Digiqole ad

Kigali: Umugore yavuye Norvege aje mu bukwe arafatwa ashinjwa Jenoside

 Kigali: Umugore yavuye Norvege aje mu bukwe arafatwa ashinjwa Jenoside

Julienne SEBAGABO yatawe muri yombi muri iki cyumweru agiye gusubira muri Norvege aho aba anafite ubwenegihugu bwaho. Ni nyuma y’uko abamuzi bamubonye yaje mu bukwe bagahita bavuga ko bamuzi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo muri Gisagara.

Julienne Sebagabo ukomoka i Nyaruhengeri yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside
Julienne Sebagabo ukomoka i Nyaruhengeri yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside

Julienne Sebagabo akomoka mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu karere ka Gisagara. Urukiko rwa Gacaca rwa Kigarama ngo rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo adahari.

Ababonye Sebagabo Julienne bakamumenya ngo bitabaje inzego z’umutekano nazo zimuta muri yombi agiye gusubira muri Norvege, uyu mugore ngo yari yaje mu bukwe bwa murumuna we.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko kuri uyu wa kane Julienne yageze imbere y’umushinjacyaha.

Uyu mugore ubu ufungiye i Kigali akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari amakuru avuga ko yafashwe ari mu nzira ajya gufata indege isubira i Oslo muri Norvege aho atuye.

Chief Supertendent of Police Lynder Nkuranga Umuvugizi wungirije wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu mugore yafashwe muri iki cyumweru ubu akaba akurikiranywe n’ubutabera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

66 Comments

  • Ararengana ndamuzi.

    • Nta kibazo niba arengana azarekurwa niba kandi atarengana koko yalijanditse mu bwicanyi nabyo reka azabibazwe.

      • nuwiyita padiri nahimana thomas nawe wikirigita agaseka,yakwirorera mundorerwamo akarota yabaye perezida nibamureke aze nawe yakatiwe kera adahari muri gacaca,abafaransa baramushuka kuko na ingabire victoire ntacyo bamumariye kuko inkunguzi yinkware ishoka agaca kayireba,archives za gacaca zibitswe neza si nka yamibiri yabacu iri kunzibutso bibaga cg bakangiza basibanganya ibimenyetso,ndetse numugogo wumwami Musinga bibye bakawujyana muri musee yo mu bubiligi,arko ubu byose byarakemutse ntanakimwe kitazwi kd hari byinshi urwanda rwamenye kd rwibitseho

    • Amaraso yinzirakarengane azabakurikira hose icyo cyamaze abantu ndakizi kiragatsindwa

  • Amarso arabasaza aho bukera!!

  • Nibamufate abazwe amaraso y’inzirakarengane yamennye, bibwira ko bizarangirira aho.

  • nanjye ubu uwambesyera bamfunga kko nibs atari gushakishwa ubwo muremera ibyande?

  • hhhhh

  • Hari abantu batazi gushishoza. Ni gute waba warakatiwe n’inkiko gacaca imyaka 19 hanyuma ukaza gutaha ubukwe mu Rwanda?

    • Agomba kuba yarakatiwe atabizi. Urutonde rw’abakatiwe na Gacaca rukwiye kujya ahagaragara abantu bakarumenya kugirango hatazagira ababirenganiramo. Naho ubundi igihe cyose umun

      • Halya Gacaca zararangiye? Abo zakatiye bose barabimenyeshweje? Ngo zuzuzwa uko ibihe bigenda bisimburana. Utaliho uyumunsi,ejo ashobora kwisangaho!

    • INKIKO GACACA? UGOMBA KUBA UTAZIZI? HALI GACACA ZO KIMIRENGE,HAKABA IZIVA I KIGALI ( MOBILE),ETC…. WAMENYA GUTE URWAKURENGANIJE CYANGWA SE URWAGUKATIYE?
      EREGA MUKENYERE,TWEMERE KO TWAHUYE N’INKUBA . SIBWO BWAMBERE TWABONA UMUNTU URUSHA UBUSHOBOZI IYATUREMYE?

    • hari abibeshya ko imyaka ishize gacaca zararangiye ntakibazo bashobora kugaruka murwanda,nyamara imanza zaraciwe badajari amarangizarubanza arakorwa ndetse nazampapuro zifata zikanafunga zahiyaga zikorwa nubwo waba udahari kd archives zirahari muri cnlg ntaho wabicikira ntanaho wabeshyerwa kuko amakuru yose yaratanzwe nicyo ikusanyamakuru ryari rimaze.Icyaha cya jenoside ntigisaza

  • Reka bamufunge nange ndamuzi yicishije abantu benshi nkeka ko ari urungano rwe rumukozeho. erega amaraso y’ikiremwamuntu azababunza mujye muza mwijyane muri gacaca. Julienne nabasha gusoma azibuke abakobwa beza yicishije banganaga nawe ubu nabo baba ari ababyeyi nubwo gufungwa bitabazura ariko yumve ko ubutabera bubaho.

    • Byaba byiza uvuzaho byabereye ahokujugunya ibintumu kirere gutyo.

      • @ Mahoro

        Arabikubwira se uri urukiko cyangwa ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha?

        • @john niba atabivugira mu bushinjacyaha rero nra kubivugira hano nabyo.Njyewe ntawe nshinja nta nuwo nshinjura.Gutura ibintu aho uvuga ibyo wishakiye ntabwo bihagije kuko njye uriya mu maman muzi neza.

    • Wihimba nawe!!!

    • Nawe uti ” yumve ko ubutabera bubaho”. Uwo mudamu amaze imyaka irenga 22,yarahunze. Mumaliste yose,yasohowe na leta,ntanahamwe ali-abamuzi bose,bemeza ko atasibaga mu Rwanda,ubu nibwo ibyaha yakoze bishibutse nkinopfu?
      Ubutabera bubaho hehe igihe cyose,inzira karengane ,zifashwe,zigafungwa,abandi bakicwa izuba liva? Uwapfuye yalihuse,muvandimwe. Uzasabe rurema,wo kuzarengana imbere yubwo butabera bwawe.

      • Ibyo ulimo nibiki
        Furumba we? GACHACHA Proceedings are all digitalized now,and you should be in a position to know how the system works.Being a watchman does not mean you forgot how things are done in Rwanda.Believe me,they investigate well before they pounce on those criminals.It was her 4th visit in Rwanda.

        • ibyo uzabibwire abahinde. Reka nguhe gusa ingero ebyili.
          Umugabo nzi neza utuye haliya i Kanombe. Gacaca yo kumurenge yamugize umwere. Hashize iminsi itatu gusa,haza ivuye i Kigali,imukatira imyaka 20. What kind of investigation do you mean? Undi wali utuye muli Huye,nawe ni uko byagenze 100%. Ndemeza ko abarenganye kubera Gacaca ali benshi cyane. Uliya mudamu,ntabwo muzi,aliko nkulikije ibyagiye byandikwa hano,nakwemeza 95% ko arengana. Hali abavuga yuko atasibaga mu Rwanda,ko atigeze ahindura amazina, ko nta liste nimwe yigeze agaragara ho,etc…..Tuzasanga ali za zangano zalitse mu Banyarwanda,batifuza ko undi agira amahoro kubera ubukene bubamereye nabi,….

        • And you come up with evidences? “GACHACHA Proceedings are all digitalized now” put the list online for me to denounce those evildoers and for you to jail the man!

  • Ararengana nk’ababandi bose. Ibi nta gitangaza kirimo

    • @ Gigi

      Abandi bose bande? None se niba bose barengana Abatutsi basaga miliyoni bariyahuye cyangwa bararwaye barapfa? Mujye mureka gukina abantu ku mubyimba sha! Niyo yaba arengana (ntabyo mwifuriza rwose) benewabo bazamusura banamugemurire…

      • Vana ubwirasi n’ubwishongozi ahongaho! Nzi byibura 3 bafungiye genocide kandi ntayo bakoze! Barapangiwe muri gacaca! Abakoze genocide barahari koko, mu kubafata bajye banagenzura ko ntawe babeshyera. Kandi shahu ibyo wigira … buretse gato, uzabona nawe bikubayeho. Tworoherane!

        • @ Can

          Vana ubutesi aho ahubwo! Wumva abantu 3 baba barengana bakwitwa bose? Ubundi se uretse na Gacaca yakozwe muri context twese tuzi igoye, ni hehe ubucamanza budashobora kwibeshya ko na USA bajya banyonga abantu nyuma bagatanga bari abere! Ubu se uwashyira ku munzani abafungiwe Jenoside batarayikoze n’abidegembya (bari mu gihugu tunaretse abari hanze) wasanga abenshi ari abahe?

      • @John abantu nka ba Gigi ntukabateho umwanya, ubwo iyo avuga ngo ararengana nk’abandi bose aba ashaka kuvuga ba nde? Wa mugani wawe wagira ngo abantu bijugunyaga mu migezi, impinja zikikubita zonyine ku nkuta… Mu gihe urubanza rutararangira reka turindire ibizavamo. Ashobora kugirwa umwere cyangwa agahamwa n’icyaha

  • Uyu mudamu se ko ngo abamuzi,bemeza ko atasibaga kujya mu Rwanda. Ubu nibwo batahuye ko yakoze genocide?

    • Icyo nanjye nagihamya, yazaga mu Rwanda nk’inshuro eshatu ku mwaka, ariko ibyo yaba yarakoze ntubimbaze gusa abavuga ko yaba yirahinduye umwirondoro siko bimeze, ariya niyo mazina ye bwite na mbere ya génocide kuko twariganye.

  • Harya wa mushoferi w’ingoma wafashwe ntiyazaga mu Rwanda kenshi. Ntiyafashwe se ibye bikamenyekana byose. Erega kubona abazi uwishe muri Kigali ntibyoroshye. Muragira ngo yasubiraga iyo za Nyaruhengeri. Ubwo umunsi we wageze mureke azisobanure. Maze nk’abo baba barigize abanyamahanga muge mubaburanisha na za television zihari amagambo mbona hano ashire. Uwababwira uwaje mu mushyikirano niba ari Kigurube ntafatwe ibyavuzwe asubiye mu Bubiligi. Azagaruke turebe ko bongera kutamumenya. Bantu mushaka kubaka u Rwanda mureke ubutabera bukore akazi ka bwo

    • Uvuze neza,uti mureke ubutabera bukore akazi kabwo. Ikibazo nyamukuru naho kili. Ese koko,ubutabera bwa hano,bukora akazi kabwo? Ndakurahiye rwose.Bukorera mukwaha kwa Leta.
      Birashoboka ko kubona abamaze abantu, ali ikintu kitoroshye. Aliko hali abo tuzi,batihisha,dusangira byeri,bilirwa batanga ibiganiro,mu mahugurwa,kuli TV,kuli Radio,etc…..
      Ibyo bifi binini,nibyo bituma nta butabera dushobora kubona,ntanubwiyunge dushobora kugira.
      Ngo ntawuyoberwa umwibye,ahubwo ayoberwa aho amuhishe. Dukomeze imitima,dutege amaso Iyaturemye,kuko aliwe mucamanza wukuli.

  • Niba arengana mmurenganure mwasakuje wagirango mwese muramuzi kndi mwibuke ko ntanduru ivugira ubusa niba hari ibimenyetso bimushinja akanirwe urumukwiye wowe uvugako arengana nawe ujyane ibimenyetso ntabwo Leta ibereyeho kurenganya kndi wibukeko ushobora kuba waruturanye nawe ntumenyeko yica abantu kuko kwica byakozwe muburyo bwinshi butandukanye

    • AHANDI UBUCAMANZA NA LETA NI IBINTU BIBILI,BITANDUKANYE

      • Rwigara assinapoli nubu turacyategereje.

  • Ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, kuza kenshi mu Rwanda se byaguhanaguraho icyaha? iyo motif ntifatika pe!

  • Kigurube niyo yagaruka ikigali ntacyo yabakuko numbere yokujya
    Murwanda abamujyanye baribazi ibyo yakoze. Umunsi we ushobora kuzagera ariko icyo nzi nuko ntacyo azaba.

    • Kigurube ahora mu Rwanda no muri concert ya Koffi Olomide irangiza umwaka yabereye kuri KCC naramwiboneye. Ngo uwagarikiwe n’ingwe aravoma sha byihorere!

  • Arko ye wowe ngo ni Gigi n’abandi nkawe muravuga ko yarenganye mu minsi ijana genocide yabaga mwarabanaga cg mwaragendanaga kuburyo mumenya ko arengana,harya ngo ararengana nkuko n’abandi barenganye?

    Wazagiye ukabashinjura c ko abababonye bakora ibyo babazwa babashinje namwe muziko barengana muzajye gutanga ubuhamya bushinjura ubucamanza bwumva abashinja n’abashinjura mukareka kubivugira aha,twese mureke turekere akazi inkiko niba arengana muzajye kumushinjura bazamurekura niba kdi hari abamubonye bazamushinja,ubuse ko mwe mudafunze niba abantu bose bafunze barengana? Mwe mwabuze ubarenganya?

    Erega amaraso azajya yirirwa ababunza abandi bizane mukomeje kwishongora cyane ntimubabajwe nabo bishe mubabajwe nabo bafunze bazira ibyo bakoze, n’abandi iyo muza kubafunga ababo bakaajya babasura nubwo bo ntacyo baziraga.

    Turambiwe iyo mitima mitindi yanyu ntituyobewe ko nutarishe yishimye sha, ko twabatsinze mwatuje tugaturana ko mwagize ibyago genocide igahagarikwa tudashize.

    • Maze rero uko urimo gusakuza hano abe ari nako ujya usakuza KIGURUBE na ba CAMARADE baje mu Rwanda! Kuki utagaragara uri kuvuza iya bahanda se kandi abo bombi bari interahamwe zizwi. Ubwo rero mubonye umudamu utazwi bamufashe none mutangiye kuvuga ibya he na he kandi mutanamuzi.
      Mujye mucisha make we! Ararengana.

    • Uvuze ukuli rwose ndemeranwa nawe 100% nta n ubwoba ugira bio kuvuga ukuli uri umugabo!

  • Eeeh! Julienne? Muka Viatori, umugabo ngo wishe Butare yose akayiyogoza? Bagahungana za Burundi, Tz na Kenya? Abamushinja wabona hari aho bamubonye…

    • INJIJI GUSA. ICYAHA CY’UMUGABO WAWE ,UMWANA WAWE,UMUGORE WAWE, UGIHANIRWA UTE KOKO?
      MWAGIYE MURUMIRA AHO KUJAJWA!!!

  • Nimba yarayikoze koko, najye gufata ka vacation muri 1930 n’ubundi stress ziburayi ntizitworoheye.

  • Ndabona areba nkumutesi disi !kuzamubonera umukannyi uzamukanira urumukwiye rwiroza bizagorana.

  • Uriya mudamu simuzi, ariko rero abari kwiterera hejuru hano bose bamushinja nzabashima nimbabona bari kwiterera hejuru umunsi Kigurube na Camarade bagarutse mu Rwanda, cyangwa umunsi nzababona bari gusaba ko Ninja yabaza ibyo yakoze. ubutabera budakozwe kuri bose ntabwo buba bukiri ubutabera. Niba mudashobora gusaba ko na bariya babazwa ibyo bakoze mujye muceceka.

  • Njyewe mfite icyo navuga kimwe, urwo mugeramo abandi namwe bazarubagereramo kuko isi ari gatebe gatoki.Igihe inama Rukokoma izaza nkibera Nkiyaberaya South Africa, iri hafi kubera muri Guinée kwa Yaya Jameh tujye turya turi menge.Na Habyarimana yumvaga ko byose byarangiye.Nzabandora ni mwene kanyarwanda.

  • bati kuki wica abantu Nyabarongo We ? Nayo iti ? Mu randenganya nica abanyizaniye.

  • None c niba muzi ko ari umwere mwagiye kumushinjura ko byemewe,navuze ko abamushinje arabamubonye namwe muzi ko ari umwere mujye kumushinjura nabo muvuga niba muzi ibyo bakoze mwabashinje

  • Mwaretse inkiko zigakora akazi kazo ,sinzi aho Gacaca yamukatiye igifungo cy’imyaka 19 iba waruri kuki utagiye gutanga ubuhamya bushinjura,maze nabo uvuga niba uzi icyo bakoze koko nibaza uzatungire agatoki police nkuko abafatishije uyu mugore babigenje uzarebe ko nabo badafatwa

    • Ibyi uvuga kuki utabivuga kuri Kigurube na Camarade kandi bahora mu Rwanda? Ntubazi se? Cg kuki utabivuga kuri Ninja ntabwo uzi ibyo yakoze i Nyange se? Mujya mutubabarira di!

  • hhhhhhhh

  • umuhemukiye ni uwamutumiye mu bukwe.cg yaramugambaniye

  • nta mwene sebahinzi wemerewe cg wishimirwa na leta iyo aba hanze cg adatanga 1/10 mu gaciro df ubwo relo niyihangane muri 1930 agasanga icyumba cye cyitarahiye

  • Ntago mbazi sinamenya nibyo bakoze ntabazi arko wowe ko ndumva ubazi uzi nibyo bakoze uzi n’igihe bazira mu rwanda wazabareze ubura iki?tuzagufashe iki arko utange amakuru?ko ahubwo wahanirwa kudatanga amakuru kdi uyazi

    • Barakuzi diii!!

  • Hi!
    I work as a journalist in the Norwegian newspaper VG, and I am trying to find out more about the woman who has been arrested in Kigali for genocide. I am having trouble translating your articles, so I try to contact you directly instead. If you are able to send me the articles in a translated version, I would be grateful.
    Sincerely, Runa Roed.

    • How to contact you and how much will you pay for this job?
      Sincerery yours

      • you have replied him well. send the money indeed. come to Rwanda and we shall reach you well to be a journalist

  • Bene da, Buriya guca urubanza , kuko nawe urebye mumutima Ntabwo uri umwere, julienne nagirango mbamenyeshe ko yazaga Murwanda buri mwaka hari Igihe yazaga nakabili, afite ubwenegihugu bwa norvege yakaga visa kuri ambassade yurwanda, ntiyahinduye amazina, mwitondere akanwa kanyu, urwango rubaho mubimenye, mugabo we babanye babyaranye, Ariko baratandukanye 2015 yaje murwanda, abwira inaha ko atazagaruka, yari yafashe ticket Yo kugenda aziko ayo yari guhembwa azamusangayo akishyura igaruka, Njye ubabwira duturanye Norvège, icyo gihe babrotse byose ahera murwanda amezi atatu, yabonye iticket aratega araza abazungu baratungurwa, bamubwira ko ari ex wabivuze. Yewe dutuze nawe ivuga uwawe niwe uzakugambanira. Ibyo Yesu yavuze biri gusohora. Iyo agira se Cg nyina bari kuhamubera batarajya kumupangira aho avuka. Ifaranga rirakora erega????????????????????????????

    • Oya MUKIZA FELIX(son Ex-mari) ntabwo yafata conflit conjugal ngo ayihindure icyaha cya génocide,keretse atazi uburemere bwacyo,kandi yajya gushinja ate i Nyaruhengeri se? Yego yize i Kansi cyo kimwe na Julienne ariko igihe cya génocide ndibaza ko yari iwabo i Rusizi!!!!

  • Gusa tureke ubutabera bukore akazi kabwo niba yarabikoze azahanwe nabapfuye barabantu ntanicyaha bakoze ntanubwo basabye Ngo bavuke gutyo, imvange zo ntizivugwa Kuko zakorewe genocide inshuro ebyiri ????????????????????. Mujye muvuga mufite igihe. Isi Nuko. Mbasabe ikintu kimwe ubugome mubugumane mumitima yanyu Ariko abana turke kubavangira, tumaze gupfa wenda bazabeho ntarwango urukundo rutsinde. Apuuuuuu murarambiranye nubutindi mumitima yanyu. Arye

  • Iyi ntambara ya bahutu nabatutsi izashira ryari koko.ubanza isi izarinda ishira mutumvikanye.urabona izi comment!!???? Abahutu bati ararengana.abatutsi bati nafungwe niba anarengana ntaruta abacu bagiye.mbega abanyarwanda.mbabwije ukuri nimutiyumvamo ko mwese murabantu murashize.mbahaye imyaka7.

  • ariko uzi ko musetse umukara koko ngo yabonywe nabaturage umuntu wakize genocide akurira indege akaza.kgl inzego.zumutekano.ntizibimenye akabonwa nabaturage aha ho.murabeshye pe nikoranabuhanga twibitseho koko abatwiciye noneho kuzababona nikibazo bye

  • uyu muginga ngo ni seyoboka mumukature imfunguzo muzite muri wc areba kuko yarahemutse cyane umunsi akwepa igihe akwepa urugamba ngo ntashaka kurwana.niyumve nyine ibyi nibyo bihembo byubugambanyi

  • ndakwibuka sha ugambana wanga kujya kurugamba awa awa bagufunge bagufunge burundu yakato

  • mwese rurabategereje.ngo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.naho ubundi inzirakarengane zirahari kandi zizahoraho.erega iyi Ngoma siyo gukina nayo. nababwiriki abitwa ko muri abere umunsi rwabagezeho tuzavuga ko tukuzi kandi ko wabikoze.ibyiza rwana iyawe nuyirangiza ufate iyabandi.mundege niho bavuga ngo “mbere yuko ukiza abandi banza wikize”.shahu abenshi barazira ibyaha batakoze naho abandi baraborera muri za prison 1930 batazi impamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish