Digiqole ad

Sweden: Olivier Karekezi yaraye ahawe igihembo nk’umutoza mwiza

 Sweden: Olivier Karekezi yaraye ahawe igihembo nk’umutoza mwiza

Mu ijoro ryakeye muri Sweden baraye bahaye Olivier Karekezi igihembo cy’umutoza mwiza mu batoza amakipe y’abakiri bato kitwa Leif freijs Minnespris Tilldelas mu ikipe ye ya Råå Idrottsförening izwi cyane nka Råå IF.

Olivier Karekezi n'umugore we bishimira igihembo bahawe
Olivier Karekezi, n’umwe mu bayobozi b’ikipe,yishimira igihembo yahawe

Karekezi atoza ikipe ya Råå IF kuva mu ntangiriro za 2016 aho yari yageze muri iyi kipe mu 2015 agiyeyo nk’umukinnyi ariko anafite impamyabushobozi y’ubutoza.

Olivier Karekezi yabwiye Umuseke ko ibintu byose ari ukubikorera, avuga ko iyi ari intambwe ya mbere nziza ateye muri iyi kipe kandi ko abayobozi b’ikipe babonye ubushobozi bwe, ko yifuza kuzamuka mu ikipe nkuru ya Råå IF.

Karekezi kandi ngo aracyafite umupira w’u Rwanda kumutima.

Ati “mu gihe ubuyobozi buzabona ko inkunga yanjye ikenewe nta kabuza nta cyatuma ntitaba kuko u Rwanda ni igihugu cyanjye kandi buri munyarwanda wese yifuza gukorera igihugu cyamubyaye.”

Igihembo yagihawe nk'umutoza mwiza utoza abakiri bato
Igihembo yagihawe nk’umutoza mwiza utoza abakiri bato
Avuga ko ari intambwe nziza ateye
Avuga ko ari intambwe nziza ateye

Karekezi ubu winjiye mubyo gutoza yakiniye APR FC kuva mu 2002, mu 2005 ajya muri Helsingborgs IF muri Sweden, mu 2008 ajya muri Hamarkameratene muri Norvege, mu 2010 akinira Östers IF yo muri Suwede, 2012 agaruka muri APR FC aza kujya no muri CA Bizertin yo muri Tuniziya mu 2013. Mu 2015 nibwo yagiye muri Råå IF yo mu kiciro cya gatatu nk’umukinnyi ariko ahita aninjira mu gutoza abakiri bato guhera mu mpershyi ya 2015.

Olivier Karekezi avuga ko uyu mwaka agiye kurushaho gukora cyane.

Karekezi kandi yanatanze ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza umuryango wa Hategekimana Bonaventure wamenyakanye cyane nka Gangi, ubu urwariye bikomeye iwabo i Rubavu.

Karekezi yavuze ko akomeje cyane umuryango wa Gangi wamubereye Kapiteni muri APR bakanakinana mu ikipe y’igihugu. Asaba urungano rwe ko bakwishyira hamwe bakagira icyo bamufasha.

Karekezi yagiye ku rutonde rw'abandi batwaye iki gihembo muri Sweden
Karekezi yagiye ku rutonde rw’abandi batwaye iki gihembo muri Sweden

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Wow mbega byiza birashimishije cyane kubona rutahizamu Kalivier Olekezi abonye ii Award ni inambwe nziza kuri we ndetse ni ishusho nziza kuri ruhago yo mu rwanda muri rusange

Comments are closed.

en_USEnglish