Digiqole ad

S. Africa: Umugore wibye uruhinja mu 1997 yakatiwe gufungwa imyaka 10

 S. Africa: Umugore wibye uruhinja mu 1997 yakatiwe gufungwa imyaka 10

Umubyeyi wa Zephany ubwo yari yaje kumva urubanza ruregwamo uwamwibiye umwana

Kuri uyu wa mbere, mu rukiko Rukuru rw’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, umugore washinjwaga kwiba uruhinja rw’umwana w’umukobwa mu 1997 yahamijwe icyaha cyo gushimuta, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Umubyeyi wa Zephany ubwo yari yaje kumva urubanza ruregwamo uwamwibiye umwana
Umubyeyi wa Zephany ubwo yari yaje kumva urubanza ruregwamo uwamwibiye umwana

Uyu mugore wahamijwe icyaha cyo gushimuta, yahengereye umubyeyi wari wabyariye mu bitaro bya Groote Scuur I Cape Town asinziriye ahita yiba uyu mwana umaze kuba umwangavu dore ko yamutwaye akiri uruhinja mu 1997.

Uyu mukobwa wibwe akiri uruhinja, azwi ku mazina ya Zephany Nurse, mu mwaka ushize yahuye n’umwana basa bigaga ku ishuri rimwe bigatera urujijo ababonaga.

Nyuma yo kubisabwa na police, uyu mwana yakorewe ibizamini bya DNA kugira ngo hasuzumwe niba nta sano ryaba riri hagati y’aba bakobwa kuko umuryango w’uyu mwana basaga watangazaga ko wabuze umwana.

Ibi bizamini bya DNA byakozwe mu mwaka ushize, byagaragaje ko aba bakobwa bombi bahuje ababyeyi, ni ko guhita bajyana ikirego mu nkiko.

Kuri uyu wa mbere, ababyeyi b’ukuri ba Zephany bari babukereye bagiye kumva igihano gihabwa uwari warabibiye umwana, gusa uyu mwana uvugwa ko yashimuswe ntiyari yaje kumva imyanzuro ifatirwa uwamureze iyi myaka yose yari amaze.

Umucamanza Hlophe yavuze ko ibyaha byakozwe n’uyu wahamijwe gushimuta bikomeye ariko ko yafashe inshingano zo kurera uyu mwana.

Mu myaka yashize, ababyeyi b’uyu mwana bakunze kwifashisha Itangazamakuru batanga amatangazo gusa ntibyagira icyo bitanga kuko bakoreshaga amazina bari bamwise bakimubyara mu gihe umwana we yakomeje gukoresha amazina yari yarahawe n’uwamwibye.

Ubushinjacyaha bwari buhanganye n’uwashimuse uyu mwana, bwakunze gusobanurira Umucamanza ko uyu mugore wakatiwe gufungwa imyaka 10 yatwaye uru ruhinja rumaze iminsi itatu gusa ruvutse.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko umugore yakoze uburiganya ubwo yajyaga kwandikisha uyu mwana mu mwaka wa 2003 akamwandikisha nk’umwana we ndetse akamuhindurira italiki y’amavuko.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mbega umubyeyi mwiza kubwanjye ndumva akwiye gushimirwa akanashumbushwa kuko ikigaragara yabuze urubyaro bariya babyeyi nukumusabira ibihano bigakurwaho

Comments are closed.

en_USEnglish