Digiqole ad

Kenya: Imyigaragambyo y’Abaganga yari imaze amezi atatu biyemeje kuyireka

 Kenya: Imyigaragambyo y’Abaganga yari imaze amezi atatu biyemeje kuyireka

Leta yemeye amasezerano mashya n’abaganga, na bo biyemeza guhagarika imyigaragambyo

Abaganga bo muri Kenya bemeye guhagarika imyigaragambyo bari bamazemo amezi atatu binubira umushahara n’ubuzima babayemo, nyuma y’aho abayobozi b’amadini babunze na Leta.

Leta yemeye amasezerano mashya n’abaganga, na bo biyemeza guhagarika imyigaragambyo

Ishyirahamwe ry’abaganga na Leta ya Kenya bazasinya amasezerano nyuma y’iminsi irindwi baganira babifashijwemo n’abakuriye amadini muri Kenya “Religious Council of Kenya”.

Aka kanama k’abayobora amadini kinjiye mu biganiro nyuma y’aho Leta ifashe umwanzuro wo gufunga abaganga bari banze kwemera ibyategetse n’urukiko.

Urukiko rwmeye kwisubiraho ku mwanzuro wari wafashwe mbere ndetse abaganga bahita barekurwa nyuma y’amasezerano yagezweho kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe 2017.

Abakora mu rwego rw’ubuvuzi batangiye imyigaragambyo mu Ukuboza nyuma y’aho Leta itari yashyize mu bikorwa ibyo yiyemeje mu 2013, byanasinyiwe n’Ishyirahamwe ry’abaganga muri Kenya, aho bari kuzazamurirwa umushahara kugera ku 180%.

Impande zombi, Leta n’Abaganga bajyanye mu rukiko gusinyira amasezerano mashya akubiyemo ibyo bumvikanye.

Abaganga bemeye umushahara umuto bahabwaga ariko nta kindi cyagaragajwe mu bikubiye mu masezerano mashya na Leta.

Banaretse ibyo gusaba Leta kuvugurura inyubako n’ibindi bikorwaremezo bijyana n’ubuzima nyuma y’uko Leta ivuze ko yari yiyemeje kubikora nk’intego z’igihe kirekire.

Leta yiyemeje guhemba abaganga umushahara w’igihe cy’amezi atatu bamaze bigaragambya, no kubaha ibindi byose bemerewe nk’abakozi ba Leta.

Aya masezerano abaganga bayafashe nk’instinzi kandi bazasubira mu kazi nyuma y’uko amasezerano mashya azaba yasinywe.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasabye ko abaganga basubira mu mirimo vuba na bwangu.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish