Digiqole ad

Ikiganiro na Hon Nyiramirimo ku itegeko ry’imyororokere rizatorwa na EALA

 Ikiganiro na Hon Nyiramirimo ku itegeko ry’imyororokere rizatorwa na EALA

*Umugore mu Rwanda arabarirwa abana 4,1 cg 3,6. Muri Uganda ni abana 6,5 k’umugore
*Ngo nta na hamwe ku Isi bateye imbere umugore akibyara abana barenze 3. 

Abadepite bo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba baramara iminsi isaga 10 i Kigali, biga amategeko atatu harimo irijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ryateguwe na Dr Odette Nyiramirimo. Uyu mudepite yaganiriye n’Umuseke byinshi mu bizaba biri muri iri tegeko n’akamaro rifite mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (East African Community/ EAC).

Dr Odette Nyiramirimo umw emu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA

Hon Dr Nyiramirimo, avuga ko itegeko ubwaryo atari irireba ibyo kuboneza imbyaro gusa, ahubwo ngo ni irireba ubuzima bw’imyororokere muri rusange.

Agira ati “Iyo tuvuga ubuzima bw’imyororokere ni ukuvuga ibijyanye n’umubiri, aho Imana yageneye gukora imyororokere y’abantu. Iyo dushyiraho itegeko harimo ibice binyuranye, ibyo  bijyanye no kuboneza imbyaro ariko hakaba n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere muri rusange.”

Nyiramirimo umwe mu Badepite icyenda bahagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA, avuga ko iryo tegeko ryamaze kugera muri iyo Nteko, ndetse  batangira kuriganiraho, bityo ngo ubwo baje i Kigali bazaryinjiramo ingingo ku yindi banaritore.

Mu minsi ishize ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyanditse ko iri tegeko ririmo ko niryemezwa, abana b’abangavu guhera ku myaka 10 y’amavuko bazaba bemerewe kubona uburyo bwo kuboneza imbyaro harimo no kubaha udukingirizo, ibintu bitavuzweho rumwe n’ababyeyi muri Uganda, bavuga ko byaba ari ukwigisha abana ubusambanyi.

Dr Odette Nyiramirimo avuga ko itegeko ritajyanye no guha abana bato ibijyanye no guhagarika cyangwa kuringaniza imbyaro.

Ati “Icya mbere harimo kubigisha ibyo ari byo. Usanga mu bihugu byacu, ndetse n’ahandi muri Africa ababyeyi batinya kuganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni yo mpamvu usanga abana bacu bagira ibibazo by’imyitwarire, ugasanga umwana aratwita afite imyaka 14, ugasanga ku myaka 15 hari abagera hafi ku 10% bamaze gutwita, ni ikibazo gikomeye cyane, ariko kandi n’abageze igihe cyo kubyara hari ubwo usanga batwara inda zitifuzwaga ugasanga hari ingorane cyane kubera ko batwaye inda batashakaga gutwara kubera ko badafite ubumenyi n’ibyangombwa bituma bashobora kuringaniza imbyaro no kubyara igihe bashakiye, n’umubare w’abana bashaka, iryo tegeko ni icyo rigamije.”

Iri tegeko ngo rije gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu bihugu bigize aka karere ka EAC.

Dr Nyiramirimo avuga ko mu Rwanda, kuva hatangira ibyo gushishikariza abaturage kumenya ubuzima bw’imyororokere, aho  byatangiye gushyirwamo imbaraga mu 2005, ndetse hatangira no kwigwa kw’itegeko rireba ubuzima bw’imyororokere, ryamaze gusohoka mu Igazetti ya Leta mu 2015, hari intambwe yatewe mu kugabanya imbyaro mu Rwanda.

Ati “Umubare w’abana bavukaga ku mugore ugeze igihe cyo kubyara bari 6,1 ubu uyu munsi umubare w’abana bavuka  ku mugore mu Rwanda baravuga bane cyangwa 3,9 umubare waragabanutse kubera imbaraga abantu benshi bashyizemo, cyane Abadepite n’Abasenateri ariko na Minisiteri y’Ubuzima ibishinzwe mbere na mbere, mu guhamagarira abaturage kubyara abana bashoboye kurera no kubaha ibyangombwa mu kubishyira ku bigo nderabuzima byose.”

Nubwo bimeze uko mu Rwanda, ngo mu bindi bihugu si ko bimeze, kuko ubu muri Uganda, ngo usanga abana bavuka ari 6,5 no kuzamura, nk’uko Dr Nyiramirimo abivuga ngo usanga abo bana ari benshi.

Agira ati “Uko umugore abyara benshi, uretse ko na we ubuzima bwe buhazaharira, ariko na ba bana bavuka ntibabona ibyangombwa bihagije, ntibajya mu ishuri uko bikwiye, ntibajya kwa muganga uko babikeneye. Ni ibintu rero bigomba gutekerezwaho kuko twese muri Africa y’Iburasirazuba twiyemeje gutera imbere, twiyemeje kuzamura ubukungu, twiyemeje gukira, nta gihugu kiratera imbere aho umugore akibyara abana barenze 3, nta gihugu na kimwe ku Isi twabonye ngo tukigendereho. Niba rero kugabanya umubare w’abana umugore abyara ubwabyo ari ibintu bikorwa bigatuma umuryango utera imbere, igihugu kigatera imbere kuki twe muri Africa y’Iburasirazuba tutabikora?”

Dr Odette Nyiramirimo yatangarije Umuseke ko itegeko iyo ritowe mu Nteko ya EALA rijyanwa mu bihugu rigasinywa n’Abakuru babyo, icyo gihe rikaba ribaye rimwe mu yandi akurikizwa muri icyo gihugu.

Nirimara gutorwa ngo Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba niyo igomba kuzarimenyekanisha ariko ngo Inteko ya EALA iyo ibonye itegeko ritamenyekana vuba ijya mu bihugu ikarimenyekanisha nk’uko inamenyekanisha izindi gahunda z’umuryango wa EAC iyo ibishoboye.

Uretse iri tegeko rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Abadepite ba EALA bazasuzuma n’itegeko rijyana no kurengera ibidukikije n’irijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu minsi bazamara i Kigali mu nama rusange ya gatatu y’iyi nteko ya EALA.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish