Digiqole ad

Episode 3: Brown wo mu baherwe atumiye umwana ucuruza me2u ku meza iwabo, mushikiwe aratungurwa!

 Episode 3: Brown wo mu baherwe atumiye umwana ucuruza me2u ku meza iwabo, mushikiwe aratungurwa!

Episode 3: Ibyo Brown ntiyigeze abyumva, yarinjiye bakinga urugi ndeba, umusore aba asize nomero gutyo.

Nibwiye ko wenda Brown yaba yari asanzwe amuzi, akaba ahise amumenya kubera amazina ye yari amaze kumva, maze byose nshyiraho akadomo maze nikomereza gutanga me2u.

Byageze nka saa munani, ha handi umuntu aba atangiye kumva akangononwa mu nda, mbega numvaga nshonje cyane, maze ntekereza kujya kwa Mama Brendah kurya imvange.

Nazinze agatabo ka mobile money ngasiga oho, ndahaguruka ndamanuka ngeze hepfo gato numva ijwi rihamagara kwa kundi benshi banga, ngo tsiii!

Ako kanya nahise mpindukira vuba vuba, numvaga ari nk’umukiliya unshaka, mu kureba inyuma nasanze ari Brown wari uhagaze kuri gate y’iwabo, yambaye ikabutura y’umukara n’isengeri y’umweru, maze arandembuza ngaruka inyuma mugezeho.

Brown – “Hhhh! Bro wari ugiye he se?”

Njyewe – “Nari ngiye hariya kwa Mama Brendah!”

Brown – “Uh! Uziranye na Brendah se? Hhhhh! Ari mu rugo rero ari kumwe na Sister wanjye ntabwo ari hariya iwabo!”

Njyewe – “Wapi si we nari ngiye kureba, nari ngiye kurya hariya kuri restora y’iwabo tu! Ahubwo uwo Brendah sinamuzi usibye kumva bavuga ngo kwa Mama Brendah gusa.”

Brown – “Eh! Bro, byihorere uze twirire mu rugo, ni na cyo nagushakiraga!”

Njyewe – “Eeh! None se? Nako nyine wari ukoze ariko nzaza nabiteguye, mbega ari nko ku cyumweru mvuye gusenga!”

Brown – “Hhhhhh! N’ubu ngwino nta kibazo rwose, erega witinya uri inshuti yanjye, buriya kuva nako nzakubwira neza.”

Kubera ubwoba nari nifitiye, nakomeje guhimba impamvu zo gukwepa Brown ngo ntajya iwabo ariko birangira nsinzwe maze Brown ajya imbere ninjira mu gipangu, ngezemo ntangira kureba hirya no hino ibintu by’agatangaza byari biri mu gipangu cyo kwa Brown!

Brown yakomeje imbere, tugeze ku kabaraza ntangira gukuramo inkweto ngo ntanduza inzu kandi iba yabavunnye, ariko nibuka ko isogisi rimwe ry’ibumoso ryacitse ku gatsitsino manura byose mbikuramo ubundi ninjira nambaye ibirenge, tugeze mu nzu. Eeeh! mbega! Nitegereje ibintu by’agaciro byari byuzuye mu nzu, intebe nziza, utubati n’ameza by’ibirahuri, mbega ndabibatuye!

Nakomeje gato nkurikira Brown, mba numvise inseko z’abakobwa ndikanga, mu kugera imbere mba mbonye abakobwa babiri, umwe yari inzobe itavangiye, y a yindi izonga inzobere, yari yambaye agasarubeti k’agakabutura ka karokaro n’aga singlet n’ingofero nziza, naho undi we yari yambaye collant  y’umukara n’agapira gatukura maze ntangira kumva nasubira inyuma kubera amasoni ariko Brown ahita abibona.

Brown – “Karibu hano ni mu rugo! Rwose wisanzure!”

Brown yamaze kuvuga gutyo bose bahindukirira rimwe duhuje amaso isoni ziba ziraje ndeba hasi, umwe muri bo ahita avuga.

We – “Eh! Yampaye inka! Mobile money zimukiye hano se? Ubanza inzu yacu yahindutse umutaka!”

Bose ngo “Hhhhhhhhhh!”

Brown – “Ariko Jojo wagiye ureka gushyanuka.”

Jojo – “Ahaaa! Ndakuzi wowe uba wihaye ibintu byo guhisha amarangamutima, ubu iyi comedy wowe ntiwayigura? Hhhh! Reba yambaye n’ibirenge noneho ndakubwiye!”

Brown – “Jojo, nongere kumva uvuga amateshwa urambona! Ariko ntujya uhinduka? Rata Bro, iyicarire.”

Naratambutse n’ubwoba n’isoni, nicara mu ntebe yari ibari imbere neza neza nakubura amaso tukayahuza nkareba hasi.

Ako kanya si nzi aho Brown yahise ajya, nsigara muri salon nkumva abakobwa beza bongorerana utuntu ntazi bagaseka nanjye nkurayo aga telephone ntangira kwisomesha ubusa, burya telephone ni inshuti ishobora kugutabara iyo ugira isoni.

Ubwo hashize akanya gato, Brown aragaruka maze arambwira.

Brown – “Bro, ngwino twirire ndabona abo bakobwa ahari bahaze!”

Wa wundi Brown yiyamaga kuvuga ari we Jojo yahise avuga.

Jojo – “Ambaa! Singaho! Ariko Brown, uzi ko naseka mugiye gusangira! Wamwaruriye hariya ku kabaraza si ho njya mbona abasaba babahera!?”

Brown – “Jojo, nongere nkwiyame! Ariko wagiye ucisha make wa mukobwa we! Bro, ngwino rata turye!”

Nahagurutse n’ijire yanjye no ku meza ndicara.

Brown – “Iyarurire urye uhage, ntugire urwikekwe uriya mukobwa ni Sister wanjye, uriya bari kumwe we ni Brendah wa ha handi wari ugiye bafite restaurant.”

Njyewe – “Urakoze Brown!”

Twatangiye kurya, hirya inseko z’abana b’abakobwa na zo zabaye inseko, dore ko babikoraga neza maze buhoro buhoro ubwoba butangira gushira mba mbwiye Brown.

Njyewe – “Brown, kabisa mutuye ahantu heza!”

Brown – “Eh! Harabaye nta kibazo, ubu nirirwa hano njyenyine n’uriya Sister wanjye! Daddy  na Mummy bo baza nijoro bavuye ku kazi, hakaba n’igihe bataje!”

Njyewe – “None se ukora iki Brown?”

Brown – “Mfite iduka hariya mu mjyi ricuruza amatelephone, rero njyayo rimwe na rimwe nkareba situation ubundi nkigarukira hano.”

Njyewe – “Eeeh! Byo ugaragara nk’umuBoss”

Brown – “Hhhhh! Si cyane gusa ntacyo mbaye kandi nawe humura ni ejo ukaba uwo benshi batari bazi ko uzaba we, nabonye ukunda no gukora!”

Njyewe – “Ibyo byo aho ho ntubeshye, buriya se ubona bizaza?”

Brown – “Oh! Cyane rwose, burya iyo ushaka kugera ku cyo ushaka, bisaba kubikorera, kabone n’iyo byaba bigoranye amaherezo iyo ukoze cyane ubigeraho.”

Njyewe – “Ufite Sister wawe musa!”

Brown – “Hhhhh! Jojo se? Eh Jojo nta ribi da! Wamukunze se nguhe numero ye wirwarize. Oh! Nibutse utaba whatsapp cyangwa Facebook.”

Nkirya indimi telephone ya Brown yahise isona arayifata ajya kwitaba hanze nsigara aho, wa mukobwa witwa Brendah mbona araje anshaho anyitegereza, arakomeza afungura akabati asuka amazi mu kirahuri ntegereza ko agenda ariko mbona wapi.

Yakomeje kuguma aho asoma atereka, nkubura amaso nkongera nkareba hasi na ko mu isahani, hashize akanya aba aritsamuye.

Njyewe – “Urakire!”

Brendah – “Twese! Yeeeee! Uzi ko avuga  burya!”

Nashatse kumubaza impamvu atunguwe no kumva mvuga, ariko ndebye ukuntu yandebaga ndaruca ndarumira.

Brendah – “None se ko wa muntu wakuzanye yagusize hano urabigenza ute?”

Njyewe – “Uravuga Brown se?”

Brendah – “Uh! Uzi ko amuzi! Brown se muraziranye?”

Njyewe – “Yego!”

Brendah – “Uuh! Noneho ntabwo wari uje usaba?”

Nabuze icyo nsubiza ako kanya numva Sister wa Brown ahamagaye uwo Brendah agenda yiruka Brown na we ahita aza.

Brown – “Bro waryohewe se?”

Njyewe – “Cyane kabisa! Mushiki wawe azi guteka!”

Brown – “Atekaa! Uriya ntumuzi, ntazi no gukata igitunguru, ahubwo hagowe umugabo uzamushaka, wamubaza Whatsapp gusa cyangwa Facebook. Eh! Bro gira vuba  nkwereke aho twigira nkubwire neza uko ka ka numero byagenze!”

Njyewe – “Uuuh! Kuri ya gahunda se ya wa….”

Ntarakomeza.

Brown – “Siiiiiii! Vuga gake, hhhhh! Ubu nako gira vuba ndakubwira!”

Nagize vuba nk’umusore utiganda mba ndasoje, manuza n’amazi ubundi ndatuza.

Brown – “Reka nkubitemo aga t-shirt ubundi tugende ndumva umunwa washyushye kabisa.”

Njyewe – “Hhhh! Ntiwumva se! Twagiye ahubwo!”

Siniriwe mbaza Brown aho tugiye, yahise acaho nanjye nsigara aho mutegereje, agarutse ndahaguruka dusubira aho ba bana b’abakobwa bari bibereye.

Brown – “Jojo, tubaye twigendeye nunshaka uze kumpamagara.”

Jojo – “Hhhhh! Ubwo uranyura he n’uwo mushonji uguye isari?”

Brown – “Ariko Jojo, wumva uzabaho gute n’uwo mutima wawe wagira ngo na ko twigendere Bro.”

Ubwo twarakase turasohoka ngeze hanze nambara za nkweto na ko bya binyusi mu gihe tugeze kuri gate tugiye gusohoka twumva umuntu uhamaga Brown duhindukira rimwe dusanga ni wa wundi numvaga bahamagara Brendah aza adusanga, atugezeho.

Brendah – “Nashakaga uyu musore!”

Njyewe – “Uravuga njyewe se?”

Brendah – “Yego, akira urugi rwa telephone yawe wari usize mu ntebe! Njye nitwa Brendah, umva Brown nusanga ntahari umenye ko nagiye.”

Umwana w’umukobwa yarakase asubira inyuma ngiye kubona mbona umuzamu akinguye umuryango w’igipangu, hinjira imodoka nziza y’umukara Brown ahita ambwira.

Brown – “Oohlala! Umusaza ko aje kare se ubu bite? Bro, ba uri hariya ukorera mbanze numve uko bimeze ndaza kukureba mu kanya.”

Narikirije nshaho no ku mutaka ndicara gusa numvaga mpaze cyane maze ntangira gutekereza ibyo nabonye kwa Brown, nibuka Jojo na Brendah numva ndasuherewe.

Nibutse amagambo ya Jojo, nicuza impamvu nagiyeyo ariko na none nibutse Brendah witsamuye nkamubwira ngo arakire akanyikiriza numva ni ibintu bibiri bihabanye nka Ndiza na Buzinganjwiri.

Burya hari  igihe  ucika intege  kubera ikintu kitari cyiza cyakubayeho cyangwa wabonye cyangwa wumvise ariko buriya jya ugerageza byibura wibuke akantu kamwe gato keza  wumvise cyangwa wabonye kazakuvura. Kumva  wiyanze dore  ko buriya benshi twibagirwa ibyiza naho ibibi bikibasira imboni z’amaso yacu, ni ukuri  umunsi watekereje byinshi bibi uzanibuke gato keza  kazahita gasiba  ibibi byose.

Maze kwibuka byose Brendah yambwiye numvise ngaruye imbaraga nshyiraho rwa rugi rwa telephone nari nataye nkomeza akazi, byageze nimugoroba numva mfite courage nyinshi ariko mpitamo gutaha kugira ngo ejo nzazinduke nk’ibisanzwe.

Nazinze umutaka nshyira ku rutugu mfata inzira ijya mu rugo, uwo munsi sinigeze nyura kuri Gasongo.

Nagezeyo ntungurwa no gusanga imbabura hanze ndebye neza mbona umukobwa wicaye impande y’imbabura yambaye igitenge n’umupira w’ingofero ariko ubona bisa nk’aho bikuze nako bishaje maze ndikanga ntangira kugenda biguru ntege.

Nakomeje imbere gato ngenda musanga mba ntangiye kwihamagarisha Gasongo.

Njyewe – “Gaso, Gaso ko watashye kare wana?”

Ubwo numvise Gasongo atanyikiriza ahubwo wa mukobwa wari wicaye impande y’imbabura aba ari we unyikiriza ambwira.

We – “Erega Gasongo ntawe uri hano! Agiye ku muhanda aho hepfo!”

Njyewe – “Uh! Ko yagusize wenyine se?”

We – “Hari umuntu ngo babana hano yari agiye kureba!”

Uwo mukobwa akimbwira gutyo narahindukiye mbona nguwo Gasongo aza yahagira.

Gasongo – “Bro bite se? Uzi ko mvuye kukureba nkakubura?”

Njyewe – “Pole wangu turabisikanye.”

Gasongo – “Ahubwo wa mu Patron aragushaka hano hepfo!”

Ubwo natangiye kumubaza uwo mu Patron uwo ari we na we  ahita anshira isiri nsiga umutaka aho, Gasongo ajya imbere nanjye ndamukurikira tugeze hepfo gato.

Gasongo – “Bro, nyine nagiraga ngo twiherere uriya mukobwa ubonye nkubwire ibye.”

Njyewe – “Wazanye umugore ntiwambwira se?”

Gasongo – “Oya, ahubwo uriya mukobwa wabonye hariya…………………”

Ntuzacikwe na Episode ya 4 ya Online Game…………….

 

***********************

22 Comments

  • Thx umuseke ndumva iyi nkuru iryoshye pe, ba Destine ni benshi ndabona Jojo ntaho bataniye

  • Uyu mukobwa se bite bye?

  • Hhhhhhhhhhh,ba Jojo turi benshi ariko icyo nabagiraho inama nuko bajya bitonda mukuvuga kuko ntibazi aho buzura bageze burya ubuzima burahinduka cyane.Ndishimye cyane kubwiyi nkuru nziza mutugezaho ndabona izatwigisha byinshi mubuzima.Courage basore

    • ndabyishimiye kweri

  • ndabemera kbs icyo mbakundira ntimutwicisha irungu kandi inkuru zanyu zirubaka icyo nababwira nuko hari benshi zimaze guhindura bateye nka ba Destine ,jojo ,simon n’abandi……tubarinyuma rwose gusa muge mukadushyiriraho buri munsi.

  • Yewe nta Jojo nta fille reka twizereko wenda Jojo azahinduka nka Destine nubwo yahindutse bigoranye. Gusa mwongere aka episode muri kuduha gato cyane.

  • Ooooh rararaaa!!! Gusa iui nkuru ninziza, kandi akabando kiminsi gacibwa kare kaka bikwa kure, brown numusore ufite umugisha imbere ninyuma, kandi uriya musore ucuruza me 2 u, nahumure nibyabose, ntacyaha yakoze, ahubwo byabereyeho kugira ngo bigaragaze imirimo y’IMANA! ndahamya ntashidikanya ko IMANA izamuzamura peee!!! IMANA niyo kwizerwa no kwiringirwa, amen!

  • Bitangiye kuryoha ariko Jojo ndumva abaye Destine wa kabiri munkuru itaha ntazumvikanemo kuko duhaze abakobwa bicyinyabupfura gike. Merci courage

  • Ehhh man!! Umuseke ndabona murenze kbs. Iyi story ni ubwenge wangu

  • Ariko kagabije kuba kagufi cyaneeeeeeeee!

  • Murakoze kutugezaho Ibyiza nkibi ariko nikagufi cyane . Ndabona ba Destine na Fille ari benshi mbashimiye ko mwanze ko irungu ritwica muri#1

  • kAGUFIII WEEEEEEEEEEE

  • Iyi nkuru ndabona ifitanye isano rya bugufi na EDDY. big up bro! biraryoshye

    • ni eddy rwose nakushidikanya

  • umvako bavuga pe ntababeshe iyi nkuru sindumva icyo binyigisha kuberako ari tugufi ndetse aho umuntu ageze ngo asobanukirwe bahita bakurarikira ibyejo ikiza ndumva mwayongera aho kuyisoma 2 min umuntu yaisoma 10min cg mukayishira 2fois par jour c miens

  • byiza cyaneeee. ndabona Destine cg fille bagarutse ariko Brendah yaba umwana mwiza aramutse atabanye na Jojo.Brown Imana yamwihereye ubukire ku mutima no mu bintu disi. Umuseke turabashimiye ariko ni tugufi mutwongere . Turabakundaaaaa

  • Muraho.
    Abagiye kubonana na Eddy ntimwatunyuriramo uko byagenze. Mutumare amatsiko.
    Abakunzi b umuseke Canada. Murakoze

  • nakwambiya ibintu ni uburyohe kbsn… tnxx Sir

  • Muraho, ese ko mutatubwira izina ry’ucuruza meet u, cg se nawe yitwa eddy

  • Ewana amatsiko ni menshi kbsn… ubu ba Bob baracyabatera story???

  • Abantu bameze nka Jojo bakwiye kwisubiraho kuko ntawuhitamo aho avukira.

  • Mwiriwe neza, Njye mperuka abantu bategura kujya kubonana na Urwibutso waduhaga inkuru ya Eddy na Jane “The day of my surprise”, ariko nta nkuru nabonye cg wenda comment yaba yaravugaga uko byagenze ku batarabashije kuhagera! umukunzi w’umuseke from China

Comments are closed.

en_USEnglish