Digiqole ad

S.Africa: Hasohowe Raporo ishinja Perezida Jacob Zuma ibijyanye na RUSWA

 S.Africa: Hasohowe Raporo ishinja Perezida Jacob Zuma ibijyanye na RUSWA

Perezida Jacob Zuma wa Africa y’Epfo mu rwego rwo koroshya ikibazo ngo yemeye ibikubiye muri Raporo ngo bisuzumwe bizajye mu nkiko

Ibikubiye mu iperereza ryakozwe rijyanye n’ibirego bya RUSWA biregwa Perezida wa Africa y’Epfo, Jacob Zuma byagiye ahagaragara, biravuga ko ruswa yariwe n’abayobozi bo ku rwego rwa Guverinoma.

Perezida Jacob Zuma wa Africa y'Epfo mu rwego rwo koroshya ikibazo ngo yemeye ibikubiye muri Raporo ngo bisuzumwe bizajye mu nkiko
Perezida Jacob Zuma wa Africa y’Epfo mu rwego rwo koroshya ikibazo ngo yemeye ibikubiye muri Raporo ngo bisuzumwe bizajye mu nkiko

Muri iyi raporo, uwahoze afite umwanya wa Public Protector, Thuli Madonsela yagiriye inama Perezida Zuma gushyiraho Komisiyo y’ubutabera kuri iki kibazo bitarenze imisni 30.

Jacob Zuma ashinjwa kugirana ubucuti bugamije ikibi n’umuryango w’abaherwe b’AbaHinde baba muri Africa y’Epfo.

Zuma yagerageje kuburizamo gusohoka kw’iyi raporo ariko nyuma ijya hanze.

Gusa kuri uyu wa Gatatu, Zuma asa n’aho umugambi wo kuburizamo raporo yawuretse, ndetse ibiro bye byasohoye itangazo rivuga ko “icyemezo cyafashwe ku nyungu z’ubutabera no kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti”.

Iryo tangazo rivuga ko “Perezida Zuma yemeranywa na raporo kugira ngo habe hasuzumwa niba byaba ikibazo kijyanwa mu nkiko”.

Abantu ibihumbi bahise bigabiza imihanda mu murwa mukuru Pretoria, no mu yindi mijyi, nyuma y’uko iyo raporo yari imaze kujya hanze. Polisi yagerageje kubatatanya ikoresheje kubamishaho amazi.

Abigaragambya, abashyigikira ishyaka rihanganye cyane na ANC rya Julius Malema, Economic Freedom Fighters (EFF), bagiye kwigaragambiriza hanze y’ibiro bya Perezida Zuma mu mujyi wa Pretoria.

Perezida Jacob Zuma yashinjwe kuva kera mu myaka 10 ishize kuba arya RUSWA ariko we arabihakana ko nta kibi yakoze.

Umugore witwa Madonsela yakoze iperereza ku birego by’uko Zuma yahaye ijambo rikomeye umuryango wa Gupta w’Abahinde muri Guverinoma ye kandi mu buryo butaribwo.

Uyu muryango wa Guptas ngo ni wo ugira ijambo mu gushyiraho Abaminisitiri na wo ukemererwa kuzahabwa amasezerano anyuranye mu bucuruzi.

Gusa, ari uyu muryango w’aba Gupta na Perezida Zuma bombi bahakana ibyo birego.

Ibihumbi by’abantu muri Africa y’Epfo bigabije imihanda bairimba ngo “Zuma must fall” (Zuma agomba guhirima).

Abanyepolitiki bavuze amagambo akomeye nyuma y’iyi raporo, Umuyobozi w’ishyaka, Democratic Alliance (DA), Musi Maimane yavuze ko iyi raporo ari ikimenyetso ko Zuma, n’umuryango w’aba Guptas n’ibikoresho byabo “useful idiots” iminsi yabo ibarirw aku ntoki.

Umwe mu babaye Abadepite b’ishyaka ANC, Vytjie Mentor yavuze ko umuryango wa Gupta wamuhaye umwanya wo kuba Minisitiri n’Inganda n’Ibigo bya Leta mu 2010, na we akajya abafasha kubona amasoko.

Gupta ni umuryango w’Abahinde ugizwe na Ajay, Atul na Rajesh Gupta wageze muri Africa y’Epfo mu 1993. Bakoze ishoramari mu bijyanye n’Ubucuruzi bukoresha Indege, bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bashora imari mu ngufu z’amashanyarazi, mu Ikoranabuhanga no mu itangazamakuru.

Abatavuga rumwe na Leta babatije uyu muryango na Perezida Zuma akazi na “Zuptas” kubera umubano udasanzwe bose bafitanye.

Abigaragambya basaba Zuma kuva ku butegetsi bakwiriye imijyi y'igihugu
Abigaragambya basaba Zuma kuva ku butegetsi bakwiriye imijyi y’igihugu

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish