Digiqole ad

Guverinoma igiye gukora ibishoboka ngo abarimu bishimire akazi bakora

Uburezi cyane cyane ireme ryabwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye na gahunda z’ubuzrezi bw’i bw’imyaka icyenda (9) na 12 ni imwe mu ngingo esheshatu (6) zafashe umwanya munini mu mwiherero w’abayobozi bakuru wasojwe ejo kuwa mbere, ndetse n’imyanzuro umunani (8) muri 42 yafatiwe muri uyu mwiherero ijyanye no kunoza uburezi n’ireme ryabwo, kimwe mu bigomba gukemuka kugira ngo iri reme rigerweho ngo ni ugukora ibishoboka byose abarezi bakishimira akazi bakora.

Minisitiri w'Uburezi Dr Vincent Biruta avuga ko umwiherero barimo wasize imyanzuro myinshi izatuma ireme ry'uburezi rizamuka.
Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta avuga ko umwiherero barimo wasize imyanzuro myinshi izatuma ireme ry’uburezi rizamuka.

Umwanzuro wa 27 usaba ko “Hashyiraho uburyo butuma abarimu bishimira akazi kabo biganisha ku musaruro mwiza mu ireme ry’uburezi (incentives) kandi bagahemberwa igihe nk’abandi bakozi ba Leta.”

Mu kiganiro cyo gusobanurira abanyamakuru ibyaganiriwe muri uyu mwiherero byose cyabere mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta yavuze ko uyu mwanzuro utareba ikibazo cy’umushahara gusa.

Ahubwo ngo hari ibindi byagiye bikorwa hagamijwe gutuma abarezi bakunda umwuga wabo bikwiye kongeramo imbaraga no gushimangirwa nko kubafasha kubona amacumbi, kubaha uburyo bwo kwiteza imbere binyuze muri za SACCO n’ibindi.

Minisitiri Biruta kandi avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bwatuma umwarimu azajya atangira akazi ariko akerekwa n’inzira abasha kunyuramo kugira ngo ajye azamuka mu ntera, bishingiye ku isuzuma mikorere, umusaruro n’ireme ry’uburezi azaba yerekanye, bikajyana no kumwongerera ubushobozi bwo gutunganya umurimo ashinzwe binyuze mu mahugurwa kandi uko azamutse mu ntera n’umushahara ukazamuka.

Abaminisitiri n'abandi bayobozi bakuru mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru mu kiganiro n’abanyamakuru.

Indi myanzuro yafashwe mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi mu Rwanda:

-Kwiga uburyo gahunda yo kugaburira ku ishuri, abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 byakorwa ku bufatanye n’ababyeyi.

-Gukemura burundu kandi mu buryo bwihuse, ikibazo cy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga bicaye hasi.

-Gushyiraho uburyo (system) bwo gukurikirana no kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12YBE).

-Kugaragaza ingamba z’imyaka itanu zo guteza imbere ireme ry’uburezi rya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 herekanwa aho turi ubu n’aho twifuza kujya, inzego zose bireba zikabiganiraho uruhare.

-Gushishikariza abikorera kurushaho gushora imari mu burezi.

-Gushyiraho amashyirahamwe y’ababyeyi n’abarimu (PTAs) aho atari no gufasha ariho gukora neza kugira ngo bifashe mu kongera ireme ry’uburezi.

-Kunoza uburyo bw’imitangire ya za mudasobwa mu mashuri ku buryo zihabwa amashuri yiteguye guhita azikoresha.

Abarimu bakunze kwinubira umushahara muto bahembwa ndetse nawo ntibawubonere igihe bigatuma bamwe bakora akazi batishimye, bikaba byarakunze kuvugwa ko ari imwe mu ntandaro z’ireme ry’uburezi rikemangwa muri iki gihe.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • byari bikwiye kandi nigitekerezo kinyamibwa rwose gushyirwa mubikorwa kwacyo ntako byaba bisa, abarezi nibo nkingi y’ubumenyi igihuu kiba gifite, ntamuhanga wabona muri iki gihugu ugifatiye runini utaranyuze imbere ya mwalimu ntawe, mugihe dushaka kongera gusarura abandi bahanga nnkabo dufite ubu bakuze biradusaba no kwita kubatanga ubwo bbumenyi

  • ni byiza kuba leta iba yadutekerejeho rwose ariko nibabanze bige ukuntu umushahara wazamurwa ibindi byose bizaza ntakibazo, gusa ntawabura gushimira leta kuba iba yafashe umwanya wayo ikiga kubibazo byacu kandi turizera ko bizacyemuka kuko ubushake bwo burahari

  • nibyiza cyane ariko murebe n’izindi institutions za leta zikora neza.nonone mudufashe abayobozi bibanze baduhe servisi nziza

  • Ntabwo nari mu mwiherero ngo menye ibyo abayobozi bavuze byose ku ireme ry’uburezi mu Rwanda, sinzi niba mu gihe bigaga kuri kiriya kibazo koko baravugishije ukuri kose, ariko reka nisabire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika guhagurukira kiriya kibazo akagishakira umuti usharira kuko mbona abaminisitiri ashinga Minisiteri y’uburezi bisa n’aho byabananiye.

    Ubu uburezi mu Rwanda, tuvugishije ukuri nyakuri, bugeze aho umwana arira nyina ntiyumve. Ntabwo aya ari amakabyankuru cyangwa se kuba “negativiste”. Oya.. Iyo rwose usesenguye neza witonze kandi ntaho ubogamiye, ukareba abitwa ko bayobora uburezi uko bitwaye n’uko batekereza, ukareba amabwiriza atangwa mu burezi ahindagurika buri mwaka, ukareba gahunda z’uburezi uko zishushanyije, ukareba abarimu uko bakora akazi kabo, ukareba abanyehuri uko biga ku ishuri n’uko bitwara ku ishuri no hanze y’ishuri, ukareba abarangije amashuri vuba aha ubwenge bafite uko bungana n’uko bakora akazi ku bagize Imana bakakabona, n’ibindi n’ibindi….,umwanzuro ugeraho ni uko UBUREZI MU RWANDA BURWAYE. Kugira ngo bukire iyo indwara, hakwiye umuganga udasanzwe kandi agaha umurwayi umuti udasanzwe. Uwo muganga udasanzwe niwe ubu abanyarwanda bose bategereje. Azaboneka ryari? Reka tubitege amaso.

    Mugire amahoro y’Imana.

    • @Kirezi. Ikibazo buri wese arakibona. Aho gufata umwanya ubishimangira, fata umwanya utanga igisubizo (umuti). Ubwo se ubaye uri muganga, umurwayi yaza agusanga ukamugaragariza ko arembye cyane, ukamwereka ibimenyetso, maze warangiza ngo itahire? Ni iki ubona cyakorwa ngo iryo reme ry’uburezi rizamuke?

  • Ntababeshye ibikorerwa mu burezi ni iyindi ni ubwicanyi butari pysique ariko ibahindura IBIWEREWERE.

  • Rwose turashima Umukuru w’igihugu ko atekereza ku barezi turifuza ku umushahara wa mwarimu wazamuka kuko arasuzugurwa cyane kandi akora kurusha abo bose bafite agatubutse, kuko haje imvugo ngo uzambeshya ko umpemba nanjye nkubeshye ko ngukorera ,rero niho ireme ry’uburezi ritakarira abarezi nta motivation.

  • Ibi birakwiye ahubwo numva byasobanuka neza niba mwarimu agiye kongererwa umushaharakoko cyangwa niba ari icyo nakita agakingirizo karihariya ngo ni SACCO sintekereza amafaranga umwarimu kurubu ahembwa nubwo yajya mwizo SACCO inguzanyo bamuha nayo atabonera igihe haricyo byamara?

    ntabwo ireme ryuburezi rishoboka mwarimu agihembwa ariya mafaranga.
    Mwibukeko mumyaka yashize wasangaga amafaranga mwarimu akorera haricyo yarikumara ariko kurubu nintica ntikize.

    Icyijyanye nogukunda umwuga bakora cyo biragoye, ubundi agahimbazumusyi nakarimungasire,
    Ntabwo mwarimu yakwishima mugihe ariwe utangirwaho ingero zose mubijyanye nokuvuga abantu babaho nabi.

    Lete nitabare kuko birakomeye, kuko usanga akenshi nabana baha kujya kwiga bwarimu ntibaba babitoye, sinibaza niba uwo muntu utangira gutekereza kubuzima bubi azabamo akiri kuntebe yishuli niba yazatanga umusaruro.
    UMUTI NTAWUNDI nukongera umushahara wamwarimu kuko ibindi byakorwa byose ntamusaruro bishobora gutanga.

  • Uburezi bufite ireme bukwiye kuba bufite inkingi 6:
    1. Abana bishimiye kwiga ka di biteguye kwiga bashigikiwe n’imiryango yabo badafite inzara,barindwa ihohoterwa na Sida
    2. Abarimu bishimiye umurimo wabo, aha murebe umwarimu ukotera umishahara ugura gusa inkweto Utamufasha kurihira amashuri abana be, utatuma aura akagare, umushahara umutera ipfunwe mubanfi bakozi….
    3. Ibyigwa(curriculum) bihuye n’iby’igihugu gikeneye ka di bigirira akamaro ababuiga,
    4. Uburyo bwiza bwo kwigisha(learner centred méthode) buha abanyeshuri uruhare mu myigire yabo
    5. Umusaruro uva mubyigwa, abasohoka bagakeiye kuba bashoboye ka di bahangana n’isoko ry’umurimo…..
    Reka nsabe MINEDUC gushyiraho statut yihariye y’abarimu, igena uko bazamurwa, uko babangaja,uko bahembwa,Rule of conduit…ikindi ni uko mu burezi niho fondation y’igihugu muri byose. Igihugu gisa n’uburezi cyatanze.
    5.

Comments are closed.

en_USEnglish