Digiqole ad

Impaka kuri ‘signature’ zatumye ‘PME’ adashinja Mugesera

Kimihurura – Mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Leon Mugesera ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 11 Werurwe umutangabuhamya wahawe izina rya PME yongeye gutaha adatanze ubuhamya bwe nyuma y’aho uregwa agaragarije ko inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na ‘PME’ kuri Mugersera butagaragaraho umukono w’umucamanza.

Mugesera n'umwunganizi we
Mugesera n’umwunganizi we

Ku mpaka zari zabaye ejo (kuwa mbere) Urukiko rwafashe umwanzuro ko umutangabuhamya PME yemerewe gutanga ubuhamya bwe arindiwe umutekano.

Icyemezo kitananyuze Mugesera aho yahise anasaba umwanditsi w’urukiko kwandika ko akijuririye, yahise anasaba urukiko ko rugomba gutesha agaciro inyandiko mvugo ku buhamya bwatanzwe mbere na PME kuri Mugesera.

Asobanura impamvu y’iki cyifuzo cye, uregwa yatangaje ko nk’uko biragaragara ku mpapuro zimwe na zimwe z’inyandiko mvugo y’ubuhamya bwa PME zitariho umukono w’uwamubazaga cyangwa umucamanza mu gihe mu ngingo ya 281 y’amategeko agena imiburanishirize n’imigendekere y’urubanza igaragaza ko ku mpapuro zose hagomba kugaragaraho imikono y’uwabajije n’uwabazwaga.

Mugesera ati “ nifashishije amataratara yajye nagerageje guterera ijisho muri iyi nyandiko mvugo ariko hari impapuro nyinshi zitariho umukono w’umucamanza uyu PME yahaye ubuhamya bwe”.

Ibi byaje guterwa utwatsi n’ubushinjacyaha aho bwasobanuye ko kuri buri rupapuro hagaragaraho Paraphe cyangwa ikimenyetso cy’umucamanza ku buryo bigaragara ko izi nyandiko ari umwimerere ku buryo zidakwiye gushidikanywaho.

Yifashishije ibitabo by’amategeko y’imiburanishirize mu ndimi zose zemewe mu Rwanda uko ari eshatu, uregwa ( Mugesera) yasobanuye ko izindi ndimi ebyiri ( Icyongereza n’igifaransa) iyi ngingo yumvikana neza ko hagomba gushyirwa sinya (umukono) kuri buri rupapuro aho kuba Paraphe cyangwa ikindi kimenyetso.

Ibi byaje gukurura impaka ndende maze urukiko rubaza uregwa niba kuba iyi nyandiko itarashyizweho umukono n’umucamanza akaba yarashyizeho Paraphe ko hari icyo byakwangiza mu kuburana kwe.

Mugesera yahise atangaza ko afite uburenganzira ku mategeko y’igihugu ku buryo hatubahirijwe amategeko yanditswe yaba ayakumiriweho ndetse ko yaba arenganyijwe.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko ko mu gufata umwanzuro kuri iki cyifuzo cy’uregwa rwakwifashisha ingingo ya 83 mu mategeko y’imbonezamubano aho igaragaza ibyatuma inyandiko mvugo runaka ziteshwa agaciro.

Uwunganira Mugesera yahise atangaza ko nta mpamvu yatuma hifashishwa aya mategeko kuko ntaho ahuriye n’uru rubanza kandi ko izi manza zifite amategeko azigenga.

Izi mpaka zaje gukomeza kuba ndende maze urukiko rufata umwanya wo kwiherera kugira ngo zisuzume iki cyifuzo cy’uregwa dore ko n’igihe cy’ikiruhuko cyasaga nk’ikigeze.

Ma masaha ya 13h30 z’amanywa kuri uyu wa 11 Werurwe nibwo abacamanza bagarutse batangariza impande zombi ko umwanya wo gusuzuma no gufatira umwanzuro iki cyifuzo wababanye muto, niko kubasezeranya ko icyemezo kuri iki cyifuzo kizasomwa kuwa 13 Werurwe mbere y’uko urubanza rusubukurwa.

Ku gicamunsi cyo kuwa 10 werurwe Urukiko rwari rwasubitse uru rubanza uyu mutangabuhamya PME adatanze ubuhamya bwe kuko uregwa yari yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe ifatika yatuma uyu mutangabuhamya atanga ubuhamya arindiwe umutekano.

Urubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa 13 Werurwe habanza gutangwa icyemezo kuri iki cyifuzo cy’uregwa ubundi urubanza rugakomeza.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko iri shyano ry’umuhanga wapfuye ubusa gusa riranze ryigize indashoboka, ryavuze ibintu kumanywa y’ihangu none ibyo ryavuze icyo byatanze twese turabizi, ariko arabeshyera ubusa azawusaziramo , yabivuze aziko ntangaruka none reka azibone, ikintu kimbabaza nukubona umuntu w’umuhanga wize waminuje ariko akaba impfabusa kugeza aho ubwenge bwe nkubu abushyize mu kubiba u rwango mubanyagihugu

  • Ariko urwo rubanza ruzorengira ryari?ko aguma abananiza yewe ni mugeserakoko.arabajuragiza kabisa.

  • Mugesera biragaragara ko yiyemeje kuzacyerereza uru rubanza mpaka apfe adakatiwe, ni ukuvuga icyaha kitamuhamye! Azaba afashishe urubyaro rwe rutazagira ipfunwe ko se yahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Hakwiye rero ingamba zatuma amategeko akurikizwa ariko n’urubanza rukarangira, cyane cyane ko byongeye runatwara akayabo k’imisoro y’Abanyarwanda. Wa mugani wa wa mugore wa Habyara alias Kinani, “c’est nous tuer do fois”.

  • mugesera akwiye kuva mu mikino arimo kuko arimo araburana urwandanze ariko nihahandi he icyaha kizamuhama kandi ahanwe kuko niwo musaruro akwiye kubyo yakoze.

  • Ku batabizi, imyaka hafi 20 yamaze muri Canada, yayimaze aburana. Afite rero ubunararibonye mu kuburana. Ikindi, nta kimwihutisha. Abashinjacyaha bitegure rero kandi bagume hamwe. Bazashyidika mpaka. Nta kosa bakora rizamucika. Mugesera azasigara mu mateka. Mu manza z’abakekwaho icyaha cya génocide, urubanza rwe ruzatwara umuhigo mu guhenda.

    Agashya ababa i Rwanda batazi. Ino bakurikira urubanza rwe. Ariko, iyo atangiye gutinza urubanza, abanya Canada bamuzi baravuga ngo: “akomeje wa mukino watumariye amadollars” (bita mu gifaransa: manoeuvres dilatoires). Bari baramurambiwe, sibo babonye abavira mu gihugu.

    E.K

    Rivière du loup (Québec)- Canada

  • ese abo Mugesera yicishije bo nta mategeko yabagengaga?ntakirirwe atera isesemi gusa.ibyo yakoze byose bizamugaruka.

  • Hahahah uwapfuye yarihuse pe atumvise urubanza rwa Mugesera!! amaherezo azarinda apfa icyaha kitamuhamye daaaa!!

Comments are closed.

en_USEnglish