Burundi na S.Sudan byinjiye mu bufatanye bwa gisirikare bwa Rwanda, Uganda na Kenya
Igihugu cya Sudani y’Epfo n’ubwo kitaremerwa ku mugaragaro mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’u Burundi byamaze kwinjizwa mu bufatanye mu bya gisirikare bwo kwivuna umwanzi no kwirinda buhuriweho n’u Rwanda, Uganda na Kenya. Byemejwe mu biganiro by’abahagarariye ingabo biri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 26 Gicurasi.
Nyuma y’uko tariki 20 Gashyantare, i Kampala muri Uganda abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bemereje amasezerano yo guhuza imbaraga mu kwivuna umwanzi no kwirinda hagati yabyo. Ubu i Kigali mu Rwanda hateraniye inama y’impuguke mu bya gisirikare no gucunga umutekano irimo kwigira hamwe ingamba n’inzego zishinzwe kubishyira mu bikorwa.
Ibi bizaba bigendanye n’uko abagaba b’ingabo bazajya bagena ingabo zo gutabarana haramutse hari igikomye muri kimwe mu bihugu byasinye aya masezerano. Uko izo ngabo zitegurwa, imyenda zakwambara, imbunda bazajya bakoresha, ibijyanye no guhererekanya amakuru, n’ibindi.
Avuga ku iyinjizwa ry’u Burundi na Sudani y’Epfo, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. General Joseph Nzabamwita yavuze ko ibyo bihugu byombi aribyo byasabye kwinjizwa muri aya masezerano.
Yagize ati “U Burundi n’ubusanzwe twari twarabutumiye ntibwaza, mu minsi micye nabo (Abarundi) baraza kuba basinye aya masezerano.”
Kubyerekeye Sudani y’Epfo yo ngo yemerewe kwinjira muri ubu bumwe mu bya gisirikare kubera ko n’ubusanzwe buhuriye ku mishinga myinshi y’ibikorwa remezo n’ibihugu bigize inzira ya ruguru “Northern Corridor” (u Rwanda, Uganda na Kenya) byasinye aya masezerano.
Brig. General Nzabamwita kandi yavuze ko kuba igihugu cya Tanzania kitaraza muri ubu bumwe bw’umutekano nta mpungenge bibategura kandi ngo nayo igihe cyayo (Tanzania) kimwe n’ibindi bihugu nikigera bazaza.
Ibizava muri iyi nama y’impuguke, izakurikirwa niy’abakuru b’ingabo, iy’Abapolisi, iy’abayobozi b’inzego z’iperereza n’iy’inzego zishinzwe amagereza, iy’abashinzwe imigenderanire (immigration) izaba kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi y’Abaminisitiri b’ingabo n’abashinzwe umutekano bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu, ari nabo bazatanga uburenganzira bwo kuba iki gisirikare cyatangira gutegurwa no gukora.
Ibyavuye muri iyi nama nibimara kwemezwa, n’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byayasinye zikarangiza kuyemeza, ubumwe mu gutabarana no kwivuna umwanzi hagati y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo buzahita butangira.
Brig Gen Nzabamwita yibukije abari muri iyi nama ko ibyo bagiye kwigira hamwe bigamije kuzanira icyiza abaturage kandi ko bagomba kuzirikana ko bose ari umwe n’ubwo hari byinshi byagiye bibatandukanye. Kubwe kandi ngo iki gisirikare kigamije kugaragaza ko ibi bihugu byiteguye kwishakamo ibisubizo, bitarambirije ku bufasha bw’amahanga.
Aya masezerano kandi agamije gukuraho impungenge z’umutekano zikunze kugirwa n’abashoramari kimwe n’abakerarugendo basura ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya nyuma yo gukuraho imbogamizi ku mipaka.
Aya masezerano natangira gushyirwa mu bikorwa, ibi buhugu uko ari bitanu bizaba bifite ubudahangarwa bukomeye mu bya gisirikare kuko bizaba byahuje imbaraga kandi hagati yabyo ubwabyo bidashobora guterana.
Kuba Sudani y’Epfo yinjiye muri ubu bumwe biragaragaza ubushake ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bifite mu kwiyinjiza mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba no gukorana nayo kabone n’ubwo itaremezwa n’ibihugu binyamuryango byose, gusa ngo gahunda yo kuyemeza cyangwa kuyihakanira biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com