Digiqole ad

Musaniwabo yahaye Sentore uburenganzira ku ndirimbo “Ngera”

Nyamagabe – Indirimbo yitwa “Ngera” yaramenyekanye cyane mu myaka yashize, yahimbwe na Eugenie Musaniwabo mu 1985 aririmba mu itorero ‘Indateba’. Jules Sentore aherutse kuyisubiramo atabiherewe uburenganzira na nyirayo. Kuri iki cyumweru Sentore yagiye kumureba amusaba imbabazi anamusaba uburenganzira bwo kuyikoresha, maze uyu mubyeyi arabimwemerera abishyira no mu nyandiko barabisinyira.

Sentore na Musaniwabo nuyma yo kumvikana
Sentore na Musaniwabo nuyma yo kumvikana

Ku biro by’Umurenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe mu majyepfo,  imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa niho bakoreye amasezerano nyuma yo kumvikana mu biganiro by’ubwumvikane byahereye mu gitondo kugeza ahagana saa sita.

Musaniwabo bakunda kwita “Ngera” yabanje kwereka Sentore ko atishimiye ko yamusubiriyemo indirimbo nta burenganzira amuhaye, ndetse byari byavuzwe ko uyu mukecuru yaba agiye kwitabaza inkiko ngo zimurenganure. Nicyo cyahagurukije uyu muhanzi umaze kumenyakana cyane.

Sentore aciye bugufi yabanje kwibwira uyu mukecuru w’imyaka 69, maze mbabazi amusaba ko yamuha uburenganzira busesuye bwo gukoresha iyi ndirimbo “Ngera”.

Musaniwabo amaze kumva ko uyu Jules ari umwuzukuru w’umusaza Athanase Sentore bitaga ‘Rwigirizabigarama’ akaba umuhanzi gakondo ukomeye cyane uherutse kwitaba Imana mu 2012. Yahise agira ati “Yooo ntacyo nakwima umwuzukuru wa Sentore.”

Yamubwiye ko amuhaye uburenganzira bwose kuri iyi ndirimbo, kandi naramuka hari n’indi ye ashatse gusubiramo azamwegera.

Uyu mukecuru ubasha gusoma neza cyane bajyanye ku biro by’Umurenge wa Kaduha basinya inyandiko y’uko amuhaye ubu burenganzira imbere y’amategeko ku ndirimbo ‘Ngera’ nta kiguzi, ndetse bumvikanye ko Jules Sentore nasohora Album iriho iyi ndirimbo hari ishimwe azagenera uyu mukecuru wamuhaye indirimbo nta kiguzi kindi amusabye.

Eugenie Musaniwabo yahimbiye iyi ndirimbo mu itorero ‘Indateba’ ryaje kwitwa ‘Ingenzi’, ni umukecuru ubona agikomeye kandi ucyeye mu maso. Atuye aha mu murenge wa Kaduha. Indirimbo y’ikinimba ‘Ngera’ yarakunzwe cyane kandi yumvikanye kenshi mu bitaramo no mu birori bitandukanye mu gihugu.

Mu biro by'Umurenge aho bahujwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo
Mu biro by’Umurenge aho bahujwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo
"Ngera" wari kumwe na bagenzi be bamuherekeje, ari kumwe na Sentore bamaze kumvikana berekeje ku biro by'Umurenge wa Kaduha
“Ngera” wari kumwe na bagenzi be bamuherekeje, ari kumwe na Sentore bamaze kumvikana berekeje ku biro by’Umurenge wa Kaduha

Nyuma yo kumvikana bari bishimye bombi
Nyuma yo kumvikana bari bishimye bombi

Photos/Joel Rutaganda/UM– USEKE

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Julles wagize neza cyane

  • Jules, bravo!Uburere wahawe n’ababyeyi urabugaragaje.Ubwo bupfura bukuranga uzabusige n’abandi bahanzi bakiri bato nkawe.

  • Sentore Jules igikorwa wakoze ni cyiza nanjye ndagishimye, abandi nabo bakoresheje indirimbo y’uyu mukecuru bazajya kumusaba imbabazi

  • Proud of uu Jules, uri intangarugero and i’m proud to have an artist like u, 

  • Ntagihe bamwe batazarya rubanda rugufi, dore nawe wihereje uwahejejwe inyuma n’amateka. Kuki mutajya mwihimbira ibyanyu mbese ntabushobozi mufite?

  • Ngira ngo yarakwiye kuba yifashisha uyu mukecuru mu bitaramo niba akibishoboye maze akareba uburyo abafana bose bamujya inyuma. Naho kumusaba gusa se……..

    • Uvuze ibizima

  • ntago bisobanutse kweli ubwose yahavuye avuye gusaba gusa nta nakantu yaba yamusigiyeyaba ari agasambo bihagije

Comments are closed.

en_USEnglish