Afurika y’Epfo n'u Rwanda mu biganiro i Kigali?
Amakuru atangazwa na RFI aravuga ko Ambasaderi wa Africa y’Epfo mu Rwanda kuri uyu wa 12 Werurwe yabonanye na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ngo baganire ku bibazo bihari. Umubano w’ibihugu byombi wajemo igitotsi ndetse Africa yepfo yabaye ihagaritse by’agateganyo itangwa ry’impapuro z’inzira (visa) zijya muri icyo gihugu ku baturage b’Abanyarwanda.
Itangazo rya Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda riravuga ko uyu mwanzuro wafshwe kuwa mbere tariki 10 Werurwe.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu bo muri Ambasade y’u Rwanda i Pretoria muri icyo gihugu bakekwaho kugira uruhare mu iterwa ry’urugo rwa Faustin Kayumba Nyamwasa wahahungiye.
u Rwanda narwo rwahise rwirukana abadipolomate batandatu muri Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda ari nayo ntandaro yo kuba ubu nta serivisi ziri gutangwa kuri iyo ambasade.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yanenze Afurika y’Epfo kuba irimo guha ubwihisho abantu bafite uruhare mu bitero by’iterabwoba ku Rwanda.
Hagati aho, Ihuriro rya Demokarasi “Democratic Alliance (DA)” muri Afurika y’Epfo rikomeje gushyira igitutu kuri Guverinoma ngo isobanurire abaturage impamvu y’ibi bibazo biri hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, gusa Leta ya Afurika y’Epfo yo ikomeje kuruca ikarumira.
Iri huriro kandi ryasabye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubutwererane wa Afurika y’Epfo Maite Nkoana Mashabane kwitaba Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu agatanga ibosobanuro bihagije.
ububiko.umusekehost.com
32 Comments
Nuko mukomeze mwihenure ku bihangange ibyahanuwe bizadusohoreraho kdi ntagisigaye!none ko bavuzeko ruzaterwa ibitero biturutse mubihugu birukikije ntimubibona?mwambwira igihugu gituranyi tuwubanye?Ahaaaaaaaa!
Yewega Musafiri! Ese twemere dusuzugurike ngo ni ukwanga kwihenura ku gihangange South Africa?
1. Bahaye ubuhungiro abakatiwe n’inkiko zemewe mu Rwanda
2. Nyuma yo kubaha ubuhungiro, bashinjwe ubufatanye mu gutera za grenade mu Rwanda
3. Izo mpunzi zahawe urubuga muri SAfrica rwo gukorana n’imitwe nka FDLR
4. Izo mpunzi zakatiwe (Kayumba, Karegeya (aruhuke neza)) bahawe umwanya n’urubuga rwo gushinga ishyaka bari mu buhungiro (hari ahandi ubizi?)
5. South Africa yabahaye uburyo bwo gushakisha amafaranga no gukoresha amanama ya politiki. Izindi mpunzi zibihabwa ni izihe?
Izo ngingo eshanu kuki zitakwereka ko Zuma nta kiza yifuriza u Rwanda?
Ese u Rwanda rutegetswe kwigonda imbere y’abaturanyi aha ngo ni umubano mwiza? wagiye ureka gukabya, ubuse Tanzania yirukane abanyarwanda tujya kuyisaba imbabazi? harya ngo ni uko Kagame yihanije Kikwete ko atazaganira na rimwe na FDLR? yaramaze!! kandi ntateze no kubikora, nanabikora njye nk’umunyarwanda uzi icyo abari muri FDLR bakoze sinzabimwemerera.
Congo umuturanyi wacu wahaye ikaze FDLR akabaha n’imidugudu baturamo se abe ariwe twingingira kubana neza ngo ni umuturanyi!??
nako windondogoza!
Ntawe u Rwanda ruteze gucinyaho inkoro ngo ni umuturanyi cg ni igihangange, izo ni politiki za cyera sha Musafiri we!
Sibomana sha
niko Siboma, ahubwo se kagame naramuka ashatse gushyikirana n’iyo FDLR uzamugira ute? uretse kwisakuzaho gusa ikindi ajya gukora akabanza akakubaza ni iki? kuva nta nakimwe rero umunsi yashyizweho igitutu n’amahanga bizaba nka Mobutu wagezeho avugira ijambo imbere y’abaturage akarira!! ayo mateka urayazi mbese? cyangwa igihe ikinani gishyirwaho pressure bikarangira avuzengo babandi (FPR) twitaga abanzi bahindutse abavandimwe!!! urababaje ubwo utangiye kwiga amateka kuri ubu!
Naho ubundi kwishongora ku mahanga ni bibi cyane, birababaje kubona nta gihugu na kimwe duturanye kitwifuriza ineza! Congo se? Burundi se nayo itangiye kutwirukana? Tanzaniya se? kereka wenda u Bugande kandi nabwo ntibworohewe nshuti! Gira amahoro ahubwo unayasabire igihugu cyawe kuko aho bigeze turakomerewe, ese ubundi kuki amahanga aba avuga u Rwanda gusa? barucaho iki gituma barwanga?
Windondogoza ku mugani wawe!
Ariko sibomana nawe urahumirije ntasoni igihugu kiri kujya mu ndunduro nawe ngo urashigikiye!ubuse abantu bari bafite stage muri Sud africa barabigenza bate?kandi ari ngombwa ongeraho n’ibindi binyuranye;aho utabwiye abo ushigikiye ngo ububanyi n’amahanga nta kajyamo nawe urashigikiye,ni ikihe gihugu umunyarwanda ageramo ntibamwikange muri inominsi!!komeza ubashigikire nibaguruka nindege zabo nuba uri murwanda uzaba urikuririra mu myotsi nka bakame.Buriya abirukanywe muri TZ si politique mbi yabiteye reba aho banamye!Dukwiye guhumuka aho guhora batubeshya ,reba ibishyimbo byavaga congo bigatunga abanyarwanda biracavayo?ubu se ninde uhomba si umuturage,njye nta munyamafuti nza shigikira tugomba kubahana n’abaturanyi.
Uri umuntu nyawe kbs muzajye mumwbwirira abo ba sibomana bagabanye ubu extremistes.
Ngo mwemere musuzugurwe? Ubundi se kujya guteza umutekano mucye mu gihugu mufitanye umubano ushingiye kuri za Ambasade byo ni ukwiyubaha?!
Mukomeze mushakashake imbarutso muzayibona! Gusa uwaguhunze yagombye kurekwa, benshi banatuyobora ni ababaye impunzi! Tecyereza iyo Kayibanda cyangwa Habyarimana baza kwiha gahunda yo guhiga bukware ababahunze….!!! Iyo umuntu aguhunze nta mpamvu yo gukomeza kumukurikirana!
Hanyuma se iyo agahunze we agakomeza kugukurikirana?
ariko mwese murapfa ubusa. abanyarwanda dukeneye amahoro. n ubwo Jenocide yarangiye turacyafite intambara itatworoheye ariko yo kwikomwa n ibihugu by abaturanyi. Mureke dushishikarize leta yacu kwiha intego yo kugarura imibanire myiza muri uru rwego maze urebe ko igihugu kidatemba amata n ubuki
nunko nuko ubabwije ukuri muri diplomatie ugihugu n’inyungu zacyo abanyagihugu bo bagasenga Imana
ngo utazi iyava ntamenyi iyajya uvuzukuli.
umva wa mugabo we reka kuba umuwoga bumugabo kuko ikizaza cyose tuzahangana nacyo byanga byakunda kuko tugomba kurinda igihugu cyacu.waca uwoga wewe……
niko Sibomana,reka kuvuga menshi kuko harigihe uba ubwira intunva cg abadashaka kunva ibyo uvuga ahubwo bashaka kunva ibyo bifuza kdi nzineza ko uibyo bifuza utabivuga!gusa nyemerera nsubize uwavuze ngo ibyahanuwe bidusohoreyereho(Musafiri),none se musafi!nuba wemera ibyahanuwe koko bigenda bite ngo bidasohora?tubwire umuti wo kubisubiza maze tubisubize inyuma bidasohora?gusa dukeneye ibintu birimo ubwenge bitari iranga mutima nubucucu bwo kuba twakinginga umwanzi ngo tubane kdi bidashoboka ndetse no kumwira ngo atuire kure yacu ntibishoboka!sawa jya utera imbere mubwenge no mumitekerereze musafiri we atiribyo niyo mpamvu umuntu ashobora guhera mwishyamba imyaka 20….
Urakoze sha Sibomana urababwira ni uko batumva! Erega na cyane ko SA ariyo yirukanye aba diplomate bwa Mbere! Jye hari icyo mbona: Hari coalition hagati ya TZD, SA & FDLR so there’s no miracles kubona SA yirukanye Abadiplomates b’u Rda, ZUMA ateye mu rya KIKWETE ariko ubundi ni gute uhangara gucumbikira abakatiwe n’Inkiko wowe ukabaha ubwihisho iyo se niyo Democratie! Mukwiye gusobanukirwa ko u Rda ari igihugu mu bindi nta ari AKAGARI mu bihugu.
Sha umva mbasubirize rimwe mwese mwihaye gupinga ububanyi n’amahanga bw’igihugu cyanyu.
u Rwanda si insina ngufi yo gukebwaho amakoma nk’uko byahoze, ni igihugu gifite agaciro kitagomba gusuzugurwa n’ibindi ngo ni uko ari agahugu gato murumva?
Ni gute muvuga ngo Tanzania tubanye nabi, ubuse mwiyibagije aka kanya ibyo benshi mu bagize FDLR basize bakoze? Cyangwa mwagizengo imyaka 20 ni myinshi yo kwibagirwa? (A moin que mwaba mushyigikiye ibyo bakoze) hanyuma Perezida wa Tanzania akihandagaza ngo u Rwanda ruganire n’abicanyi? Kagame yamwamaganira kure undi ati noneho abanyarwanda bose baba hano nibatahe…ubwo se ni inde ufite politiki mbi?
Ibya SA byo simbitindaho nabivuzeho bwa mbere, ubuse wabana neza n’umuntu ubitse umwanzi wawe? Ntibishoboka en plus bakamuha umwanya wo gutegura ibikorwa bibi ku Rwanda. Uziko musetsa sha. Mwarangiza ngo ububanyi n’amahanga bumeze nabi…ngo kwishingora….ngo kwihenura….
Nababwiye nti u Rwanda ntabwo rukiri inkomamashyi n’insina ngufi nka kera. Mubimenye mubimenyere kandi. Mubyemere cyangwa mubyange niko bimeze ntabwo u Rwanda ruzongera gupfa.
Sibomana sha
RUKWEKWE , ndagukunze cyane njya ngira icyibazo ko uko ibintu bimeze koko ntawe ubyumva uko mvumva ariko nezerwa kurushaho iyo numvise umuntu ubona ukuri nkuko kuri nkuko ubivuze niko biri. sinigeze numva u Rwanda rwihenura ku gihugu na kimwe, ariko iyo bashaka kudufatra uko biboneye, aho ho u Rwanda ruhahagarara neza rwose, ntampamvu yo kwemera ngo umuntu akugaragure uko ashaka nawe wemere ngo ni uko akurusha ubutunzi,igisirikare,etc nk uko bamwe babivuze aho, oya ugomba guhagarara kigabo ugakora ibyukuri ibyo wumva birinda igihugu cyawe kuvogerwa, burya aho kuba imbwa waba imva, njye icyo ntazahwema kubwira abanyarwanda ni ukwiragiza Uwiteka gusa ubundi tugakorera hamwe, tukubaka igihugu ntawe usigaye inyuma. naho ubundi ntimugahagarikwe umutima ngo ibihugu bikomeye turashwanye,tuzaba abande blah blah, burya guhungira ku Uwiteka biruta guhungira ku bakomeye bo mu isi, igihe cyose ntimuzigere mwumva ko ukomeye wo mu isi agomba kukugira cishwa aha ngo ni uko akomeye, wowe haranira gukora ibyiza gusa maze urebe ngo Uwiteka arahagurutsa u Rwanda isi igatangara. erega iyo ujya mbere ntuzibwireko bishimisha bose, nayo ni intambara uba ushoje , ntibigutangaze u Rwanda ruzarwanywa n’ibihugu byinshi rwose ariko ntana kimwe kizatwitambika imbere nituba imbere y’Imana, SA rwose ni akarima koroshye cyane ko kuba abaturwanya bacamo, ndavuga abakoloni,baca hariya bakagusekera barangiza bagaca inyuma bakakugambanira na bene wanyu ngo bagusenyere, so rero SA , TZ,Congo ni ibihugu bigezweho byo gukoresha kurwanya u Rwanda mu buryo bwose,SA niho hambere hapfa abaturage buri munsi, ntamutekano benshi baba bitwaje intwaro ukumva ngo po barishe, rero kuba bavuga ngo birukanye aba diplomates b u Rwanda ni ibintu numva byari byapanzwe si uko bgiriye impuhwe abaturage, ari ibyo twajya twumva bahora birukana abo muri buri gihugu,kuko hapfa abantu buri munsi, njye numva byarapanzwe, kuko ntakuntu abicanyi niba batumwe bashobora kuza batari sure y’uko ahari, wapi kuko abo ubundi bagomba kuza ari mudahusha ari ukwica ntakubura, byonyine kuba twumva ko batanamuhushije ni kimwe umuntu yakeka ko byari byapanzwe na SA, Kayumba, n’abo bakoloni bandi, ntimwumvise ko twagiramungu avuga ngo hari abazungu babemereye kubafasha ngo batere u Rwanda,hah, ntuzakeke ko rero ari ibintu byikubita aho gusa ngo turabateye, n abanyamayeri babanza kubicisha munzira nyinshi ngo berekane ko uri mubi ugomba guhashywa, rero abo bose nibo baba bari inyuma y’ibishinjwa u Rwanda byose ,njye baransetsa kuko bababazwa n’abimereye neza ariko baribeshya Imana yacu izaturinda kandi bazakorwa n’isoni abo bose bashaka kudusenyera uburyo bazamo uko buri kose, gusa twe nk’abakunda u Rwanda dusenge nta mikino maze Uwiteka Imana yacu ikomeze itwigaragarize
Naho guhangana kandi tuzahora dukeneranye ntacyo byatugezaho
SA nayo ifite inyungu mukubana neza n’u Rwanda gusa icyo bakwiye kumenya nuko u Rwanda ari igihugu kigenga kandi gifite uburenganzira busesuye butagombwa kuvogerwa n’ibindi bihugu gusa SA igomba kumenya ko nta nubwo ikwiye gushyigikirwa mugihe icumbikiye abashinjwa guhungabanya umutekano wacu.
Dear all Rwandans,brothers and sisters,
It is time to heal our diplomatic relations with all our neighbors and South Africa. Our country, Rwanda, will gain nothing by raising tensions with South Africa which is a giant compared to us, either militarily, economically and politically.
We should keep our feet on the ground and avoid making false judgments. South Africa presents a lot of interest for us Rwandans. By considering only the number of Rwandan students currently in South Africa, we can measure how much we REALLY need to maintain good relations with this country.
God bless all of us.
I do agree with you, SA is far developed than Rwanda BUT is the reason for them to back Rwanda enemies?
is SA reasonful to support political opposition of an other country in theirs?
Why don’t you also comment on this side of the conflict? just proofs that SA is important to Rwanda do not mean they do what ever they want on Rwanda.
I think i do make sense, and I myself I did my bachelor in University KwaZulu-Natal, Edgewood campus.
If you people knew how much SAfrican elite question and hate the way JZuma interfers in our region’s matters you could be on your country’s side, am telling you.
Sibomana
My Friend Sibomana, you are lacking what we call basic moral principles!! You should learn how to appreciate and accept/deny other people’s point of views without insulting anyone because of his/her view.
Secondly do not interfere with SA internal politics. I am pretty sure that S.A is more democratic than Rwanda, so can’t find any reason to say that people of S.A hate their own President!! For those who may hate him it does not mean that Rwandans should hate him too? If you are presenting your idea avoid things to do with propaganda! If you are a politician is good for you but let other people too express their own concerns. At this level no one needs to convince or to be convinced.
You should also learn how to be truthful not to say whatever you want. This is simply because Rwanda does not need people who know how to cheat, lie, play tricks here and there!!
Let’s learn to be ethical and truthful in every aspect of our life!!
“May God have mercy on us”
Thank you for the lessons Kassim
I think in my views i insulted anyone, that is 1st.
Second, I do not agree with you that SA is more diplomatic than Rwanda, why? any facts?
Every country is diplomatic considering its engagements with others, that explains well that any is more diplomatic than another.
I think here U get me well, there is no measurement of diplomacy between countries, apart from personal judgments.
third, I am neither a propagandist nor a politician, just an opinnionist on politics and governance. I am not forcing anyone to believe in m views am just exposing them as you do.
I know SA for so much long, maybe you know it better than I do. But if you do, you know well how SA treat your country (if you are Rwandan). They treat us as a . country, with less importance and so less respect to us. I am not preaching us to do so back to them but that is true, especially this spirit started during Zuma rule. This is why they do not want to understand they are doing bad for Rwanda having refugees who are doing political acts and movements on their land.
Rwanda did so much well showing them that it is not leaving under their wings.
Thank you
Sibomana
Sibo you are Great!
You expressed what a real Rwandan may put in his/her mind.
Thanks a lot.
thanks Sibomana!
Ariko njye ubundi sinzi impamvu mutinda kuri SA ubundi uretse viza no kujya kwigayo mwambwira izindi nyungu tuhafite?Nta gitangaje kirimo twirukanye abadage baragenda n’abafaransa biba uko bukeye basaba imbabazi baragaruka ahubwo Madame Mushikiwabo kuki atarahambiriza abantu ba South Africa byihuse?ngo tujye mu mihanda tubamagane ku burya batwita abantu bo mu kadomo,ndatekereza ari kubipanga. Tuzemera ko inyoni itugwa mu musatsi ariko ntituzemera ko yarikamo.
Imishyikirano na FDRL ushaka kuyitegereza namubwira iki! Bazabanze bagarure abo bishe tuzashyira tugirane imishyikirano.
ariko biratangaje ukuntu igihugu cyifata kigasenya umubano w’ibihugu byombi kubera imikino ya Kayumba yirirwa akina kugirango yibonere amaramuko
mureke amatiku yanyu ntawe dusaba umuramuko.ngo utazi iyava ntamenyi iyajya
I agree with you Sibomana abo bandi batishimiye amahoro y igihugu cyabo bakumva ko akabazo kose kabaye ari u Rwanda rufite amakosa mubareke! Shame on you nta kindi gihugu kizababyara nimwemere mukunde igihugu cyanyu kdi mufatanye n abandi kucyubaka naho ibyo mwibwira muzatinda mubone ko mwibeshya Imana itubereye maso kdi n abayobozi dufite bari maso.
Amahoro abe mu Rwanda
Mbega Alice na Musafiri ubu uretse n igihugu namwe ko muri abantu mugenzi wanyu yaza akabakandagira ku mutwe ngo nuko abarusha iki cga iki mugatega n umubiri wose ngo aribateho??? Ibaze tubaye dufite abayobozi batekereza nkamwe!!! Ese ntimunatekereza ko nabo bafite aho bavuye n ibyo barwanyije ngo bahagere?
Ubwigenge n ubusugire bw igihugu biraharanirwa ntawe babigemurira ngo babimushyikirize. SIBOMANA umugani we na Rukwekwe n abandi ntitukaramvirwe kubwira aba bagifite imyumvire mike ikennye nk iyi
@ all,
Cyane cyane abatumva kimwe na Sibomana,
Ndagirango mbasubize muburyo bubiri impamvu u Rwanda rurimo kwangwa nibituranyi;
1. Politically: a. U Rwanda rurimo kuzizwa nuko amahanga yakure arimo arushimagiza ko rurimo gutera imbere vuba kandi rukabakoreshereza neza inkunga baba baruhaye (zitariwe nabayobozi gusa).
b. Ikindi aba Presidents bafitiye ishyari President wacu ijambo arimo kubagirana muruhando rw’amahanga e.g niwe watumiwe mumanama, niwe watowe nk’umuyobozi ukomeye,etc
2. Spiritually: U Rwanda nano rurimo kurwanywa kubera amasezerano y’Imana ari kuri kino gihugu. Ibyo rero umwanzi sAtAnI aba abizi aka ariyo mpamvu arimo aturwanya ngo tutayageramo (amasezerano). Kandi mumenye ko SaTaNi akoresha abantu arwanya abandi.
Conclusion: Mwe nimuhumure hanyuma dufatanye gusengera igihungu cyacu naho ubundi dufite isezerano rivuga ngo Yesaya 54:17 Nta ntwaro bacuriye kuturwanya izagera kucyo bayicuriye.( No weapon fashioned against us shall prosper)
Iteka ryose ntuzashigikire ikibi kubuza abandi bantu amahoro ubasanze iwabo sibyo kwihanganirwa kandi igihe cyo kubesha abanyarwanda cyararangiye tuzikwikurikiranira ibibera aha ahanze
Politike ni politike muge mutinya intambara ntakeza kayo (duharanire amahoro ) iyo utaratsindwa intambara uba wumva urwanira ukuri, ariko iyo utsinzwe uri imbere yi nkiko usobanukirwa neza akaga wateje, (ubutegetsi buravuka bugakura bwarangiza bugasaza, ngendeye Ku mateka ) kdi muri politike abarwanaga babinshuti mukanya gato. gusa abazungu bahagurukiye Africa, nubona ufite opposition ifite intwalo uzatekereza 3(kuyisenya, kumvikanacg kugusenya ) igisirikare gikomeye ntacyo kivuze(muribuka Icya KADHAFI) abaturage baguhagurukiye barakwirukana waba warakoze neza Cg nabi ntacyo uba ukivuze, ntamuhanga ubaho muri politike ahubwo biterwa na politeke igezweho (iturufu igezweho ). Erega Africa yicwa nikimenyane, ikenewabo, Kwikubira na karengane no kwibwirako bayobora injiji (bishavuza bamwe bakegura intwalo kuko inzira zose baba barazifungiwe, abazungu nabo babumva vuba bakabafasha bagasenya ibihugu byabo .Duharanire amahoro, gusangira bike dufite kd tunakundane kd duhe abantu bose agaciro kimwe.
Comments are closed.