Digiqole ad

Kayirebwa ari i Kigali mu gitaramo cy’imyaka 30 amaze muri muzika

Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu ndirimbo nyarwanda mu myaka yashize, ku nshuro ye ya mbere agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 amaze muri muzika, yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 10 Werurwe.

Cecile Kayirebwa mu kiganiro n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Werurwe
Cecile Kayirebwa mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Werurwe

Yatangaje ko nyuma yo kwerekwa urukundo n’abanyarwanda benshi cyane mu gitaramo gisoza umwaka wa 2013 cya ‘East African Party’ cyabereye muri parking ya Petit Stade i Remera yumvise ko akwiye kugaruka gutaramira abanyarwanda.

Mu gitaramo ahanini cya gakondo Kayirebwa ari gutegura, abahanzi nka Massamba Intore, Mighty Popo na Gakondo Group bazamufasha ndetse n’abandi buri wese ngo azaba aririmba mu buryo bwa “Live”.

Indirimbo za Kayirebwa nka “Ndare”, “Tarihinda”, “Kana”, “Urusamaza” n’izindi zarakunzwe cyane ndetse abazumvise icyo gihe n’ubu ziracyabanyura, abazimenye ubu nabo bakumva ko zinogeye amatwi kandi zuje inganzo.

Igitaramo ari gutegura kuzaba kuwa 16 Werurwe muri “Ahava River Hall” ku Kicukiro aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi 10 (10,000Rwf) na 15,000Rwf mu myanya y’icyubahiro. Guhera saa munani z’amanywa.

Mu Bubiligi aho aba, n’ubwo ngo byabanje kumugora gukomeza muzika gakondo ye, ngo yaje kubasha gufatanya n’abandi banyarwanda gushinga itorero bise ‘Inyange’.

Mu myaka yashize, Kayirebwa ntabwo yakunze kugaragara mu bitaramo mu Rwanda cyangwa mu bikorwa bireba u Rwanda. Nubwo hari ingendo nyinshi bwite yagiriraga mu gihugu cye.

Avuga ko nta kindi bari bagamije uretse gukundisha abanyarwanda baba mu burayi n’abanyamahanga umuco nyarwanda, kuko mu gihe bagenzi be babaga basaba agahimbazamusyi ku gitaramo we yabaga yishimiye uburyo babyinnye n’uburyo abanyamahanga banezerewe nk’uko abitangaza.

Kayirebwa yasubiyemo indirimbo ze za cyera azishyira kuri CD esheshatu, nubwo ngo yazitunganyirije muri studio z’igezweho umwimerere w’izi ndirimbo ze, zakunzwe cyane, ngo uracyari wawundi wa mbere.

Kayirebwa atuye ku mugabane w'uburayi
Kayirebwa atuye ku mugabane w’uburayi

Mu kwifatanya n’abanyarwanda mu gihe igihugu kigiye kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kayirebwa yavuze ko azanye kandi indirimbo zirimo ubutumwa bw’iyi minsi, izi ndirimbo yazise “Muhabura”, “Ubupfubyi”, “Inzozi” na “Ubutumwa”.

Mu mwaka ushize izina rye rygarutse mu manza n’ibitangazamakuru yashinjaga gukoresha ibihangano bye nta burenganzira abihaye ndetse arega ikitwaga Orinfor kurenga ku masezerano bagiranye.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Kayirebwa yavuze ko impamvu mu minsi ishize yagiranye ibibazo n’ibitangazamakuru ngo ni uko hari ibyo yagiranye nabyo amasezerano ntibiyubahirize.

Kayirebwa yavuze ko ku bahanzi nyarwanda kuririmba indirimbo zishingiye ku muco w’amahanga ntacyo bizageza ku muziki n’umuco, avuga ko abahanzi mu RWanda bakwiye kwibanda cyane ku ndirimbo ziha agaciro umuco gakondo wabo.

Muri iki kiganiro yavuze ko ahaye ikaze umuhanzi wese ubyifuza, mu gihe afite mu Rwanda, wifuza gukorana nawe indirimbo.

Ashimangira ko nta rushanwa na rimwe rya muzika ashobora kwitabira mu Rwanda kuko ngo adashobora guhatana n’abahanzi benshi abyaye mu bukuru.

Cecile Kayirebwa mu kiganiro n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Werurwe
Cecile Kayirebwa mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Werurwe
Eric, umuhungu wa Cecile Kayirebwa nawe bari kumwe
Eric, umuhungu wa Cecile Kayirebwa nawe bari kumwe
Uyu nawe ni umukobwa we bari kumwe witwa Diane
Uyu nawe ni umukobwa we bari kumwe witwa Diane

 

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abaririmbyi, abarimu, abasirikare ntibasaza vuba bahorana itoto nkabana kubera iki?nimunsubize?kandi muvuge kuri buri categorie ikibitera

    • Akenshi biterwa nuko ubwonko bwabo ntibukoreshwa mubintu bizana umubabaro bahora bishimye baseka;nti waririmba urakaye ,nti wakwigisha urakaye,ntiwaba urumusirikare ngo urakare kuko igisoa ni umwuga usaba moral;nukuvuga ko uturanaryi twumubiri wabo basaza tukiri twose

      • uvuze ukuri kbs uri Umusaza cyane nako uri nawe ubwawe!!!!

  • Uwo mubyeyi ni muzima nakomeze yikorere mu gahogo.

  • felecitations ku myaka 30 umaze udufasha kubaka ubuhanzi nyarwanda n’umuco nyarwanda…komereza aho

Comments are closed.

en_USEnglish