Digiqole ad

Rusizi/Nyamasheke: Abo mu murenge wa Nzahaha bishimeye ko igiciro cya kawa cyazamutse

 Rusizi/Nyamasheke: Abo mu murenge wa Nzahaha bishimeye ko igiciro cya kawa cyazamutse

Baravuga ko bagiye kwiteza imbere nyuma y’igiciro gishya

Bamwe mu bahinze mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahitagamo guhinga ibindi bihingwa bitewe n’uko abagura kawa bajyaga bagura kawa yabo ku giciro gito bavuga ko umuhinzi nta nyungu yabonaga, aho kuri Kg 1 ya kawa bagurirwaga ku mafaranga 150, umuhinzi agatahana 100 Frw nyuma yo kubara amafaranga yatangaga ku bakozi.

Baravuga ko bagiye kwiteza imbere nyuma y’igiciro gishya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga bagennye frw 264  kuri Kg 1 nk’igiciro fatizo kugira ngo bakomeze bahe umuhinzi agaciro akwiye  no kugira ngo akomeze yiteze imbere, ngo nta muguzi w’ikawa ugomba kujya hasi y’iki giciro.

Abahanzi ba kawa bo mu murenge wa Nzahaha, wa mbere ubarizwamo kawa nyinshi mu Rwanda babwiye Umuseke ko bishimiye ko icyifuzo cyabo cyumviswe nyuma y’igihe kinini bahinga ikawa ariko bakaba batabonaga inyungu bifuza.

Umwe mu bahinzi witwa Basabose Anaclet agira ati: “Twari tumaze iminsi duhura n’igihombo aho kugira ngo ikilo kizamuke cyamanukaga kuko hari n’igihe twahendwaga cyane ugasanga umuhinzi arafata Frw 80. Ubwo se wazatera imbere gute? Gusa turishimye cyane kubona Frw 114 agiyeho bizatuma natwe duhinga ikawa dushyizemo imbaraga nyinshi, hashimwe abumvise gutaka kwacu.”

Ingabire Joyeux, Umumyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha yabwiye Umuseke ko kuba iki giciro kizamutse bigiye gufasha abahinzi kwizamura mu mibereho yabo.

Agira ati: “Bigiye gufasha kongera ibiti bya Kawa, n’imibereho myiza y’abaturage kuko hari abaturage bagiye gukemura ibibazo byabo nk’abafite abana biga bazajya babajyana ku ishuri n’ibikorwa remezo bibagereho byoroshye kuko hari umuturage wabonaga umuriro w’amashanyarazi n’amazi bimunyura imbere nta bushobozi afite.”

Abaturage bo muri uyu murenge ni bo ba mbere mu Rwanda bafite kawa nyinshi, habarizwa ibiti birenga miliyoni 1.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish