Digiqole ad

Umushahara w’umutoza mushya w’Amavubi wateje impaka

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo kumurika umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Stephen wasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa 21 Gicurasi, abanyamakuru bifuje kubwirwa umushahara uyu mwongereza azajya ahabwa umuyobozi muri Ministeri ababwira ko bidashoboka uretse nyirawo awivugiye.

Umutoza Stephen Constantine ugiye gutoza Amavubi
Umutoza Stephen Constantine ugiye gutoza Amavubi

Stephen Constantine we yavuze ko aje kubakira u Rwanda ikipe nziza izakina amarushanwa ya CHAN 2016. Uyu mutoza uzatoza umukino wo kwishyura na Libya, umukino ubanza watojwe na Cassa Mbungo André akawunganya, Constantine yatangaje ko azakora ibishoboka byose agatsinda uwo kwishyura kandi atiteguye guha Cassa Mbungo uyu mukino ngo awutoze kuko akazi yagahawe none.

Emmanuel Bugingo wari uhagarariye Ministeri y’imikino muri iki kiganiro abajijwe umushahara w’uyu mutoza mushya, cyane ko hari ibyavuzwe ko yahawe aka kazi kuko Ratomir Djukovic yasabaga menshi kumurusha.

Bugingo yavuze ko Stephen Constantine atafahawe akazi hagendewe ku mushahara we ahubwo hagendewe ku mpamyabushobozi yagaragaje ko koko ari umutoza u Rwanda rwifuza. Gusa akomeza kwanga gutangaza umushahara azajya ahembwa.

Abanyamakuru bavuze ko abanyarwanda bazi umushahara wa Perezida w’igihugu, bazi umushahara wa Bugingo ubwe, ndetse umushahara wa Stephen Constantine uzajya uva mu misoro y’abanyarwanda, bityo bafite uburenganzira bwo kumenya umushahara w’uyu mutoza.

Emmanuel Bugingo yavuze ko umushahara w’umukozi wa Leta kuwutangaza bitandukanye no ku muntu waje kwiyumvikanira umushahara we , avuga ko usibye nyiri ubwite nta wundi uba wemerewe kuvuga umushahara w’uyu mutoza.

Stephen Constantine we abajijwe umushahara we yavuze ko ari ibanga, icyakora ati “Ntabwo ndi umutoza uhenze, nje gusa gukora akazi nkareba icyo ngeza ku Rwanda.”

Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko niba Constantine Stephen ativugiye umushahara we nta wundi uzawubabwira.

Izi mpaka zirangiye umushahara w’umutoza w’ikipe y’igihugu ugizwe ibanga.

Amakuru yageraga  k’Umuseke ubwo twatangazaga ko uyu mutuza ariwe uzatoza Amavubi yemezaga ko Ratomir Dujković ariwe wari ufite amahirwe menshi yo kuramutswa Amavubi ariko akaba yarifuzaga umushahara utari hari ya 20 000$, mugihe uyu mutoza Stephen Constantine we yaba yaremeye umushahara uri hagati ya 16 000$ na 18 000$.

Impaka ku nshingano z’umutoza

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabajijwe n’abanyamakuru inshingano n’intego bahaye umutoza Stephen Constantine, kimwe n’uko abandi batoza bamubanjirije byabagendekeraga.

Nzamwita de Gaulle yavuze ko mu nshingano afite harimo kwigisha abatoza bo mu Rwanda kuko Constantine asanzwe ari “Instructeur” wemewe wa FIFA. Icyakora ibisobanuro yatanze ku ntego bahaye umutoza ntibyanyuze bamwe mu banyamakuru b’imikino bari mu kiganiro.

Nzamwita yavuze ko abatoza babanjirije uyu bagiye baza bakizeza ibitangaza byo gutwara ibikombe bya CECAFA cyangwa kujya muri CAN, avuga ko intego bahaye uyu mutoza ari KUGEZA KURE HASHOBOKA ikipe y’igihugu.

Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko umutoza uzungiriza Stephen Constantine ari Cassa Mbungo André ariko nabyifuza kuko atarumvikana n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

De Gaulle yavuze ko umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ubu atagomba kugira indi Club yo muri shampionat atoza ayibangikanyije n’aka kazi ngo mu rwego rwo kwirinda ko yazana imitoreze yo mu ikipe ye mu ikipe y’igihugu cyangwa se akagira amarangamutima.

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaule asobanura inshingano bahaye umutoza
Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaule asobanura inshingano bahaye umutoza
Bugingo Emmanuel ushinzwe imikino muri MINSPOC yanze gutangaza umushahara w'umutoza
Bugingo Emmanuel ushinzwe imikino muri MINSPOC yanze gutangaza umushahara w’umutoza

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mu makuru abanyamakuru bagomba kubaza ntibakabaze imishahara ko n’iyabo ntayivuga.umushahara uretse ubyatangajwe  mu igazeti ya leta ibindi ni ubuzimabwite bw’umukozi.abanyamakuru bashaka iki?

  • Jyewe mfite ikibazo ku nshingano cyangwa se intego uyu mutoza yahawe: none se “kugeza kure ikipe y’igihugu” bisobanuye iki? Ni kure uva he ujya he? Ubu se bazumvikana gute nihagera kureba uko yageze cyangwa atageze ku nshingano mu gihe nta gipimo cyumvikanyweho mu ikubitiro? De Gaule na FERWAFA ndetse na Ministeri ndabona baba bashaka ahari gukinisha Abanyarwanda kandi ari bo ba nyiri ikipe ndetse n’umutungo iyigendaho….

    • ntukabaze ubusa, urabaza nde se wari uhari

      • Ahubwo ni wowe wiyise Mim wanditse ubusa! None se habaye ikiganiro nta bantu bahari barimo n’abanditse iyi nkuru? Niba utari uhari singusabye kunsubiza kuko nyine nta gisubizo ufite. Byongeye kandi, n’abasoma ibi bitekerezo bagira ibisubizo cyangwa ibitekerezo batanga ku bibazo nibaza!

  • Wowe wiyise habimana, umushahara ni uburenganzira bw’umunyamakuru kuwubaza ndetse ni uburenganzira bw’abaturage kumenya icyo amafaranga ava mu misoro yabo akoreshwa. Wenda umutoza wa club runaka umushahara we wagirwa ibanga kuko club ni abikorera ku giti cyabo ariko equipe nationale ikina mu izina ry’abanyarwanda bose. Aho mwibuke neza aho minisiteri yari igeranye n’umunyamakuru Fred Muvunyi asaba kumenya ikoreshwa ry’amafaranga muri siporo bakamubera ibamba. Kuki? Baba bahisha iki? Transparence SVP.

  • Nonesence. Umushahara se wawumenya birakongerera iki? Nibababwira se umushahara muranyurwa maze mugende mwizeye kugera aho mushaka? Mjye mdunva muhera ku mitambiko yizamu aho guhera kubikondo biyifashe.Njye nunva ikibazo arukumenya ni gute Ministeri yiteguye gufasha uyu mutoza gusohoza inshingano bamuhaye? Umushahara ugendana n’ibyo ugeraho ( performance); ni izihe ngamba ministeri yafashe kugirango niharamuka hatabonetse umusaruro bizagire ingaruka no kumshahara na nyirawo?Ko kuva kera indirimbo arimwe FERWAFA na MINISPOC baririmba: #umutoza azanye kandi ahawe intego yo kugeza ikipe kure gashoboka!#. Ni iki ubu bizeza abanyarwanda ko ikivugo atari cyakindi cya rusake kandi ni iyihe ndahiro barahira imbere y’abanyarwanda ko nibidashoboka bazahanwa (banabyiteganyirize ubwabo).Naho kubona muta umutwse ngo muri mu mishahara, ni sans valeur ajoutee. Nonsense and aberrant question

  • Hahhaha!! Kure hashoboka!? Mbega intego! Nabera. Ubwo se ni ukuvahe ujyahe ko amarushanwa aba ahari ari menshi!!? Biratangaje

  • Gusa ndabona umushahara ukwiye gutangazwa kugirango tumenye impamvu yashingiweho hafatwa Umutoza Stephen Constantine na cyane ko hari uwo abanyarwanda babonaga mbere ye kuba yatoza ikipe yabo aliko ikibazo kikaba umushahara kuko cv z’uwo bashatse zabagaragarizaga ko yatoza ikipe kandi bigatanga umusaruro. nyuma rero yo guhisha umushahara bongeye no gushyira inshingano z’umutoza mu bwiru kuko kuvuga kure hashoboka nge ndabona kwari ukunganya na Libye muri aller ubundi retour Libye igakomeza ubutaha gutyo gutyo reka turebe turi mu gihugu

  • Mwese murapfa ubusa ku kijyanye n`umushahara ngo mwifuza kumenya.. Murawumenya se ngo bitange iki? Ngo nimusanga se ari munini cyangwa ungana n`uwo bavuga Ratomir yasabaga mujye kujurira aze afate umwanya? Ko muvuga se ngo umushahara wa perezida urazwi, uwa runaka urazwi kuba muyizi byo byabunguye iki? Hari analyse yihariye mwigeze mukora ngo mugaragaze nibura isumbana ry`imishahara mu bakaozi ba Leta wenda ngo muvugire abahabwa intica ntikize mu gihe abandi basa n`abikorera mu kigega bakayora ayo basahaka? Musahaka kuvuga se ko iyo mishahara muvuga muzi mwasanze ibanyuze yarakozwe neza? Mujye mwicecekera nubwo umushahara waba ikibazo ntabwo mu rwanda mu bibazo bikomeye umuntu yavuga ko icyaza imbere ari umushahara!

  • Ni muve mumagambo,uyu mutoza ni bamuhe ishingano  nawe abagezeho imihigo ye ifatika,kandi n’atayihigura hafatwe ibyemezo. IMIHIGO NI UMUCO WIMITWE MU RWANDA.Kuzagera kure, kure ugana habi,aharindimuka,  hose ni kure,c’est vague.Naho ibyo umushahara,mwawumenya mutawumenya ntacyo bibungura . Kandi abanyamakuru namwe mushyushya imitwe y’abantu nta mpamvu.

  • Transparency please! Nta banga riri muriaka kazi. Iki ni ikiraka si akazi azahoraho. Hari aho banatangaza umwanya bagahita bashyiraho umushahara. Sinumva impamvu bitatangazwa kuko umusaruro bizatanga ari abanyarwanda bazawuha agaciro bagereernyije n’uwo mushahara. Niba ubu u Rwanda rukeneye umutoza uhenze kurusha abakinnyi bahenze twagombye kubimenya, ariko jye numva twashyira imbaraga mu bakinnyi beza kuko tuzabahorana naho abatoza b’abacanshuro ntab dukeneye. Niba bikomeje kuba ibanga , mutegereze ibibazo abantu bazajya bakomeza FERWAFA niba abayobozi batawuhisha kubera ko ayo umutoza azatahana ataramenyekana neza kuko hari ubwo atayabona yose, agomba gushimira n’abamuhaye akazi.Abatoza batavugirwamo se ntimwabonye ko bataza no gukora ikizamini.

  • nshuti zange umushahara siwo ngombwa ahubwo icyo atuzaniye nicyo tugomba kwibazaho,ese nimba ikipe yacu  imaze imyaka myinshi itubabaza duheruka kwiyumvamo amavubi 2004 rero uwo mutoza amenye neza ko dukeneye itsinzi ntakindi naho ayo bata mumikino nimenshi nuko twe nkabanyarwanda tubona ntamusaruro ahubwo aruguhora barera gusa,ese ubundi abo barera bazacuka ryari?

    • the so-called ABANYAMAKURU!!! muribo ni bangahe bize itangazamakuru? niyo mpamvu batazi what to ask where to whom and why

  • good governance byagera muri sport ho u Rwanda rukaba akarusho ? cg ho birabujijwe? iyi ni transpa……….nce se ?

  • Rotomir iyo bamuha ariya madorar ntabwo nari kubabara kuko turamuzi ntawe uvuma iritarenga ariko ibyamake nti biramba murebe eg, Nokia N’INSHINOIS bibabere urugeromurakoze mureke turebe ibyo azatugezaho wenda twasubira kubibuga da!

Comments are closed.

en_USEnglish