Digiqole ad

Tariki ya 8 Werurwe ni umunsi n’abagabo bakwiye kwizihiza cyane – Hon Nyiramirimo

 Tariki ya 8 Werurwe ni umunsi n’abagabo bakwiye kwizihiza cyane – Hon Nyiramirimo

Dr Odette Nyiramirimo umw emu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA

Isi yose kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, ku bagore bo mu Rwanda ngo bakwiye gushima Leta kuko mu Nteko Nshingamategeko bihariye 64%, ariko ngo ni n’umunsi abagabo bakwiye kwizihiza bakanatekereza cyane ku burenganzira umugore afite nk’umuntu.

Dr Odette Nyiramirimo umw emu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Dr Odette Nyiramirimo, umwe mu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Nshingamategeko y’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA), yavuze ko uyu munsi witwa “Umunsi w’abagore,  tariki ya 8 Werurwe”, abagore n’abagabo bakwiye kuwizihiza cyane.

Yagize ati “Umugore yasigaye inyuma imyaka minshi, si mu Rwanda gusa ni ku isi hose no mu bihugu wumva ngo byateye imbere. Ariko bakimara gushyiraho uriya munsi wari uwo kugira ngo abantu bakanguke, bibaze ngo hakorwa iki kugira ngo umugore na we ajye ku rwego rumwe n’abagabo, ko ari abantu bamwe, bafite uburenganzira bungana, kuki umwe asigara inyuma undi akagenda imbere wenyine nk’aho Imana yigeze ivuga ngo umwe ari munsi y’undi.”

Nyiramirimo avuga ko uyu munsi, mu Rwanda abagore bagomba kuwizihiza by’umwihariko bashimira ubuyobozi kuko mu Rwanda, ngo Inteko Nshingamategeko rimo abagera kuri 64% b’abagore.

Mu kiganiro yahaye Umuseke ku wa mbere tariki 6 Werurwe, Nyiramirimo yagize ati “Mu Rwanda umugore yumva ahagaze neza, atagisubizwa inyuma, nubwo mu Rwanda abagore bataragera ku rwego rwo kumva batinyutse gukora imirimo imwe n’imwe ariko usanga abagore batera imbere, turifuza ko mu muryango wacu wa Africa y’Iburasirazuba bigenda kimwe.”

Mu mategeko Abadepite ba EALA bari mu Rwanda mu nama rusange yabo ya gatatu, bazanasuzuma itegeko rijyana n’Uburinganire bw’abagore n’abagabo.

Gusa, ngo mu mategeko ajyanye n’uko abagore mu bihugu by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bagira uburenganzira bumwe n’abagabo, bareshya n’abagabo, usanga ngo harimo na bamwe mu Badepite batayakozwa.

Ati “Nabo turi kumwe mu nteko hari ubwo usanga bahagurutse bati ‘ibyo ni ibiki’ ni nde wababwiye ko umugore agomba kugira uburenganzira bumwe n’umugabo, bamwe bakanikubita bagasohoka. Usanga ari ikibazo cy’imyumvire, abagabo bakwiye kwicara na bo bakabyumva bakibaza ngo umugore ni muntu ki? Bakamenya ko umugore akwiye kuba afite bwa burenganzira nk’ubwo umugabo afite.”

Hon Nyiramirimo avuga ko abagore na bo kuba batazi ko bafite uburenganzira bwabo ari imbogamizi, ariko ngo nibamara kubimenya bakabuharanira bagatangira kumva batitinya ko bari kumwe n’abagabo, bakumva ko bakwiga amasomo amwe n’abagabo ngo iterambere ry’umugore rizarushaho kugerwaho.

Ati “Ni ikibazo abantu bagomba kumva, twiteguye ko tuzakangura abakobwa bakumva bitinyutse bagaharanira bwa burenganzira bwabo.”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore uzizihizwa ku rwego rwa buri murenge, ariko ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Shyira. Insanganyamatsiko yatoranyijwe ni “Munyarwandakazi, komeza usigasire Agaciro washubijwe”.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish