Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni 57

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni 57

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 57,345,400, yacurujwe muri ‘deals’ eshatu.

Uyu munsi, umugabane wa BK wacurujwe ku mafaranga 232, ari hejuruho ifaranga rimwe, ku gaciro wariho ejo hashize k’amafaranga 231. Bivuze ko agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku gaciro k’amafaranga 140, uwa Crystal Telecom uri kuri 90, EQTY uri kuri 334, uwa NMG amafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 1,400 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari indi migabane 3 3,000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.

Hari imigabane 221,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 ku mfaranga ari hagati ya 85 – 88 ku mugabane.

Hari kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 500,000, zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane gusa nta busabe bw’abifuza kuzigura buhari.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish