Digiqole ad

Mu mafoto: Al Jazeera yasuye umutwe wa FDLR

FDLR ni umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka myinshi muri Congo, nubwo bikunze kuvugwa ko uba mu mashyamba, bigaragara mu nkuru ya Al Jazeera, ko ahubwo hari uduce tumwe twa Congo bagize nk’imirwa yabo.

Abarwanyi ba FDLR, abakuru muri bo barimo abatinya gutaha mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside bakekwaho
Abarwanyi ba FDLR, abakuru muri bo barimo abatinya gutaha mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside bakekwaho

Uyu mutwe uyobowe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko rutaha mu Rwanda ruwuvuyemo bavuga ko ingimbi z’abasore ziwurimo bari abana bato mu gihe cya Jenoside, ariko ubu bameze nk’abafashwe bugwate n’abo bayobozi bawo, bababwira ko bazaza bagafata u Rwanda.

Buleusa, ni agace gato muri Kivu ya ruguru kigaruriwe n’abarwanyi ba FDLR, aha ni naho umunyamakuru Michele Sibiloni wa Al Jazeera yabasuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06 Werurwe 2014.

Ingabo zirenga ibihumbi 20 000 za MONUSCO nyinshi ziri muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma n’ahandi. Mu nshingano nshya zahawe harimo no guhashya imitwe irimo n’uyu wa FDLR, ku kayabo ka miliyoni z’amadorali izo ngabo zihabwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Amakuru mashya aremeza ko MONUSCO ubu yahaye uyu mutwe wa FDLR icyumweru kimwe, waba utarashyira ibirwanisho hasi ukagabwaho ibitero.

Umutwe wa FDLR ushinjwa n’abaturage ba Congo ibikorwa by’ubwambuzi, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ndetse hamwe na hamwe ngo hari amateme n’imigezi FLDR yishyuza imisoro kugirango hagire uyambukaho cyane cyane abacuruzi. Nyamara ni umutwe uri mu gihugu kivuga ko kigenga.

Agasozi ka Buleusa muri Kivu ya ruguru, gatuwe gusa n'abo mu mutwe wa FDLR
Agasozi ka Buleusa muri Kivu ya ruguru, gatuwe gusa n’abo mu mutwe wa FDLR
Abana bari kwanika ibigori.
Abana bari kwanika ibigori.
Abasore bakiri bato bashukwa n'abakuru bafite ibyo bikekwa nk'uko byagiye bitangazwa n'abavayo
Abasore bakiri bato bashukwa n’abakuru bafite ibyo bikekwa nk’uko byagiye bitangazwa n’abavayo
Abagore n'abana batabona uburezi bagizwe ingwate n'abakekwaho Jenoside
Abagore n’abana, batabona uburezi, bagizwe ingwate n’abakekwaho Jenoside
20143685337814381_8
Imbunda za AK47 mu kazu k’ibyatsi ku kicaro cya FDLR i Buleusa
Babwirwa n'ababayobora ko bagiye gufata u Rwanda
Babwirwa n’ababayobora ko bagiye gufata u Rwanda
Village ya Buleusa mu gitondo cyo kuri uyu wa kane
Village ya Buleusa mu gitondo cyo kuri uyu wa kane
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo bari bugamye akavura ku nzu zabo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo bari bugamye akavura ku nzu zabo
20143685343705510_8
Ni abanyarwanda, barimo abahunze ari bato ubu bameze nk’abafashwe bugwate n’abakoze Jenoside badashaka kuguma bonyine mu buhungiro
Gaston Iyamuremye umwe mu bakuru ba FDLR muri Kivu ya Ruguru agiye kubabwira ijambo
Gaston Iyamuremye (wiyita kandi Brigadier General Rumuli Michel) ubu niwe muyobozi mukuru wa FDLR, aha agiye kubabwira ijambo abasirikare be
20143685345408517_8
Ingabo ze ziteguye kumva ibyo umukuru avuga.

Photos by Michele Sibiloni/Al Jazeera

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndabona baratuye rero nibagume aho bige ibyo mu Rwanda babyibagirwe kuko uzashaka kuza arwana we ntazarenga umutaru

  • hahahhhh FDLR we!!

  • hahhah mbega mbega,ntacyo mvuze pe,bazagifata ryari se koko mana?hahahha chef wabo kbsa he looks good in suit,hahaha

  • mbega ubuzima bubi! ariko se baretse gufunga umutwe bagataha mu Rwanda ko nta hantu na hamwe hameze kuriya koko? ubu niba batibeshye koko aba bantu bazabohoza igihugu? bazaze bazakirwa rwose bave mu buzima bubi.

  • ni byiza cyane gushimira iki kinyamakuru kumakuru yihuse batugejejeho !!!!! reka nanone tugire inama aba banyarwanda bagenzi bacu kuva ibuzimu bakagaruka ibuntu !! nibura nibareke bariya bana n’abagore baze bige hanyuma abagabo basigare kuruhu inka yarariwe kera ngo barashaka gufata igihugu????????????

  • hhhhh ndumiwe gusa.FDLR biragaragara ko itabaho.aba bantu ntibateze na rimwe kuza ngo bayobore igihugu.yewe nta numudugudu babona.nukuntu basa gusa biragaragara ko batayobora abanyarwanda aho bageze.mbega abasirikare mu ma costume?ikindi aba bose bagifite intwaro numutima ubarya kubera abagore,impinja,abasore ninkumi birirwaga birukankana amezi atatu yose babica nabi.ese abo babavugira ko tutarumva babasaba kubanza kwitndukanya ngo bakorane nabo biyita ko batishe?
    bazabatuze iyo muhereyo niba mwumva ko mutataha mu mahoro.uko basa.

  • Rwarakabije yagiye kubazana se?

  • Erega nahariya bari ni mu Rwanda!!
    Si babandi se babiteye baduha imipaka nkiya cremea-ukraine,ntakundi ariko nabo ntiborehewe Imana izabatikura rimwe gusa maze bibure hahaha.

  • ndabona uriya atari gaston nari nzi,bashobore kuba bibeshye rwose!!!

  • Hari ibintu abanyarwanda bagomba gusobanukirwa.Impunzi zahunze muri 59,72,73 zasabye gutaha mu Rwanda baravuga ngo bashaka gushyiraho ingoma ya cyami ngo basubizeho, ubuhake n’ibindi mbese ko abo bantu bagomba kwamaganwa.None birongeye ngo bariya basize bakoze jenoside.Bose se barayikoze?Ababa za burayi,amerika n’ahandi nabo barayikoze se?Niba mwanze kuganira na FDLR mwaganiriye n’abandi batari FDLR se tukabibona?Muti ahubwo bose tuzabirenza.Ntaho tugana rero.

  • Hahahahha, sha niba ari aba bashaka gufata u Rwanda, nababwira iki ni karibu!! Aba bazaraswa n’abana bari ku ikosi, babigireho tardget walah!! Mbega inzara weeee, ubundi batashye bakabondora, wenda ko banwa amata bakagarura akabiri.

  • ayubusa sha

  • Ko mutubwira ko bagizwe n’abasize bakoze jenoside(uretse ko ntawe uragezwa imbere y’ubutabera muri bo ngo ahamwe n’icyaha),mwarangiza mukatwereka amafoto y’abana n’abagore ukuri kuri he??

  • Ingaruka y icyaha we kubyarwa nu mubyeyi mubi murambabaje bavandi ariko koko bene wabo baba mu rwanda bazabagiriye inama bakitahira mu mahoro koko ntawubakeneye kubica nkuko mubivuga muzicwa ni minsi imana iziguhana koko mbega ubuzima bubi mu rutwa naba pfuye peee mbabajwe na bariya bana bato gusa iyi nkuru ninziza murakoze

  • None se iyi nkuru yunguye iki abasomyi?Muragaragaza se ko FDLR ibana n’abagore n’abana nk’ uko MONUSCO yabivuze bityo bakaba batabona uko bayiteta?

  • Gufata igihugu ntibisa ubwinshi, iyo Imana yagukuyeho amaboko ibikomeye biroroha. musenge mureke amagambo. iyaba iki gisibo cyasigiraga abanyaranda ukwicuza. niba ibyo, umuriro utwika uzagurumanira abiyita abanyembaraga. nyamara turi mu ishungurwa, uwareba nabi yagenda mu nkumbi. kandi icyo bakorera inkumbi myurakizi.

    Imana ibagirere neza.

    • Cyangwa uri mubiyita abacunguzi…Ariko IMANA urayizi? burya abantu bose ni abayo,n’ubwo hari igice kinini Satana yigaruriye,yiyoborera.Ntukibeshye rero,burya hari abanyembaraga cyangwa abanyambaraga kandi bazihabwa n’IMANA ,kandi ntago izabakuraho ukuboko kwayo.Mbese wigeze wumva IMANA ishaka intambara cyangwa ishaka amahoro?,ibibi se? cyangwa ibyiza?…IMANA iratunganye sha! nta narimwe ishyigikra inkozi z’ikibi ngo ni uko ziyihoza mukanwa! nk’abo bacunguzi bawe uri gushigikira,nibo bahoza mu kanwa IMANA,cyokora bayihakanisha ibyo bakora.

    • AHUBWO UWO MURIRO UZATWIKA ABICANYI B’ABA GENOCIDAIRES BENE WANYU.

  • Mbega we! Reba nka kariya kagabo n’igikoti kikaruta ngo kayobora Rda? Barababeshye share

  • Iriya nimorari yo mwishyamba,baratuye ngo bazafata kigali no nibarekere ahubwo batahe murwababyaye bo kwandavura.

  • uwapfuye yarihus koko? ngaho ni bahanyanyaze nababwira iki! ariko igihugu n’amahoro kandi ntawababujije gutaha , nuburenganzira bwabo gutaha rwose, igihe cyose bazumvira bashaka gutaha mugihugu imiryango ihora ifunguye kuribo kandi baraza bakakirwa nkanyarwanda bose, ariko ibyo kuza barwana byo n’ukwiyahura ntago nabibagiramo Inama, kuko ntibazamnya ikibakubise

  • uriya muvuga ngo “wiyita Brigadier General” mazajya kumva ngo ni Brigadier General muri RDF!!!! njye narumiwe

    • uyu useka ngo si Brig Gen yitwa Iyamuremye Gaston, yari muri Promotion ya 14 ya FAR (yarangirije rimwe na Gen Rwarakabije, Gen Munyakazi etc), ni Ingénieur mbere ya 1994 yari Major yategekaga Cie Trans i Kanombe

  • Komeza mukerakere sha ,ikibi ntigitsinda icyiza kandi Uwabatsinze ntahoyagiye .

  • aka nako nakarengane gufatwa bugwate nabari munyu zabo nazo mbi

  • Aha hose nge ndahazi ntabiraro bihaba ntanamasoko barema ,aharamasoko hakontororwa nabasirikare ba banyekongo ,keretse niba bisoresha bo ubwabo ,

  • Umwana ujya iwabo ntavunyisha, nibareke abakoze jenoside bakomeze bangare nka Gahini amaze kwica Abeli, naho abatarayigizemo uruhare nta mpamvu yo kuguma mw’ishyamba, kandi igihugu gihari kandi cyiteguye kubakira!

  • Ikibabaje kandi giteye agahinda ni ukubona ba nyiri ubutaka barabuvanywe mwo ubu bakaba bari mu nkambi hirya no hino mu Bihugu bigize ibiyaga bigari aho birirwa batamikwa nk’abana bagaburirwa, kandi amasambu yabo yarigaruriwe n’abaterabwoba b’interahamwe bigatera agahinda kurusha ho iyo ubona communaute internationale ntacyo ivuga k’uburenganzira bwa ziriya mpunzi zisa nizambuwe uburenganzira bwa zo bugahabwa interahamwe,ahubwo communaute inter ikaba iha agaciro kwivanga mu Politike z’ibihugu,bakwiye gutekereza ko ziriya mpunzi nazo zaremwe mw’ishusho ly’Imana,igihe cyizagera babibazwe kandi ntabwo ibisobanuro bizaba ko batuje abicanyi hariya tureba muri CONGO.

  • OH MON DIEU! UBU SE AVENIR Y’ABA BANTU (IMPINJA, ABANA, ABAGORE,…) NI IYIHE?

  • These people have no Future at all

  • Mwabanyarwanda mwe mwatashye koko murimubiki?mubyukuri icyo murwanira ntacyo mbona,mbabajwe nabana murimo kurindagiza murayo mashyamba bazira ibyo batazi mwakoze,muhumure leta iriho ntabwo arabicyanyi nkayayindi yanyu ya 1994,cyokoza niba waragize uruhare muri genocide byo urakurikiranwa nubutabera byanze bikunze rero uziyuko ntaruhare yabigizemo niyitahire areke kurindagira murayo mashyamba nubuzima bubi

  • Birasetsa ukuntu bamwe bakunda kwishuka nk’abiyanga!Dore nk’uriya ugira ati Imana igize itya igakura amaboko ku Rwanda za FDLR zacu zarufata. Twibuke ukuntu Interahamwe zajyaga kwica abantu zitwaje amashapure n’imipanga!Ayo masengesho ya shitani se ntimwiboneye ingaruka zayo?lmana iyo ijya guhana abaswa ibabuza kubona no kumva
    Ngaho basha!Nababwir’iki. Muzakomereze aho mwivuruguta mu bunyamaswa bwo kwica abanyekongo babahaye amacumbi, ubwo Shitani izabafasha mu nzira yo kubohoza u Rwanda muri ayo mashyamba ya Kongo.

    Nyamara kandi Imana ifasha uwifashije gushishoza. Mwa bapfu mwe muribwira mute ko gukomeza kwica abanyekongo iwabo no kubafatira abagore ku ngufu ari byo bizatuma Imana ikura amaboko ku rwa Gasabo mugahinduka abayobozi barwo?

    Niba mutumva umuvumo ukubiye mu bugoryi bw’iyo migambi nuko uwabaroze mwariye ibye mugashima mukaba mwiyongeza umunsi ku wundi. Ibimenyetso Imana nyayo itaberetse ni ibyahe kuva aho mumariye kurimbura imbaga y’abavandimwe banyu?

    None murihisha inyuma y’abana ngo bo bari bato mu gihe mwatemaguraga abatutsi,nyamara nta n’uburere bundi mu batorezamo butar’ubwo kwica abanyekongo babahaye ubuhungiro mu gihugu cyabo!

    Aho kumera nka mwe umuntu nyawe yakwisogota.

  • ubusanzwe kwangirika mu mutwe nibyo bibi kurusha kwangirika ku bundi buryo bwose! barakomeza kwirukanswa n’ingaruka z’amaraso bamennye tuuu…. mbabajwe nabariya babakomokaho bari kuharenganira! ariya maraso y’inzirakarengane bamennye azagera no ku gisekuruza cya kangahe!

  • fdlr izataha igihe nikigera.icyo nemeza ko nuko itazataha imanitse amaboko.
    abavuga ngo bafite ubuzima bubi ntabwo bibeshye. bagomba gushaka uko babuvamo.

  • Ubusanzwe nkunda iki kinyamakuru ububiko.umusekehost.com kubera ko iyoushyizeho ibitekerezo abasomyi bahita babisoma. Mu magambo magufi ni ikinyamakuru kidatinda kugeza ku basomyi inkuru….Ariko ishami rishinzwe gutara inkuru , kuzitunganya ndetse nokuzitangaza ridufashe kwitandukanya n’indi mikorere isanzwe mubindi binyamakuru aho usoma umutwe w’inkuru ukabona ko ushimishije ariko wajya imbere ukabuarmo ibitekerezo by’ingenzi.

    MONUSCO NA FARDC bagabye igitero kuri FDLR:

    Abasomyi icyo bari biteze ni ingaruka zabaye nyuma y’igabwa ry’icyo gitero , ntabwo ari amateka y’uwo mutwe dukeneye kumenya. Amateka mwabwiye abasomyi bakagombye kuyasoma nyuma yo kubagaragariza ibyavuye muri icyo gitero.

    Keretse niba mufite inshingano zokwigisha amateka y’uwo mutwe!!!

    Mwihangane si ukubigisha uko mukora inkuru zanyu , ahubwo ni ugusaranganya ubumenyi mu mikorere y’itangazamakuru.

    Ntarugera François

    • Nibyo rwose umutwe ntaho uhuriye n’inkuru

Comments are closed.

en_USEnglish