Digiqole ad

Abanyamahirwe batanu bakoresha "MTN Mobile Money" batomboye amafaranga

Ku nshuro ya nyuma, kuri uyu wa kane ikigo cy’itumanaho cya “MTN-Rwanda” cyahembye abafatabuguzi bacyo batsindiye ibihembo muri poromosiyo yagenewe abafatabuguzi bakoresha serivisi ya “MTN Mobile Money”, umuyobozi w’agashami ry’ubushabitsi (Business) muri MTN yatangaje ko batazahwema kwerekwa abafatabuguzi babo ko ibazirikana.

Ntegerejima David watsindiye igihembo cy'amafaranga  500,000 yacyakiriye aseka cyane.
Ntegerejima David watsindiye igihembo cy’amafaranga 500,000 yacyakiriye aseka cyane.

Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka MTN yatangije gahunda yo guhemba nibura abafatabuguzi bayo batanu bakoresha serivisi yayo yo kohererezanya amafaranga kuri telefone “Mobile money” buri cyumweru, bikamara igihe cy’amezi abiri.

Mu gusoza iyi gahunda, MTN yahaye abantu batanu ibihembo bitandukanye birimo n’igihembo cy’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ndetse n’abandi bane bahembwe ibihumbi 100 ijana kuri buri umwe nk’uko byari bimaze iminsi bikorwa buri cyumweru.

Ntegerejima David utuye mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo ukora ku kibuga cy’indege cya Kanombe niwe munyamahirwe iyi gahunda yasorejeho atombora ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

Ntegerejimana akimara gushyikirizwa ibihembo bye yavuze ko kuba agize amahirwe yo kuba atomboye aya mafaranga bishobora kuba byaratewe no kuba akunze koherereza umuryango we utuye mu cyaro amafaranga yifashishije serivisi ya “MTN Mobile Money”.

Abandi bagenzibe batomboye ibihumbi ijana ni Evalde Nzayizera, Wilson Gato, Jean Nepomscene Nikorutuye, Daphrose Livugamye na Felix Ndayishimiye.

Abatomboye ibihumbi ijana nabo bashyikirijwe ibihembo byabo.
Abatomboye ibihumbi ijana nabo bashyikirijwe ibihembo byabo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubushabitsi muri MTN, Munyampundu Normany yatangaje ko i gahunda isojwe, gushimira abafatabuguzi ba MTN bidasoje ahubwo ngo bashonje bahishiwe, dore ko ngo hari indi gahunda iteganyijwe ku buryo izahita isa n’ikomereza aho iyi yarigeze.

Yagize ati “Mu Rwanda MTN ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 4, kandi twishimira cyane ibyo bagenda bageraho bifashishije ifatabuguzi ryacu, natwe nk’ababagenera ibikorwa tunishimira kuba bakomeje kutwereka ubufatanye ku buryo tutazahwema kubagenera ibihembo.”

Munyampundu Normany yijeje abafatabuguzi  ba MTN ko itazahwema kubagezaho ibyiza.
Munyampundu Normany yijeje abafatabuguzi ba MTN ko itazahwema kubagezaho ibyiza.

Munyampundu yashimye uburyo iyi gahunda yaciye mu mucyo cyane cyane mu guhitamo abahembwa kuko muri aya mezi abiri abakoresheje serivisi zitandukanye za “MTN Mobile Money” bohereza amafaranga cyangwa bayakira, mu kugura ibintu bitandukanye nk’umuriro w’amashanyarazi, ikarita yo guhamagara bose babaga bafite amahirwe yo kuba batombora.

Mu mezi abiri iyi gahunda yari imaze, abantu 47 nibo batomboye, bose hamwe bakaba barahembwe Miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu (5,500,000 Frw).

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Congratiratoin,MTN!mukomerezaho,guteza imbere abakiriya!ariko mugerageze noguhemba ababakorera batuma mutera imbere!Aba agent ba M money!

  • IBIHEMBO MUZABIREKE KUKO UMENYA ARI BYO BITUMA BAYAKATA ABANTU NGO BAYAHEMBE.

    ARIKO UBUCURUZI BW’AMA UNITE NTA KONTERI BUGIRA RA? HARI HAKWYE UBURYO BWO GUKONTROLA MTN IBYO IKORA RURA IRABE YUMVA NIBA IZIKO IKORERA ABATURAGE.

Comments are closed.

en_USEnglish