Tags : Rwanda

Canada: Kuwa kane u Rwanda ruzakira Habinshuti aje kubazwa Jenoside

Urukiko muri Canada rwanzuye ko ikirego cy’uko Jean Berchmans Habinshuti ashobora guhohoterwa agejejwe mu Rwanda ari “amagambo gusa”. Uyu mugabo arakekwaho ibyaha by’intambara bifitanye isano na Jenoside ndetse yatsinzwe ubujurire aho yaburanaga yifuza kugumana muri Canada n’umuryango we nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Thestar.  Mu mwanzuro wanditse watangajwe kuri uyu wa kabiri, umucamanza Michael L. Phelan yagize […]Irambuye

Ni inde ukwiye guhagararira u Rwanda muri Big Brother Africa?

Mu Rwanda, abakunzi b’imyidagaduro cyane cyane abazi irushanwa rya Big Brother Africa bashimishijwe no kumva ko u Rwanda ku nshuro ya mbere rugiye kwitabira iri rushanwa. Gusa haribazwa ni inde ukwiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ribera muri Africa y’Epfo. Abategura iri rushanwa batangaje ko bari gushakisha abantu bazaryitabira, mu bigenderwaho harimo kuba uri […]Irambuye

Burundi na S.Sudan byinjiye mu bufatanye bwa gisirikare bwa Rwanda,

Igihugu cya Sudani y’Epfo n’ubwo kitaremerwa ku mugaragaro mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’u Burundi byamaze kwinjizwa mu bufatanye mu bya gisirikare bwo kwivuna umwanzi no kwirinda buhuriweho n’u Rwanda, Uganda na Kenya. Byemejwe mu biganiro by’abahagarariye ingabo biri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 26 Gicurasi. Nyuma y’uko tariki 20 Gashyantare, i Kampala […]Irambuye

Muzehe Rutayisire yaba ari kwitegura umushyitsi ukomeye!

Umunyamakuru w’Umuseke mu karere ka Ruhango yitambukira mu murenge wa Bweramana yabonye impinduka zikomeye ku rugo rwo kwa muzehe Rutayisire wamenyakanye ubwo yifuzaga ndetse akaza kubasha kwibonanira n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Inzu yo mu cyaro itaririmo isima (ciment) y’amadirishya n’inzugi by’imbaho niyo umusaza Rutayisire Gerivasi yabanagamo n’umugore we wa kabiri, umukobwa we muto na bamwe […]Irambuye

Nyabugogo: Abantu 4 bahise bitaba Imana mu mpanuka ikomeye y’ikamyo

Updated: 11.30PM: Byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, abantu bane nibo bahise bagwa mu mpanuka bagonzwe n’ikamyo yacitse feri ahagana saa tatu z’ijoro kuri uyu wa 25 Gicurasi mu muhanda wa Nyabugogo. Chief Supt Ndushabandi Jean Marie Vianney umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, yatangarije ahabereye impanuka ko imodoka yo mu bwoko […]Irambuye

Musaniwabo yahaye Sentore uburenganzira ku ndirimbo “Ngera”

Nyamagabe – Indirimbo yitwa “Ngera” yaramenyekanye cyane mu myaka yashize, yahimbwe na Eugenie Musaniwabo mu 1985 aririmba mu itorero ‘Indateba’. Jules Sentore aherutse kuyisubiramo atabiherewe uburenganzira na nyirayo. Kuri iki cyumweru Sentore yagiye kumureba amusaba imbabazi anamusaba uburenganzira bwo kuyikoresha, maze uyu mubyeyi arabimwemerera abishyira no mu nyandiko barabisinyira. Ku biro by’Umurenge wa Kaduha mu Karere […]Irambuye

PGGSS4: Igitaramo cy'i Ngoma uko cyagenze. AMAFOTO

Nyuma ya Rusizi, Nyamagabe, Huye, Ruhango na Kayonza,  PGGSS4  kuri uyu wa  Gatandatu  tariki ya 24  Gicurasi yakomereje  mu Karere ka Ngoma  mu Ntara y’Uburasirazuba. Abantu benshi, abahanzi bashyushye, ibyishimo muri rusange nibyo byaranze uyu mugoroba i Ngoma. Irushannwa ryatangijwe no gutombola uko abahanzi bari bukurikirane kuri stage basusurutsa abaje kubashyigikira hano mu Karere ka […]Irambuye

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Laurent Fabius w’Ubufaransa

Ntibiratangazwa icyo ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Laurent Fabius byibanzeho ubwo baganiraga ukwabo nyuma y’inama ya New York Forum Africa iri kubera i Libreville muri Gabon, aba bagabo bicaranye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi. Inama ya New York Forum Africa ni inama iri kubera […]Irambuye

Perezida Kagame yatangije kumugaragaro inama ya BAD mu Rwanda

Kuri uyu wa 22 Gicurasi imbere y’abayobozi b’ibihugu barimo uwa Mauritania, Gabon, Uganda na Senegal, abayobozi b’amabanki akomeye, abayobozi b’ibigo by’imari binini, umuyobozi wa African Union n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Tanzania na Africa y’Epfo, nibwo ku mugaragaro Inama nkuru ya Banki Nyafrika itsura amajyambere yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Dr Kaberuka Donald […]Irambuye

Umushahara w’umutoza mushya w’Amavubi wateje impaka

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo kumurika umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Stephen wasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa 21 Gicurasi, abanyamakuru bifuje kubwirwa umushahara uyu mwongereza azajya ahabwa umuyobozi muri Ministeri ababwira ko bidashoboka uretse nyirawo awivugiye. Stephen Constantine we yavuze ko aje kubakira u Rwanda ikipe nziza izakina amarushanwa ya CHAN 2016. Uyu […]Irambuye

en_USEnglish