Tags : Rwanda

Kibeho: Koperativi Isaro imboni y’abagore ibafasha kwita ku nshingano z’urugo

Leta ngo iyo ikangurira abantu kwibumbira mu makoperative ni uko iba izi ibyiza bazayabonamo, ngo guhura bagahuza imbaraga bituma bagera ku kintu umuntu umwe atazapfa agezeho. Mukamukama Therese Perezidante wa Koperative Isaro Imboni Kibeho avuga ko koperative y’abagore ayobora ubu ituma nta mubyeyi akibura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’ibikoresho ngo umwana abe yacikiza amashuri, kandi ngo […]Irambuye

Kubura ikoranabuhanga ku rubyiruko bibababaza kimwe no kubura inshuti cyangwa

Ibibazo byo kwiheba bitewe no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho cyane cyane imbuga nkoranyambaga birafata intera. Iyo ingimbi cyangwa umwangavu amaze akanya runaka adakoresha telefoni ye aganira na bagenzi be mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo ashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe bita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) ikunda gufata abantu nyuma yo gupfusha abo bakundaga. […]Irambuye

USA igiye gutangira kuganira na Koreya ya Ruguru ngo banoze

The Washington Post iherutse kwandika ko hari amakuru afatika avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwiteguye gutangiza ibiganiro bitaziguye na bamwe na bamwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru ba Koreya ya Ruguru kugira ngo barebe uko bashyiraho imikoranire itarimo guhangana cyane nk’uko bimeze ubu. Ibi biganiro ngo bizaba ari ibya mbere bibaye mu […]Irambuye

Rusizi: Abagabo 7 barakekwaho gushimuta inyamaswa no gucukura zahabu muri

Ni nyuma y’igihe kinini havuzwe ko mu ishyamba rya Nyungwe hari abantu bacukuraga amabuye y’agaciro ndetse bakanayajyana mu gihugu cy’u Burundi kandi bagahiga n’inyamaswa bitemewe. Aba bagabo akenshi bakora aka kazi usanga barihebye dore ko hari n’abica abaje kubabuza gukora akazi nk’ako bityo ngo badahagurukiwe hari impungenge ko habaho kubura ubuzima bwa bamwe. Aba kora […]Irambuye

Ngoma: Abikorera 27 biyemeje guhindura imikorere nyuma y’ubumenyi bavanye muri

Abikorera bo mu karere ka Ngoma baravuga ko bagiye guhindura imikorere, Akarere kakamenyekana nk’ahantu hazwi mu gutanga serivise nziza nyuma y’amahugurwa mu gutanga serivise neza no kwakira ababagana yabereye mu Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East). Amahugurwa bayarangije nyuma y’amezi abiri bahugurirwa muri IPRC East, batangiye ku wa 01/12/2016. Abahagarariye ibigo […]Irambuye

Mahama: Abaturage barasabwa guhinga ibihingwa biberanye n’iki gihembwe cy’ihinga

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe burasaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwikura mu bibazo by’inzara bahuye na byo mu mwaka ushize ubwo bahuraga n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatse rigatuma imyaka ipfira mu mirima. Kuri ubu imvura iragwa neza hano i Mahama, akaba ari yo mpamvu umuyobozi w’uyu murenge Hakizamungu Adelite aheraho asaba abaturage […]Irambuye

Havumbuwe undi mugabane w’Isi hafi ya Australia wiswe Zealandia

Abashakashatsi bo muri Australia basohoye mu kinyamakuru The Geological Society of America inyandiko isobanura imiterere y’umugabane mushya bavuga ko bavumbuye hafi ya Australia. Uyu mugabane bawuhimbye izina rya Zealandia ukaba ufite ubuso bwa km² miliyoni eshanu, 94% by’ubu buso biri mu nsi y’amazi. Uyu mugabane ngo uri mu Burengerazuba bw’Inyanja ya Pacifique, iyi ikaba ari […]Irambuye

Abanyarwanda ngo barajijuka buhoro buhoro ku buziranenge bw’ibicuruzwa

Amategeko y’ubucuruzi yemerera umuntu wese kuzana ibicuruzwa ku isoko atabanje kubiha ikigo gisuzuma ubuziranenge ngo kibipime, ibi bikaba byatuma hari ingaruka zivuye ku bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byacurujwe muri rubanda. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga ariko ko abanyarwanda buhoro buhoro bagenda bajijukira ko bakwiye gukoresha ibintu bifite ubuziranenge. Raymond Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish