Digiqole ad

Ni gute indege iburirwa irengero?

Biratangaje, ariko niko bimeze kuko hashize ubu iminsi itatu indege ingana gutya yuzuye ibikorehso ‘electronique’ bishobora kugaragaza aho iri nta kanunu k’aho iherereye. Yari itwaye abantu bagera kuri 239 ubwo yavaga i Kuala Lumpur muri Malasia yerekeza Beijing mu Bushinwa.

Abantu 239 bari bayirimo nta mahirwe na macye yo kuba bagihumeka
Abantu 239 bari bayirimo nta mahirwe na macye yo kuba bagihumeka

Indege ya Boeing 777 ni indege y’igihe tugezemo, ni nini mu mubyimba, irihuta (950Km/h), ifite moteri ebyiri, ibikoresho kabuhariwe mu kwerekana aho igeze no kureba neza aho igana, ni indege igezweho ifite agaciro ka miliyoni zirenga 300US$.

Kuwa gatandatu ku manywa yafashe urugendo itararugera hagati iburirwa irengero n’abari ku isi bayikurikirana, yari hejuru y’inyanja ku gice cya Vietnam, kugeza n’ubu baracyayihiga abahanga barayibuze.

  • Niyo moteri zombie z’indege zahagarara iyi ndege ishobora gukomeza kuguruka ibirometero hafi 150, ibi bishobora guha umwanya uhagije abapilote gutabaza no kugerwaho n’ubufasha bwihuse.
  • Abapilote bagenda buri kanya bavugana n’abo hasi ku buryo n’iyo indege yaba igize ikibazo gikomeye cyane nta buryo hasi badahita babimenya.
  • Kutabasha gutabaza bishobora guterwa n’uko indege ishobora gufatwa n’abantu ku ngufu bakabuza gutabaza abo ku isi (Hijacking), ariko ahantu abapilote baba bicaye kuhinjira ntibyoroha ndetse ushatse kuhinjira hari ubutumwa bashobora kohereza bugaragaza ko bavangiwe.
  • Kubura umwuka kw’abapilote mu kumba kabo (Depressurisation) niyo aba bahita bitaba Imana indege ubwayo abo hasi babasha kubona ko yagize ikibazo kuko nta wutanga ubutumwa kuri yo maze mu gihe cy’iminota 20 nta butumwa buyivaho bagategura ubutabazi.
  • David Gleave umuhanga mu mpanuka z’indege yabwiye BBC ko ubusanzwe n’iyo habaye impanuka y’indege hari ibyuma byayo bikorana n’iminara myinshi bishobora kugaragaza aho indege iherereye. Uyu muhanga avuga ko hari ikindi gikoresho cy’indege gishobora kugaragaza aho iherereye neza kandi mu mazi kikaba gishobora kuhamara iminsi nibura 40 kigikora neza.
  • Gushakishiriza ikintu munsi y’amazi hakoreshejwe imashini kabuhariwe mu kwakira signals ziri munsi (underwater locator beacons cyangwa “pingers”), biragoye iyo ikintu kiri munsi ya 15km mu mazi nkuko bisobanurwa na Gleave.

Kugeza ubu abahanga baracyeka ko indege yaba yaraguye mu Nyanja, icyateye kugwa kwayo ntawukizi n’ubu, aho yaguye naho ntibarahamenya.

Hari ubwobwa bw’uko no kugira ibice bimwe na bimwe byayo babona (nubwo bitaranaboneka)bishobora guteza impungenge kuko mu Nyanja ngo umuyaga ujyenda ubisambaguza ku buryo bimwe bishobora kuboneka no kure cyane y’aho indege iri mu kuzimu kw’inyanja kure cyane.

Iyi mpanuka y’indege yibukije iy’indege ya Air France yo mu bwoko bwa Airbus A330-203 yahagurutse i Rio de Janeiro muri Brasil ku kibuga cy’indege cya Galeão yerekeza i Paris ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle.

Hari 1/06/2009, iyi ndege yari itwaye abantu bose hamwe 228 (ubariyemo n’abakozi bayo), yaguye mu nyanja ya Atlantika, agace k’ibaba ry’iyi ndege kabonetse bwa mbere nyuma y’iminsi itanu, nyuma y’imyaka ibiri muri 05/2011 nibwo abahanga babashije kubona “Boites noires”.

Mu 2012 nibwo raporo ya nyuma yagaragaje ko indege yaguye kubera guhungabana bya hato na hato kw’ibigena umuvuduko cyane bitewe n’utubuye tw’urubura twinjiye mu kitwa “Pilot tubes” nyuma bitera gucika kw’ubushobozi bwo kwitwara bw’indege (auatopilot), abayitwaye ntibasobanuye bya nyabyo ikibazo indege yagize biza gutuma indege yangirika byihuse iragwa imanukira mu nyanja.

Iyi ndege bajekuyisanga mu birometero bigera kuri 80Km munsi y’inyanja, abarimo bose nta n’umwe warokotse.

Birashoboka cyane ko impanuka yabaye kuwa 8 Werurwe 2014 ishobora gusa n’iyi yo mu 2009. Iyi nayo bishobora gufata igihe kinini kubasha kuyobona, ndetse nta mahirwe na macye ko abantu 239 bari bayirimo hari ugihumeka.

Indege hafi 50, amato agera kuri 38 y’ibihugu birenga 12, inzobere mu butabazi bw’indege n’inzobere mu bumenyi butandukanye bwerekeranya n’inyanja n’indege, bari gushakisha iyi ndege hasi kuko hejuru ho ntayihari.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • its a tragedy!!! my GOD help the experts at least to get the bodies to be buried by their relatives

  • Ibyo kwiyisi ntibyoroshye, iyaba umuntu yamenyaga urwo azazira

  • Ok! Murakoze
    Nagira ngo nkosoreho gato hejuru ntago ari “Pilot tubes” ahubwo ni “Pitot tubes.”
    Hanyuma biragoye cyane kugirango indege ite (loose)control ariko nyine birashoboka. Kuko nkuko Gleave yabisobanuriye BBC sinzi niba ari uwanditse wenda inkuru utaratanze amakuru ahagije, kuko indege ni system, tuvuge nkibi byabaye indege ifite icyo bita ELT (Emergency Locator Transmitter) iyi ikaba ari nkubwoko bwa battery Ikaba ishinzwe kohereza ibyo bita distress signal igihe habayeho impanuka cg Igihe indege iguye mu mazi Ikaba koko ishobora ku gumya kohereza izo signals mugihe kiminsi igera kuri 40 muburebure bwa 15 km.Indege kdi ikaba ishobora kuyoborwa nabari hasi yo ikitwara (autopilot) hifashishijwe icyitwa Fly by wire iyi ikaba iri mubwoko bwa computer bashyizemo software kuburyo ishobora gutwara indege.
    Nkaba njye nkeka kubwanjye numva bishoboka ko ibyihebe bishobora kuyobya indege mugihe bafatiye nkimbunda kuba pilots kandi bakaba nabo bafite indi technology ishobora guhita Ihagarika control kuburyo ibyihebe ubwabyo bishobora kuyi control cg se company ikaba idashaka gutangaza mubyukuri impamvu y’impanuka.

  • Nibiruhukire muri ariya mazi rwose bahuye na kaga gakomeye.

  • ikintu kirimo kunyobera ni ukuntu telephone za bamwe mu bari muri iyo ndege bazihamagara zigasona, ariko nta muntu witaba…baba se barafashwe bugwate??

  • Amakuru angezeho mu kanya na BBC aravuga ko igisirikare cya Malaysia cyatangaje ko iyo ndege yahinduye icyerekezo ikerekera bu burengerazuba. Nta kindi bongeyeho.

  • Amakuru angezeho mu kanya na BBC aravuga ko igisirikare cya Malaysia cyatangaje ko iyo ndege yahinduye icyerekezo ikerekera bu burengerazuba bw’icyo gihugu, kandi ko bishoboka ko yaba yarayobejwe. Nta kindi bongeyeho.

  • Iyi ndege bishoboke ko ibyihebe byaba byayi hijackinze niba aribyo baba arabahanga guheza indege ingana irtyo ntibabe bayitrecenga gprs blackbox yayo byose bakabiniga kandi iyo boite noire ikomeza itanga signal kugeza iminsi 30 irangiye. Baravuga ko hari passengers bane bajyanye nayo kuri za passport’s zinyibano banyirazo baje kuboneka basibye urugendo ko bibwe ibitabo byabo by’inzira.

  • None sebnjye ndakomeza kubaza ahantu aba pilot baba bari haba hafunze, nigute abaterabwoba babageze ntibabona nuburyo batanga singal hasi, ikindi ndibaza nubwo.bavuga ko indege iba ifite parfoudre kuburyo buhambaye ntibishoboka ko indege yajubitwa n’inkuba?

  • Indege n’abantu njye numva bariho kuko niba bahamagara bamwe mubayigiyemo tel zigasona means that tel ntiyasonera mumazi ifitemo iyo minsi imaze iburiwe irengero.gusakoko niba ariko bimeze bashakishirize kubuta,ariko nibatariko biri bayoboke iy’amazi cg bayoboke indi migabane.

  • Erega Ibyo tutazi nabyo bibaho, ubwenge bw’abantu buraciriritse cyane n’ubwo iyi ndege bigaragara ko ikoranye ubuhanga buhanitse ntidukwiye gutangara tubonye ibyo tutazi bibayeho. Ahubwo ibi byerekana ko hari byinshi tugikeneye kwiga. Ngo indege ikoranye ubuhanga butuma itanga ubutumwa igihe cyose ngo none ntibishoboka ko yaburirwa irengero!!! Ubuse ni ikihe gihamya dukeneye cyatwemeza ko UBWENGE BW’ABANTU BUDAKWIYE KWIRINGIRWA? Imana iraturenze ntitukiyemere ngo twaravumbuye, ngo turi abahanga erega ntimukirengagize ko turi IBIREMWA!!!!!!!!!!!

  • ariko ahongaho waba ugerageje koko ibyihebe bishobora kuyifata kandi biggahagarika ubushobozi bwayo bwogutanga sgnal. nkuko iran yamanuye kakadege kabanyamerika katagira abapilote (drone). arikose kandi niba byarabaye kuyabafranca kucyi kandi bitaba kuririya ibikoresho byayo ntibigire ubushobozi bwo gutanga signal. IMANA itabare abantu barimo

  • Ahari wenda abantu batangira gutekereza neza bakihana bagahindukirira Imana ,niba ubwenge bwabo biratana butabashije kubona iyo ndege. Abayiguyemo abenshi ndahamya ko biragije Imana muri ibyo byago! Erega ubu ntabwo gupfa k’umubiri bikiri igikangisho,ahubwo kwibaza ngo upfuye aba agiye hehe? Nta kindi! Kuko hari ubuzima buhoraho nyuma y’ubu abantu biratana…

Comments are closed.

en_USEnglish