Digiqole ad

Muzehe Rutayisire yaba ari kwitegura umushyitsi ukomeye!

Umunyamakuru w’Umuseke mu karere ka Ruhango yitambukira mu murenge wa Bweramana yabonye impinduka zikomeye ku rugo rwo kwa muzehe Rutayisire wamenyakanye ubwo yifuzaga ndetse akaza kubasha kwibonanira n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Inzu yarasanywe inaterwa karabasasu mbere yari iteye igipande gusa
Inzu yarasanywe inaterwa karabasasu mbere yari iteye igipande gusa

Inzu yo mu cyaro itaririmo isima (ciment) y’amadirishya n’inzugi by’imbaho niyo umusaza Rutayisire Gerivasi yabanagamo n’umugore we wa kabiri, umukobwa we muto na bamwe mu buzukuru be.

Ubu byarahindutse, inzu yaravuguruwe amasima mu nzu hose, amadirishya n’inzugi bya ‘metalique’, mu gikari ikiraro cy’inka ye kirimo isima n’amasuku agaragara mu nzu no mu mpande zose zayo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu 2013 ubwo uyu musaza yabonanaga na Perezida Kagame ku butumire bwe mu nzu ye i Kigali, nyuma yaganiriye n’Umuseke atubwira ko mu kiganiro bagiranye nawe (Rutayisire) yatumiye Perezida kuzamusura iwe i Bweramana, Perezida Paul Kagame ngo ntiyamuhakanira.

Tubajije muzehe Gerivasi niba ataba ari kwitegura ko iriya nshuti yungutse umwaka ushize ataba ariyo izaza kumusura, yatubwiye ko iyo nshuti ye itaramutumaho ko izaza.

Yagize ati “Njyewe nzahorana ibyishimo kugeza nshaje kuva nakwibonanira n’Intore izirusha intambwe, naho umushyitsi we ntawandaritse, uretse ko aramutse aje byaba ibyishimo bikomeye cyane iwacu.”

Umugore w’uyu musaza yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko aya masuku ari gukorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse buri hafi kubazanira inka ya kijyambere.

Perezida Paul Kagame usibye kuba umuyobozi w’ikirenga w’ingabo n’igihugu abamuzi bya hafi bavuga ko mu buzima busanzwe ari umugabo usanzwe cyane wicisha bugufi kandi usurana n’inshuti.

Birashoboka ko uyu musaza w’i Murama ya Bweramana mu karere ka Ruhango yaba ari mu nshuti nshya za Paul Kagame agiye kuzasura.….

Aha ni nyuma gato yo kubonana na Perezida Paul Kagame, ku ifoto inzu ni uko mbere yari imeze
Aha ni nyuma gato yo kubonana na Perezida Paul Kagame, ku ifoto inzu ni uko mbere yari imeze
Impinduka ziragaragara
Impinduka ziragaragara
Ikiraro mu gikari bagiteyemo isima
Ikiraro mu gikari bagiteyemo isima
Abana b'abaturanyi mu gikari hamwe n'umwe mu buzukuru ba Gerivasi
Abana b’abaturanyi mu gikari hamwe n’umwe mu buzukuru ba Gerivasi
Mu rugo hubatswe ahazashyirwa ikigega cy'amazi.
Mu rugo hubatswe ahazashyirwa ikigega cy’amazi.
Ku irembo Muzehe Gervasi n'umugore we.
Ku irembo Muzehe Gervasi n’umugore we.

Photos/Damyxon 

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango

0 Comment

  • Ndabona ashobora kuba agiye gusurwa na HE pe!
    Uyu musaza si amahirwe yigiriye rwose ashaje neza

  • Nanjye uwampa Muzehe HE akaba inshuti yanjye, maze nkajya niganirira nawe, akamvungurira ku bwenge yibitseho, maze ukareba ngo ndaba intararibonye, kuko yanyigisha uko naba umugabo ngatekereza ndeba kure nkawe. Sinamusaba amafranga, ahubwo namusaba inama zo kuyabona. Ahubwo abandusha uko namugeraho/namubona bandwaneho bangire inama.

    • Ikibazo cyawe gifite igisubizo cyoroshye cyane. Niba utagira compte ya Tweeter uhite uyifungura ubundi umwandikire kuye azahita agusubiza ndabizi ubundi numusaba n’inama azaziguha muri iyo nzira ikoranabuhanga ryarabikemuye si ngombwa ko mujya kwicarana mu kazu kawe kandi hari nibindi mwaba mukora muri uwo mwanya. gusa ntuzazihererane kuko na bible iravuga ngo mwaherewe ubuntu namwe mutange kubuntu.

  • Inzu ndabona ari nziza rwose, ariko bazashyireho umureko w’amazi, bazajye bafata amazi y’imvura, inka izajye ibona amazi ndetse banamwubakire biogas. Muzehe rero abe ikitegererezo!!

  • nta kiza nko kubonana nawe, jye ayo mahirwe narayagize kandi inshuro nyishi, uziko n’ubu nkibirota kandi hashize imyaka itandatu.

  • Africa ikineye abayobozi bameze nka KAGAME bamanuka bagasura abaturage bakamenya ibibazo bafite,doreko ahora ana bikemura muruhame rwabaturage noneho agiye kuzaza abikemurira mungo zabaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish