Digiqole ad

Huye – Riderman, King James na The Ben babwiye abantu ibya “Tera Stori”

 Huye – Riderman, King James na The Ben babwiye abantu ibya “Tera Stori”

Mu gitaramo cyo kubwira abaturage iby’iyi Promotion ya Airtel yitwa “Tera Stori” abantu benshi cyane i Huye bagaragaje ko bayishimiye. Iyi Promotion iha amahirwe umufatabuguzi wa Airtel guhamagara no gukoresha impuga nkoranyambaga ku mafaranga 30 gusa kandi umunsi wose.

The Ben aririmbira abantu ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo
The Ben aririmbira abantu ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo

Muri iyi week end abahanzi batatu bakomeye mu Rwanda aribo The Ben, Riderman na King James basusurukije abatuye Huye ku kibuga cya Stade ya Huye aho urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi.

Airtel Tera Stori ni uburyo iki kigo gicuruza serivise z’itumanaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyateguriye abanyarwanda kugira ngo bajye bahamagaragana ku giciro gito kurusha ibindi biboneka mu Rwanda mu bigo bicuruza izi serivise  zose.

Umukiliya wa Airtel agura sim card ya Airtel akabona amafaranga yo guhamagara kandi akabasha gukoresha imbuga nkoranyambuga (whatsapp, Facebook, Twitter na Instagram) umunsi wose k’ubuntu.

Umuntu wese ashobora gukoresha ubu buryo bwa Tera Stori kandi abafite ibigo bashobora gukoresha ubu buryo kugira ngo bajye bahamagara ku mafaranga make.

Kugira ngo abanyarwanda babashe kumenya uko ubu buryo bukora, Airtel Rwanda yakoranye n’abahanzi batatu bari mu bakomeye kurusha abandi mu Rwanda aribo The Ben, Riderman na King James.

Aba bahanzi bakoreye ibitaramo bibiri mu mijyi ibiri ariyo Rubavu na Huye.

Hose hari abafana b’aba bahanzi benshi ariko cyane cyane muri Huye baritabiriye cyane kuko n’ikirere cyari kiza kurusha uko byari bimeze Rubavu.

The Ben, Riderman na King James basanzwe ari abahanzi bakomeye mu Rwanda kandi bari muba mbere batangiye umuziki ugezweho ubu mu Rwanda.

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane
Ikirere cyari cyiza baza ari benshi kumva ubutumwa bwa Airtel no kureba abahanzi
Ikirere cyari cyiza baza ari benshi kumva ubutumwa bwa Airtel no kureba abahanzi
Riderman yashimishije abafana cyane muri iki gitaramo
Riderman yashimishije abafana cyane muri iki gitaramo
Airtel iha abafatabuguzi bayo amahirwe ya servisi nziza ku biciro bito kurusha ahandi hose
Airtel iha abafatabuguzi bayo amahirwe ya servisi nziza ku biciro bito kurusha ahandi hose

Photo © Ishimwe Innocent/Umuseke

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish