India: Minisitiri w’Intebe Narendra Modi mu ruzinduko mu bihugu bine bya Africa
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi azagera mu bihugu bine byo muri Africa, bimwe byaherukaga gusurwa n’umutegetsi ukomeye mu Buhinde mu myaka 30 ishize, arateganya gusinya amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari.
Narendra Modi kuri uyu wa kane azahera uruzinduko rwe muri Mozambique, nyuma asure Africa y’Epfo, Tanzania na Kenya.
Uru rugendo rwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde ngo rugamije guhangana n’U Bushinwa ku isoko ryo muri Africa.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Minisitiri w’Intebe azasinya amasezerano menshi y’imikoranire mu bihugu azasura.
Amar Sinha yatangaje ko ibihugu bizasurwa bifitanye isano y’ubucuruzi n’Ubuhinde bitewe n’uko bikora ku nyanja y’Abahinde ngo bifatwa nk’umuryango ku bashoramari b’Abahinde baranguza ibicuruzwa n’abacuruzi bato bakorera ubucuruzi mu Africa idakora ku nyanja.
Uru rugendo rwa Minisitiri w’Intebe muri Mozambique ni urwa mbere nyuma y’urwa Indira Gandhi wasuye iki gihugu mu 1982.
Narendra nagera i Maputo kuri uyu wa kane mu gitondo azaganira na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi.
Ishoramari ry’Ubuhinde muri riri munsi y’ury’Ubushinwa bwamaze kugeza kuri miliyari 200 z’Amadolari ya America mu mwaka ushize.
Ubuhinde ariko burakora iyo bwabaga ngo bufate U Bushinwa binyuze mu gushora imari mu bijyanye n’ingufu, no kuhoreza abikorera benshi kuri uyu mugabane.
Ishoramari hagati y’Ubuhinde na Africa y’Epfo binyuze mu bucuruzi ubwaho rigeze kuri miliyari 5,3 z’amadolari ya America, Africa y’Epfo ikaba ari igihugu cya gatandatu mu bikorana ubucuruzi bwinshi n’Ubuhinde ku Isi.
UM– USEKE.RW