Digiqole ad

Rusizi: Abagabo 7 barakekwaho gushimuta inyamaswa no gucukura zahabu muri Nyungwe

 Rusizi: Abagabo 7 barakekwaho gushimuta inyamaswa no gucukura zahabu muri Nyungwe

Abagabo b’i Rusizi bashinjwa kwangiza umutungo wa Nyungwe

Ni nyuma y’igihe kinini havuzwe ko mu ishyamba rya Nyungwe hari abantu bacukuraga amabuye y’agaciro ndetse bakanayajyana mu gihugu cy’u Burundi kandi bagahiga n’inyamaswa bitemewe.

Babanje kugezwa imbere y’abatuye Bweyeye bemera ko bakoze ibyo baregwa

Aba bagabo akenshi bakora aka kazi usanga barihebye dore ko hari n’abica abaje kubabuza gukora akazi nk’ako bityo ngo badahagurukiwe hari impungenge ko habaho kubura ubuzima bwa bamwe.

Aba kora ibi bikorwa ni rwihishwa mu buryo butemewe n’amategeko, kandi ibyo bikorwa byatumye hari zimwe mu nyamaswa zicika muri Pariki burundu zirimo inzovu n’izindi.

Abagabo barindwi (7) bakurikiranyweho icyaha cyo gushimuta inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe, abandi muri bo ngo bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwa rwihishwa.

Ni abo mu murenge wa Bweyeye, ufite igice kinini gikora ku ishyamba rya Nyungwe ariko bakavuga ko bahawe uburenganzira bwo gucukura umucanga, ariko ngo babwiwe ko muri iri shyamba rya Nyungwe harimo amabuye y’agaciro nka zahabu n’andi bityo ngo hari umuntu wabatumaga aya mabuye akabaha amafaranga 2 000 frw cyangwa 5000 frw yo kurya.

Ayo mafaranga ngo bayafataga nk’ingoboka kuko ngo yabafashaga kubaho mu gihe amafaranga bahabwaga bacukura umucanga atari yaza.

Umwe muri bo witwa Nzarora yagize ati: “Ndemera ko twakoze amakosa gusa bwari uburyo bwo kwirengera mu gihe batarampemba. Twari koperative wenda icyaha cyabayeho sinarinzi ko ari icyaha kuko kuva kera hano twajyaga tubona abantu bacukura muri Nyungwe ndetse bakanahiga. Simpakana ibyo turegwa turabyemera.

Batandatu (6) bemereye imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye ko bakoze ibi byaha gusa bagasaba ko babarirwa ko batari bazi ko ari icyaha, ariko undi we ni bwo yatawe muri yombi.

Sindayiheba Aphrodis Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye yatangarije Umuseke ko ibihano aba baturage bashobora guhabwa birimo gufungwa no gucibwa amande asaga miliyoni.

Sindayiheba yagize ati: “Ibi bintu  ni indashyikirwa bidufasha ubukangurambaga ku kubungabunga iri shyamba rya Nyungwe, iyo umuturage yumvise mugenzi we yahawe igihano nk’iki, kuba abantu nk’aba bahawe ibihano bizadufasha n’abari bafite ibitekerezo byo guhiga, kuko kuva na mbere uyu murenge abenshi ni byo byari bibatunze, ariko uyu mwanya biragenda bihinduka cyane.”

Umurenge wa Bweyeye ngo uri kubashyira mu mishinga ibafasha kwiteza imbere, abakora ibyo bikorwa baragenda bagabanuka.

Barindwi bafashwe bafungiye kuri station ya Police ya Kamembe bose biteganyijwe ko bazagezwa bwa kabiri imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye ku wa 24 Gashyantare.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • interesting article

  • Tubashimiye kunkuru muba mwatugejejeho ariko nkibaza nti?kuki.ibyo biba abayobozi bareba kandi nanone ayo makoperative bavuga akorerahe ko tutayabona umunyabyaha azabibazwe ariko nanene nabayobozi nabo bisuzume barebeko nabo bataribanyirabayazana yibyo bibazo murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish