Digiqole ad

Perezida Kagame yasabye ko BRD yegurirwa abikorera kuko yananiwe inshingano zayo

Ku munsi wa nyuma w’umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru gutangira kwiga uko Banki nyarwanda itsura amajyambere “Banque Rwandaise de Développement (BRD)” yakwegurirwa abikorera kuko itageze ku nshingano zayo zo gufasha abahinzi, aborozi, ba rwiyemeza mirimo bato n’abaciriritse ahubwo ikaguriza abantu bafite uko bameze neza.

BRD yibanze ku guha inguzanyo abantu bifashije kandi yari ishinzwe gufasha abatishoboye n'abafite ubushobozi buciriritse none ishobora kwegurirwa abikorera.
BRD yibanze ku guha inguzanyo abantu bifashije kandi yari ishinzwe gufasha abatishoboye n’abafite ubushobozi buciriritse none ishobora kwegurirwa abikorera.

Izi mpaka zazamutse nyuma y’uko hatanzwe igitekerezo cy’uko muri BRD hashyirwamo ishami rishinzwe gutanga inguzanyo kubohereza ibicuruzwa hanze no gushyigikira abashoramari bohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Kuri iki gitekerezo Perezida Paul Kagame yahise avuga ko ikibazo kiri muri BRD kidaturuka ku kuba idafite iryo ashami ahubwo ari imikorere idahwitse kuko ngo n’ibyo gushyiraho iri shami atari ubwa mbere biganiriweho.

Yagize ati “Njye mfite igitekerezo cy’uko imiterere, n’ibiki byose byahinduka kuko tuyimaranye igihe kinini, twayivuzeho byinshi, twashatse kuyikoresha byinshi ariko icyo nagiye mbona ni uko mubyo twayifuzagaho bisa nk’aho ntacyo twagezeho, cyangwa icyotwagezeho ari gito cyane.”

Mu ngero zitandukanye Perezida Kagame yagaragaje ko Leta yagiye ishyira amafaranga muri BRD ariko ikayakoresha nabi.

Yagize ati “Niba hari icyo iryo shami ryakongera ryashyirwamo nta kibazo. Ikibazo ni imicungire (management) ya banki ubwayo, kuva njye nayimenya wenda ikitari kirimo ni iri shami ariko ibindi byose nzi ntabwo byakoze nk’uko twabyifuzaga.”

Urugero rw’imikorere mibi y’iyi banki, umukuru w’igihugu yavuze ko higeze kuba isuzuma ry’abantu babona inguzanyo muri iyi banki, ugasanga abantu yagurije ni abayobozi n’abandi bantu basanzwe bafite gusa.

Ati “Niba mwarashatse ko izajya uguriza abantu bafite uko bameze neza ibyo yarabyuzuje. Nye nari nzi ko yashyizweho kugira ngo ifashe abikorera baciriritse, abahinzi, aborozi, abantu muri rusange aribo benshi ariko ngira ngo uko yakoze yafashe mubo hejuru bafite uko bameze nkatwe, ifatamo bacyeya ikaba aribo ijya iha inguzanyo, ataribo njye naha aya mafaranga.”

Perezida Kagame asanga nta mpamvu y'uko Leta yakomeza gushyira amafaranga muri BRD kandi nayo yahawe iyaha abo atagenewe.
Perezida Kagame asanga nta mpamvu y’uko Leta yakomeza gushyira amafaranga muri BRD kandi nayo yahawe iyaha abo atagenewe.

Kubwa Perezida Kagame, ibi ngo bigaragaza ko icyo abantu bari biteze kuri BRD atari cyo babonye.

Aha yahise atanga igitekerezo cy’uko BRD yakwegurirwa abikorera kuko uwikorera we azakurikirana abamutwariye amafaranga, kandi no mu gutanga inyuzanyo yajya muri ba bandi bacye bikaba bizwi ko we aribo arimo gushakiramo inyungu aho kugira ngo amafaranga ya Leta akomeze akoreshwe nabi gutyo.

Agira ati “Ni kenshi tubivuga kuri iki kibazo,… Iyi nama iraba iya nyuma mu kuganira iki kibazo gihora kigaruka cy’ubushobozi bwashyizwe muri iyi banki dufite abo twari tugamije guteza imbere ntibikore nk’uko bikwiye.”

Perezida asanga BRD ishobora kuba yakoraga neza kandi ikanunguka ariko ikaba itaratanze umusaruro yifuzwagaho.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • GREAT. VERY GOOD.

    • Ariko muzehe asa na Data wambyaye, burya data yanga abantu bazira akarengane, cyanecyane abo kurwego rucirirtse, Kandi Imana izabiguhembera guhora wibuka barubanda ruto gutyo. Uku niko umuntu wimana yakabaye yitwara. Tukurinyuma ntakindi navuga.

      • Mumbabarire ndumva byandondogoje, akora byisnhi birengera abanyarwanda bose ariko akarenzaho no kwibuka ko natwe barubanda ruto tugomba kugira imibereho myiza. Mana nkorera ibyo nagusabye gusa!!!Kandi iryo terambere yifuriza abanyarwanda bose atarobanuye, turyifurje we numuryango we muri rusange.

  • Rwose, niba ntacyo yagezeho igihe cyose imaze, ntakindi tukiyitezeho.

  • Hagati aho nabwira ikinyamakuru “Umuseke” ko iyi design mwazanye itwara umwanya munini kuri screen. Bishobotse mwasubizaho iyari ihasanzwe.

  • Mana yo mwijuru nsenga, nyaguhora kungoma, ndakwinginze nkumu christu, nukuri nsenze bimvuye kumutima,kandi byizeye ngo uzarebe ikintu cyonyine wumva wakitura umuntu wagukoreye akiri kuri iy si, ikintu wakitura umuntu wakugiriye neza aricyo uzampera muzehe H.E PK. Mana ndagusabye ngo wumve gusenga kwanje Amen.

  • Mumbabarire ndumva byandondogoje, akora byisnhi birengera abanyarwanda bose ariko akarenzaho no kwibuka ko natwe barubanda ruto tugomba kugira imibereho myiza. Mana nkorera ibyo nagusabye gusa!!!Kandi iryo terambere yifuriza abanyarwanda bose atarobanuye, turyifurje we numuryango we muri rusange.(ndavuga Nyakubahwa Kagame)

  • icyo yakoze nukwihembera abakozi bayo umurengera ubundi inguzanyo akaba aribo bazitwarira, nukuri iyi bank ntacyo imariye abaturage

  • Nkwifuriza umunsi k’uwundi ishya n,ihirwe ,ubuzima buzira umuze,Nyakwubahwa Perezida wacu.Iyo ndeba ibyo ukorera abanyarwanda nsanga udasinzira ukora amasaha hafi 24h/24h.Utekereza icyaduteza imbere kandi wabigezeho ntabwo uvunikira ubusa.Imana ikurinde,turagukunda,nta wundi ni wowe ubereye abanyarwanda
    .

  • Bavuze BRD banyibutsa Turatsinze Theogene!!

    • Uretse ko atari byiza kuvuga umuntu utakiriho, Turatsinze we yamariye iki Abanyarwanda igihe yayoboraga BRD?
      Nizeye ko bamukwibukije nk’umuntu yenda wari uzi uko ateye, ariko apana nk’umuyobozi.

      Mumureke aruhukire mu mahoro.

  • Ahuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!! Arakoze HE , UWITEKA WENYINE AZAMUGENERE IBIKWIRANYE N` IBYO YAKOREYE ABANYARWANDA ……………. ; INSHURO NIRUTSE KURI IRIYA BANK MURI GAHUNDA YA RSSP I , II, , LEAF ONE AND TWO ………………..

    HEJURU YA GAHUNDA Z` UMURENGERA MUSHIMIRA ARONGEYE ATSINZE IKINDI GITEGO …………….. REKA NKOSORE GATO PEREZIDA NTASABA ARATEGEKA , MU IZINA RY` ABANYARWANDA TWAMUTOYE ICYO ATEGETSE GISHYIRWE MU BIKORWA KANDI VUBA ,

    AMAGAMBO ASHIRE ABANTU BAKORE HARI UMUHANDA UVA ERP NYAMIRAMBO UGANA KU IRIMBI BA MAYOR B` UMUGI BOSE BAHANYUZE KUVA KURI MUTSINDASHYAKA BASABYE KO UKORWA ARIKO NA NUBU…….., PRIME MINISTER BWANYUMA YARAWUSUYE ASABA KO UKORWA UBU HASHIZE UMWAKA ….. ,

    UBWO ABO BOSE BYABANANIYE MU BUSABE BWABO NYAKUBAHWA UZATEGEKE NABYO BIKORWE

  • ndagushimiye Nyakubahwa President wa repubulika Paul Kagame kubw’ijambo uvuze iryo jambo rirankiranuye nahinze urusenda ORGANIC mbona igihembo n’igikombe kubera twahawe na certicate muri New York mpuzamahanga yo kugurisha urwo rusenda ariko ntibyadukundiye impamvu yabaye BRD najyanyeyo umushinga wo kuhira(irrigation) imirima ndawubaha bansaba ibyangombwa byose ndabitanga naba islael bagombaga kubimfashamo bari bahari mu kunsubiza baranansuye bagezaho bambwira ko bari bumpe amafaranga make kuyo nari nabasabye kandi yari mu nyandiko y’ibyo nagombaga gukora byose kandi ibyo byose muri rusange byari mubyo twagombaga kwihangira imirimo ndi mu bambere bari bamaze gufata iya mbere bari bafashe izo ngamba zo gutangira kwihangira imirimo BRD iratubogamira itubuza gukomeza ibyo twari twiyemeje none ndagushimye kubw iryo jambo uvuze komeza utuyobore utubere Mose wa Islael yari MADE

    • Ngoho daaa nyunvira nawee rwoseee, ariko nsigaye nterwa agahinda cyane nibintu nkibi…ukibaza ukuntu nyakubahwa aba yahangayitse yagiye kudusabira inkunga hanze nazo bazimucyuriraho byarangira akaza akabikwa muri bank,cg bakayaha abafite andi,yagira gutya akabibaza bakamubeshya ngo”EREGA ABANYARWANDA NTIBARATINYUKA KWAKA INGUZANYO’????????????? what?????????nawe nyunvira nkawe wari ufite umushinga mwiza nkuyu,wari umaze kuboba na Israel kandi twese tuzi uburyo bateye imbere cyane mubuhinzi bushingiye kwikorana buhanga namubare wabantu wari kuba warahaye akazi?naho uba ugeze ubu?noneho wibaze ukuntu ariyo ntego dufite nki gihugu, ukibaza aho ikibazo cyinkunga abazungu baduha aho kitugeze..NAHO ABAYOBOZI BACU BARANGIZA BAKATUBIKIRA AMAFRANGA KURI KONTI AKABA ARIBO BAYAFTAMO INGUZANYO,EREGA NAKA RUSWA NAKO NTIKOROSHYE MUMABANK YACUUUUUU

  • Ibi rwose HE avuga nibyo kuko iriya bank yahombeje igihugu mu nzego nyinshi. Uretse ko Leta yashyizemo cash itabarika igakoreshwa ibyo itari igenewe, iyi bank yasonewe n’imisoro imyaka yose, cyane cyane umusoro ku nyungu, mu gihe izindi banks zunguka zisora za miliyari zinjira mu ngengo y’imari igihugu kikarushaho kwigira. Ahubwo nibayigurishe vuba na vuba (ariko byizwe neza), bayihe professionals muri banks z’iterambere (n’ubwo bitoroshye kubabona), hanyuma batangire basore n’amafranga Leta yashyiragamo ajye mu zindi gahunda zifitiye igihugu akamaro.

    Ikibazo mfite ni ukuntu HE Kagame ari we ugomba kubona ibibazo byose nk’aho adafite abo bakorana, bahembwa rimwe na rimwe akayabo, ariko ntibashobore kubona ikibazo nk’iki umuntu wese waciye mu ishuri ahita abona ariko ntabone aho akivugira!

    • Umva nawe ra, kandi abo bahembwa akayabo aribo bakomeje kwigwizaho imari nyine. None se urumva babivugaho iki kandi aribo babifitemo inyungu?

  • ariko ni nde wabiteye accountability iri he usibye amagambo yo mu kirere ….niba yaratejwe igihombo nihabe Anquete itabogamye yerekane ukuri, yerekane uwabigizemo uruhare n’uruhare rwe abiryozwe aho kuvuga gusa mu kirere ngo yananiwe nihabwe abikorera ku giti cyabo….biranashoboka cyane ko yaba yarananijwe kugira amaherezo nyine yegurirwe abo bayinanije ahhh mbiswa ma

  • BRD rwose ifite uruhare runini mu kubangamira iterambere ry’igihugu. Icyo nayibonyeho nuko usanga itazi inshingano zayo nka Bank ya leta ishinzwe iterambere.Usanga ahubwo yifata nka Bank y’ubucuruzi ariko kandi nabyo ntiyerure ngo ibukore.Guteza Imbere icyaro sibyo biyiraje inshinga. Ikimenyimenyi ni imishinga y ibuhinzi yaba iyo urusenda cyangwa ikawa yakabaye izamura igiturag,bashyizeho amananiza. HE natabare ahindure imikorere ya BRD,ziriya nzana zitazi akamaro ko kizamura icyaro zirukanwe

  • umuseke rwose turabakunda ariko iyi disegn mwashizeho ni ya fek rwose iratugora ,mudusubirize iyari ihari svp murakoze

  • Perezida wacu nsanzwe mukunda birenze urugero ariko byiyongera umunsi kuwundi namwe nimutekereze intiti dufite muri iki gihugu ariko habuze ubona kiriya kibazo mbese banyarwanda twazamwituriki uretse kumusabira Imana ikazamuduhera ijuru uragahona amahoro, urakabyara, uragaheka, urakagira abazakugoboka muzabukuru uragahorana amata urakaba mu ijuru aho imiruho nimihati bizaba bishize Imana ikumpere umugisha BRD yari itugeze ahantu tumaze kurambirwa imikorere yayo mibi igutuma ibintu byinshiii wabyuzuza ngo dosier barayize basanga nta mafranga ukwiye muribaza?

    Ndasaba umuseke kandi ko wasubizaho design isanzwe ibi nibib cyane ntabwo tubona neza ibyanditswe musubizeho uko byahoze ibi ni fake cyane

  • Nabanje kugirango ni ubumenyi bucye mubya design ya website ariko mumvugiye ibintu. Iyi design ntabwo isa neza pe. Umuseke wa mbere niwo wari ukeye uretse ko watindaga gufunguka

    • Ibitekerezo byatanzwe na ru koaribyo pe ! gusa yagombaga kuvugako Mayor wa Rulindo, agomba kuzahembwa kubera imikorere myiza, cyane cyane uburyo yita ku kibazo cy’imihand

  • Ngaho daa ntabyivugiye president ubwe!!!!! ariko jyewe mfite ikibazo gikomeye ibintu bigomba gukorerwa abaturage bizajya bikorwa cg bihabwe agaciro aruko president ubwe ahagurutse akabyivugira cg abyikorere?aba bayobozi bacu baragirango umasaza akore iki atakoze?avuge iki atavuze?abahe iki atabahaye?ngaho imishahara myiza,ngaho ama V8,ngaho za mission, ngaho ama privillages menshi,ngaho ubushobozi bwose…..Ariko icyo bamwitura nukumuteranya nabaturajye gusaa,nokumubeshya ko ibibazo babizi kandi barimo barabikurikirana ibyo bikaba indirimbooo umwaka ugashira undi ugataha, yagira gutya ngo akure umuyobozi wabangamiye iterambere ryigihugu, agafata iyubuhunzi ngo Kagame yamuze,ngo kanaka yamugize atya ibyo nabyo bikajya aho bigahangayikisha abantu nigihugu…Nshingiye kuri iki kibazo cya BRD nikenshi nanjye nibajije kumikorere yayo nibaza ukuntu batanga inguzanyo guhera kuri million 15 kuzamura,ukibaza amubare wabantu bafite ubwo bushobozi bwokwaka iyo nguzanyo,nabakene dufite, na gap iri hagati yumukene numukire,kandi ngo yitwa Bank itsura amajyambere daaa ukibaza ayamabank yubucuruzi abyinisha abantu muzunga barangiza bakayakwima cg bakaguha intica ntikize ejo bakaza bakeza guteza ibyawe ngo wananiwe kwishyura ubusa baguhaye,nukuri Nyakubahwa PRESIDENT NTAKO UTAGIRA NGO UDUTEZE IMBERE KANDI KUGITI CYANJYE NDAGUSHIMA CYANE,NTACYO UBA UTAKOZE IMANA IBIGUHERE UMUGISHA KANDI TWE RUBANDA RUGUFI TURAZIRIKANA UBWITANGE BWAWE NIBYO UDUKORERA,URI UMUYOBOZI WACU KANDI UKABA NUMUVUGIZI WACU ibyo mbyemeranyanaho nabanyarwanda benshi cyane…….Rwose BAYOBOZI BACU TURABINGIZE MWOKABYARA MWE…MUHINDURE IMIKORERE YANYU MUREKE DUTERE IMBERE HANYUMA TWIGIRE,MUREKE TWESE TUBYINIRE HAMWE INDIRIMBO YA NYIRIRUGO(PRESIDENT)Anyways nabakora neza turabashimye mutagira ngo ntitubazi cg turabirengagiza oya..mukomereze aho AMAHORO YIMANA KURI MWESEEE

    • Ibitekerezo byatanzwe na ru koaribyo pe ! gusa yagombaga kuvugako Mayor wa Rulindo, agomba kuzahembwa kubera imikorere myiza, cyane cyane uburyo yita ku kibazo cy’imihanda.

    • usoma ibyiyumviro byanjye ambabarire ansubize ikibazo mfite gite gitya

      ubu ko manda yumusaza ibura imyaka itatu mutekerezako tuzakurahe undi muntu utuyoborera igihugu ko mbona abamwungirije bose arabo kwirira gusa ariko bakaba badashobora gute nakantu nakamwe kateza umuturage imbere murumva tutazaba dufitwe koko jye ndabona ajyifite byinsi byo kudukorera kabisa
      mube mubitekerezaho

  • Buriwese areba ukwe,ariko iyi design njye ndabona iruta iyari isanzweho. kuko hano bigaragara neza,buriya nuko abantu batarayimenyera.

  • Nyakubahwa presida urakoze cyane. Ikibazo gikomeye your are surrounded by big fishes aribo bitwarira ayo mafaranga bityo ukazabimenya aruko abaturage twahogoye. Ibyo bifi binini byigijweyo umugati twese wadukwira nubwo tutagira peteroli.

    Urakarama imana ikomeze ikuturindire. Ni wanga mandat ya 3 umenye ko bizahita bitumira dore ko bihora birekereje kandi bidahaga.

  • Ko mwumva BRD yihera inguzanyo gusa abakire, none Minisitiri w’Uburezi akaba ashaka ko inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri biga mu mashuri makuru, yazajya itangwa na BRD, ubwo murunmva ibintu bitagiye kudogera.

    Abanyeshuri benshi bava mu miryangi ikennye, none se ubwo bizagenda bite?

    Iki cyifuzo cya Perezida wa Repubulika nacyo ni cyiza ko BRD yahabwa abikorera, ariko se kiramutse gishyizwe mu bikorwa ubwo ibyo gutanga inguzanyo ya buruse ntibyaba bihagaze? Kubera ko BRD niramuka ifashwe n’abikorera nta mafaranga Leta izongera gushoramo, kandi byari biteganyijwe ko Leta ariyo izajya ishyiramo amafaranga y’inguzanyo izajya ihabwa abanyeshuri.

    Iki kibazo cy’inguzanyo ya buruse rero Leta yari ikwiye kucyigaho neza, ibyo kuyijyana muri BRD bigahagarara, ahubwo SFAR ikagumaho ariko ikongererwa ubushobozi, ububasha,n’inshingano. Iyo dosiye yo kujyana ikibazo cy’inguzanyo ya buruse muri BRD yizwe nabi. Ni kimwe muri bya bibazo by’akavuyo kaba muri MINEDUC.

  • Nta nikindi izanageraho abo muyiha bose keretse mukoresheje ukuri
    mugahana ibyo bisambo byagiye gushaka inguzanyo ku mafaranga yagenewe
    rubanda… None se Nyakubahwa ko tuzi ko abus d’influence ou d’autorite ihanwa
    n’amategeko mwarebye abafashe izo nguzanyo mukabahana ko bazwi kandi banubatse za Hotel za Nyarutarama none izo credit zimwe zabaye non performing…Niba mu Rwanda dukora zero tolerance to corruption nimubahane!
    Murakoze

    • yes ndemeranya nawe.

  • nanje umukuru w’igihugu canyu ndamwemera cane kuko arajwe ishinga n’iterambere ry’igihugu n’abanyagihugu kandi akanka agasuzuguro k’abazungu

  • nyamara ibyo muzehe avua nukuri pe !!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish