Digiqole ad

Abadepite b’u Burundi muri EALA banze kuza mu Rwanda ngo ‘ku bw’Umutekano’ wabo

 Abadepite b’u Burundi muri EALA banze kuza mu Rwanda ngo ‘ku bw’Umutekano’ wabo

Hon Daniel Fred Kidega Perezida w’Inteko ya EALA

Mu buryo butunguranye bamwe mu badepite b’u Burundi mu Nteko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) banze kuza mu Nama rusange yabo, ngo bavuze ko batizeye umutekano wabo mu Rwanda, kuri bamwe mu Banyarwanda bari muri EALA iki cyemezo cy’aba badepie cyaratunguranye.

Hon Daniel Fred Kidega Perezida w'Inteko ya EALA
Hon Daniel Fred Kidega Perezida w’Inteko ya East Africa Legistrative Assembly (EALA)

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku nteko rusange ya gatatu y’Inteko ya EALA izamara iminsi 11 mu Rwanda, ikaba ijyana n’inama ya gatanu y’abagize Inteko, Perezida wa EALA Hon Daniel Fred Kidega yavuze ko bamwe mu Badepite bo mu gihugu cy’U Burundi bamumenyesheje ko batazaza mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano wabo.

Abadepite bane muri icyenda bahagarariye U Burundi ni bo baje i Kigali, nabo ngo Perezida w’Inteko ya EALA, Hon Daniel Kidega yasabye inzego zo mu Rwanda kubacungira umutekano cyane.

Hon Kidega yavuze ko mu busanzwe Abarundi bitabira ibikorwa by’inteko ya EALA, ariko ngo hari bamwe mu Badepite bamubwiye ko bafite ikibazo cyo kuza mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano wabo, ariko ngo iki kibazo bakivuganyeho n’ubuyobozi bwo mu Rwanda kandi ngo Abadepite bose ba EALA bazi ko u Rwanda rufite umutekano.

Hon Depite Hajabakiga Patricia umwe mu bahagarariye u Rwanda muri EALA, yabwiye abanyamakuru ko nta kibazo gihari kubera ko hari bamwe mu badepite bahagarariye U Burundi bataje kandi ngo umubare w’abakenewe ngo imyanzuro ifatwe urahari.

Ati “Umubare wa ngombwa ukenewe kugira ngo dufate ibyemezo mu Nteko urahari, ngira  ngo navuga ko atari bo bonyine badahari hari n’abandi bo mu bindi bihugu badahari, nk’uko nanjye twaba duhurira nka Nairobi nkarwara cyangwa hakaba impamvu, ntabwo iteka buri gihe tuba dufite ‘quorum’ (umubare usabwa ngo hafatwe icyemezo) yuzuye 100% ariko nabizezaga ko quorum ihari nta n’ikibazo kizavuka.”

Hon Dr. Odette Nyiramirimo na we uhagarariye u Rwanda yavuze ko mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba harimo ubumwe uretse ngo bamwe ujya kumva baharabika u Rwanda bavuga ngo rurakora ibi kandi ari ibyo bihimbiye, ukibaza icyo bashakira kwerekana ko ibibazo biri iwabo babiterwa n’u Rwanda.

Yavuze ko n’abo bashaka kubeshyera u Rwanda bagenda basobanukirwa ukuri, ngo n’Abadepite (b’u Burundi) bavuze ko batazaza mu Rwanda ngo ntibabivugiye mu nama ngo bimenyekane ngo ni ibintu bagiye bahwihwisa ko bafite ikibazo cy’umutekano.

Ati “Twebwe iyo tureba tugasanga Abarundi bitabiriye iyi nama haramutse hari utayitabiriye byaba ari ku bwende bwe, kuko nta kibazo cy’umutekano kiri mu Rwanda uhari wese arabibona ko nta kibazo gihari, ndetse n’abo Badepite bataje ejo cyangwa ejo bundi baza kuko bashobora kubona ko bibeshye.”

Inteko ya EALA yafashe umwanzuro w’uko nta nama yindi izabera mu Burundi ijyanye n’imirimo y’iyi nteko, ngo icyo kibazo cyazamuwe n’Umudepite mu muhango wo kwibuka nyakwigendera Hon Hafsa Mossi wari umwe mu Badepite ba EALA uhagarariye u Burundi akaza kwicwa tariki ya 13 Nyakanga 2016 i Bujumbura n’abantu batazwi.

Ngo inama za EALA zizongera kubera muri iki gihugu cy’U Burundi igihe hazaba hagarutse umutekano mu buryo busesuye, ariko ngo mbere inama zarahaberaga.

Aba badepite bahagarariye ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba birimo U Rwanda, U Burundi, Uganda, Tanzania, na Kenya bazarangiza manda zabo tariki ya 5 Kamena 2017 ni na bwo bazasezera, icyo gihe ibihugu bizaba byatoye abandi kuri ibyo bitanu haziyongeraho na Sudan y’Epfo yamaze kuba umunyamuryango.

Buri gihugu gihagararirwa n’Abadepite icyenda mu Nteko ya EALA. Nk’uko byagaragajwe na Perezida wa EALA, uyu muryango ngo Inteko yageze kuri byinshi harimo kuba yaratoye amategeko 27, hemejwe raporo 80, hafatwa imyanzuro 63 kandi havugururwa amategeko y’ibihugu n’agenga umuryango mu myaka itanu.

Uyu muryango ariko ngo wugarijwe no kuba ibikorwa byawo bitazwi cyane n’abaturage b’ibihugu biwugize, ndetse n’ikibazo cy’amikoro cyane kuko ngo ingengo y’imari ibihugu byiyemeje, mu gihe habura amezi ane gusa ngo ingengo y’imari y’umwaka irangire, gutanga umusanzu biri kuri 40% gusa.

Iki kibazo ngo cyatumye hari ibikorwa bimwe na bimwe bya Komisiyo z’inteko ya EALA bidakorwa ndetse ngo bimwe mu bikorwa bigabanyirizwa amafaranga yari kubitangwaho.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW  

6 Comments

  • wenda abo badeputes bashobora kuba barasize bakoze genocide mu rwanda

  • Abanyarwanda nimwe rero mutakoze genocide i Burundi? Ariko yee!

  • Abo niba barihima; none se ko quorum yuzuye, barashya barura iki? Muri SOUDANI Y’EPFO niho hari umutekano kurusha mu RWANDA.(Ndavuga muri manda itaha) KENYA SE YO? Ubwo abo benewabo baje niba biharamagara?

  • Ibya Kagame na Nkurunziza bizwi na bene byo n’abo babisangiza. Abandi babyivangamo abenshi ntibazi iyo biva n’iyo bijya. Inzovu iyo zirwanye hababara ibyatsi.

  • ariko ibyo hakurya y’Akanyaru biranshobera; ngo bamwe baje abandi ntibaje nukuvuga ko bafite leta 2 se? Abo ba Deputes banze kuza buriya bazi ibyo bakoze mugihe cya yegereyegere.bari gutinya ko impunzi zibabona zikabamenya??

  • Ntawutinya ijoro atinya icyo barihuriyemo. Abarundi igihe bazaga mu nama ya AU, bamwe bagahita bataha ikitaraganya, bagiye bavuga ko bahuye n’ibibazo by’umutekano wabo. Byari ibihuha cyangwa byabayeho? Kuba bamwe muri bo baza abandi ntibaze, birashoboka ko yenda hari abumva bashobora kwibasirwa kurusha abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish