Digiqole ad

Ubushakashatsi ku buryo urumogi rukorana n’ubwonko bwateye intambwe

 Ubushakashatsi ku buryo urumogi rukorana n’ubwonko bwateye intambwe

Iyi ni ishusho yagaragajwe yerekana uko ubwonko bwakira ibinyabutabire bigizwe n’urumogi ngo bizafasha mu bushakashatsi

Urumogi rugira ibinyabutabire byinshi (chemicals) bikora mu buryo butandukanye iyo bihuye n’amaraso cyane cyane ayo mu bwonko. Ibinyabitabire Tetrahydrocannabinol (THC) gituma uwanyoye urumogi yumva yameze amababa, abahanga bakaba biga uburyo urumogi rukorana n’ubwonko bikaba byafasha mu bushakashatsi ku muti w’igicuri n’indi ndwara.

Iyi ni ishusho yagaragajwe yerekana uko ubwonko bwakira ibinyabutabire bigizwe n'urumogi ngo bizafasha mu bushakashatsi
Iyi ni ishusho yagaragajwe yerekana uko ubwonko bwakira ibinyabutabire bigizwe n’urumogi ngo bizafasha mu bushakashatsi

Tetrahydrocannabinol ariyo ‘molecule’ ikomeye kurusha izindi zigize urumogi, iyo igeze mu bwonko ihasanga kamwe mu duce twabwo abahanga bita ‘Human cannabinoid receptor 1’ (CB1) umuntu agatangira ‘kumva ameze ukuntu’ bidasanzwe uko mbere yari ameze.

Abahanga bo mu kigo cyitwa  UT Southwestern Medical Center baherutse gukora ishusho kuri mudasobwa yerekana neza kariya gace k’ubwonko, ikaba izafasha abashakashatsi kwiga mu buryo bunonosoye uko urumogi rugira ingaruka ku bwonko no kureba niba bimwe mu binyabutabire birugize byakorwamo imiti myiza kurushaho yo gufasha abarwayi ba cancer n’izindi ndwara.

Prof Daniel Rosenbaum wigisha ibinyabuzima n’ubutabire (Biochemistry) muri UT Southwestern yabwiye ikinyamakuru The Nature ko ubushakashatsi buzatuma barushaho kumenya uko ka gace ko mu bwonko kabasha kwihanganira Tetrahydrocannabinol bityo bikazabafasha kumenya aho bahera bakora imiti yo kurwanya cyangwa kugabanya umubyibuho ukabije (obesity) n’indi y’izindi ndwara.

Yagize ati “Ishusho ya mudasobwa twakoze itwereka mu by’ukuri uko ibinyabutabire bita cannabinoids bitanga ibimenyetso iyo bigeze mu bwonko bityo tukamenya igihe bifata ngo uwanyoye urumogi atangire ‘kumva ibintu n’ibindi’. Bituma kandi tumenya uko uturandaryi tw’ubwonko dukorana na biriya binyabutabire.”

Kumenya uko imikorere y’uturandaryi nyabwonko (neurons) imera iyo ihuye na Tetrahydrocannabinol n’ibinyabutabire bigize urumogi ngo bizafasha abahanga gukora imiti yafasha abantu guhangana n’igicuri,  ububabare bukabije, umubyibuho ukabije n’ibizi.

Mudasobwa zifite ubushobozi bwo gutubura cyane ingano y’uturandaryi nyabwonko zafashije abahanga kwitegereza neza uko bigendekera ubwonko iyo Tetrahydrocannabinol ihuye nabwo bityo bikazabafasha gukora imiti y’ingirakamaro kandi ihendutse.

Ibihugu bimwe na bimwe bya USA no ku mugabane w’Uburayi byamaze kwemeza amategeko yemerera abaturage babyo kunywa urumogi.

Mu bindi bihugu harimo n’u Rwanda kugura, kugurisha no kunywa urumogi ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Ku rundi ruhande ariko, abahanga bamwe bemeza ko urumogi rushobora kuvura indwara zimwe na zimwe ariko biracyari ingingo yo gukoraho ubushakashatsi mu rwego mpuzamahanga.

Kunywa urumogi ngo bigira ingaruka ku mikorere y’ingingo zirimo amaso, iminwa, uruhu, umutima n’imikaya. Kunywa urumogi igihe kirekire bishobora gutera indwara z’ibihaha, kwibagirwa vuba, kurakazwa n’ubusa no kutiyitaho, kunanuka n’izindi ndwara ndetse n’imyitwarire idahwitse mu muryango w’abantu.

Ubushakashatsi buzafasha kuba hakorwa imiti y'indwara zikomeye zugarije Isi zirimo igicuri, umubyibuho ukabije, cancer n'izindi
Ubushakashatsi buzafasha kuba hakorwa imiti y’indwara zikomeye zugarije Isi zirimo igicuri, umubyibuho ukabije, cancer n’izindi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish