Digiqole ad

South Africa: Abantu 51 bapfa bishwe ku mpamvu zitandukanye

 South Africa: Abantu 51 bapfa bishwe ku mpamvu zitandukanye

Africa y’Epfo ni kimwe mu bihugu bibarirwamo urugomo ku bipimo biri hejuru

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwo kwicana muri Africa y’Epfo byazamutseho 4.9% ugeranyije no mu mwaka ushize.

Africa y'Epfo ni kimwe mu bihugu bibarirwamo urugomo ku bipimo biri hejuru
Africa y’Epfo ni kimwe mu bihugu bibarirwamo urugomo ku bipimo biri hejuru

Nibura abantu 18 673 bishwe mu mezi 12 ashize, guhera muri Werurwe kuzamura nibura hicwa abantu 51 buri munsi, ugereranyije no mu mwaka washize hishwe abantu 17 805.

Imibare mishya y’ubu bwicanyi muri Africa y’Epfo, yatangajw ena Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, unashinzwe Police, Nathi Nhleko ubwo yitabaga Inteko Nshingamategeko.

Minisitiri Nathi aganira n’abanyamakuru yavuze ko imibare minini yabicwaga kubera amakimbirane yo mu ngo n’ashingiye ku businzi yagabanutse cyane.

Ati “Icyo bishatse gusobanura kuri twe nk’Abanyafurika y’Epfo ni uko turi abanyarugomo, dufite umuco karande w’urugomo. Si ukuvuga ngo hari icyo Leta yakora, ahubwo ni ukuvuga ngo twebwe twakora iki. Ni ikibazo gikomereye cyane umuryango kandi tugomba kubonera umuti.”

Uretse ibibi by’ubwicanyi, Minisitiri Athi Nhleko yabwiye abadepite ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutseho 3,2% ariko ngo imibare ishobora kuba na myinshi kurushaho ahubwo ngo raporo ntizikorwa neza.

Yavuze ko mu myaka 10 ishize, uburyo bwari bwashyizweho na Polisi bwo guhamagara umurongo wayo igihe habaye igikorwa cyo gukomeretsa umuntu cyangwa kumukorera urugomo, ngo byagabanutseho 14%.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish