Digiqole ad

Kibeho: Koperativi Isaro imboni y’abagore ibafasha kwita ku nshingano z’urugo

 Kibeho: Koperativi Isaro imboni y’abagore ibafasha kwita ku nshingano z’urugo

Mukamukama Therese Perezidante wa Koperative Isaro Imboni Kibeho ikora ikanacuruza ibikoresho bitagatifu i Kibeho

Leta ngo iyo ikangurira abantu kwibumbira mu makoperative ni uko iba izi ibyiza bazayabonamo, ngo guhura bagahuza imbaraga bituma bagera ku kintu umuntu umwe atazapfa agezeho.

Mukamukama Therese Perezidante wa Koperative Isaro Imboni Kibeho ikora ikanacuruza ibikoresho bitagatifu i Kibeho

Mukamukama Therese Perezidante wa Koperative Isaro Imboni Kibeho avuga ko koperative y’abagore ayobora ubu ituma nta mubyeyi akibura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’ibikoresho ngo umwana abe yacikiza amashuri, kandi ngo nta munyamuryango ukirwara ngo arembere mu rugo kuko ibatangira mutuelle de santé n’imiryango yabo.

Koperative Isaro Imboni Kibeho igizwe n’abagore 25 ubu ikora ikanacuruza ibikoresho bitagatifu birimo imitako, amashusho, amashapule n’ibindi. Iyi koperative ngo batangiye batanga amafaranga 10 000 Rwf mu myaka itatu ishize ariko ubu ngo igeze aho ikemurira ibibazo abanyamuryango.

Mukamukama avuga ko mu rwego gusaranganya inyungu koperative iba yabonye ngo hari igihe bicara buri munyamuryango agahabwa amafaranga yo gukemura ibibazo.

Ati:“Twebwe, koperative yacu ibyo imaze kugeraho nta muntu umwe yabigeraho, kuko ubu iraguriza abanyamuryango amafaranga y’ishuri atiriwe aguza abaturanyi cyangwa ngo ajye muri banki bamwaka inyungu n’ingwate. Ubu nta munyamuryango ukirembera mu rugo kuko yishyurira (koperative) buri munyamuryango ubwisungane.”

Ikindi kandi ngo bagera igihe bicara buri munyamuryango agahabwa amafaranga yo gukemura ibibazo bye, ubwo baheruka guterana buri munyamuryango yahawe 40000 Frw.

Iyi koperative ngo isigaye ifasha abagore kwita ku muryango, ngo bigatuma inshingano zidaharirwa abagabo gusa.

Mukamukama avuga ko impamvu abantu benshi batitabira kujya mu makoperative ari uko haba hari abatarasobanukirwa ibyiza byo guhuza imbaraga, kuko ngo ibyo barimo bageraho ubu ngo umuntu umwe ntabyo yari kuzapfa agezeho.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish