Digiqole ad

Kubura ikoranabuhanga ku rubyiruko bibababaza kimwe no kubura inshuti cyangwa ababyeyi

 Kubura ikoranabuhanga ku rubyiruko bibababaza kimwe no kubura inshuti cyangwa ababyeyi

Hari ubwo ubona umuntu kuri moto bamutwaye we atitaye ku buzima bwe akajyenda yandikirana n’abandi ku mbuga nkoranyambaga

Ibibazo byo kwiheba bitewe no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho cyane cyane imbuga nkoranyambaga birafata intera. Iyo ingimbi cyangwa umwangavu amaze akanya runaka adakoresha telefoni ye aganira na bagenzi be mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo ashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe bita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) ikunda gufata abantu nyuma yo gupfusha abo bakundaga.

Hari ubwo ubona umuntu kuri moto bamutwaye we atitaye ku buzima bwe akajyenda yandikirana n’abandi ku mbuga nkoranyambaga

Bamwe kandi bavuga ko ingaruka bigira zisa n’izigaragara iyo abana batandukanyijwe n’ababyeyi babo wenda nko mu gihe cyo gutandukana byemewe n’amategeko.

Ubusanzwe iyo abana cyangwa urubyiruko rutandukanyijwe n’ababyeyi bagira indwara y’agahinda rimwe na rimwe kurya bikabananira kandi ntibasinzure neza. Barasuhererwa bagatangira kwigunga, kuvuga nabi n’ibindi.

Abahanga mu mitekerereze y’abantu basanga mu bana b’iki gihe hari bamwe bagaragaza ibimenyetso nka biriya nyuma y’uko telefoni zabo zibwe, zipfuye cyangwa babuze internet.

Ubu ngo abana bafitiye telefoni zabo urukundo rusa n’urwo ubusanzwe bagirira ababyeyi babo.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza yitwa Hungarian Academy of Sciences n’abo muri  Eotvos Lorand University ziri Budapest muri Hongiriya bakoze ubushakashatsi ku bana 87 bari batunze telefoni zigezweho bafite hagati y’imyaka 18 na 26.

Buri mwana bamuhaye icyumba kirimo mudasobwa iri ku meza n’intebe n’ibinyamakuru byanditse ku mpapuro, igipupe ndetse n’utuntu tworoheje two kurya.

Buri wese kandi bamuhaye imibare yoroheje yo gukora bifashishije mubazi (calculators) zo kuri telefoni zabo. Bukeye babambuye za telefoni babaha indi mibare ngo bakore.

Ubwo bakoraga icyiciro cya kabiri cy’imibare, abahanga bafashe za camera zibasha kureba uko umutima utera (ariko babikora mu ibanga) kugira ngo barebe uko umuvuduko w’amaraso umeze.

Abashakashatsi basanze abana bakoze bambuwe telefoni zabo baragaragazaga ibimenyetso nk’ibigaragara iyo umuntu yatandukanyijwe n’uwo akunda. Ibisubizo byerekanye ko abana batandukanyijwe na telefoni zabo bagaragazaga urukumbuzi no kudatuza.

Ku rundi ruhande ubushakashatsi bwagaragaje ko abakoze ikizami cya kabiri bafite telefoni zabo bari batuje bashishikaye.

Umwe mu barimu bakoze buriya bushakashatsi yabwiye ikinyamakuru kitwa Computers And Human Behaviour ko Isi yinjiye mu gihe kidasanzwe abahanga mu mitekerereze ya muntu bita mu Cyongereza, ‘Nascent Digital Culture’ aho abana bavukira mu isi yuzuyemo ibikoresho by’ikoranabuhanga byasimbuye abantu.

Abana bo muri iki gihe abahanga basigaye babita ‘Cell Phone Natives’ umuntu agenekereje akaba yabita ba ‘Mvuka mu ikoranabuhanga’. Muri Rwanda naho iki kibazo kiragaragara nubwo nta mibare ishingiye ku bushakashatsi yo kubihamya ariko ibimenyetso birabigaragaza.

Uzabona umukobwa cyangwa umusore ari kwandikirana n’abandi kuri telefoni bamuhetse kuri moto, usange hari utwaye ikinyabiziga n’akaboko kamwe akandi kandika, umuntu ari kunywa icupa yandika…mbese n’i Kigali iki kibazo kirahari.

Nubwo ikoranabuhanga rifite akamaro mu gukwirakwiza amakuru rimwe na rimwe rishobora guhindura umuntu imbata yaryo bikamukururira akaga. Ni ukuba maso hakabaho gushyira mu gaciro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • mbega biratangaje peeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!! ntiwabyumva.gusa nihatali

  • biratangaje peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Mwebwe ntabwo mubizi, Umukobwa aba ari kuri Moto bamutwaye akicara hakurya mbese yitaje umumotari ubundi akibera kuri Chat. Watekereza uko byagenda igihe motar yahagarara bimutunguye bikakuyobera. Ikindi usanga abantu bacometse utwumvisho (Ecouteurs) mmu matwi aragenda yandikirana n’inshuti ze kandi ubwo ari mu muhanda nyabagendwa, yewe byafashe intera ndende pe.

Comments are closed.

en_USEnglish