Nyuma ya Rusizi, Nyamagabe, Huye, Ruhango na Kayonza, PGGSS4 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi yakomereje mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba. Abantu benshi, abahanzi bashyushye, ibyishimo muri rusange nibyo byaranze uyu mugoroba i Ngoma.
Abantu ni benshi kandi bishimiye cyane abahanziAbantu bitabiriye ari benshi cyane
Irushannwa ryatangijwe no gutombola uko abahanzi bari bukurikirane kuri stage basusurutsa abaje kubashyigikira hano mu Karere ka Ngoma.
Tombola yabaye; Amag The Black yabanje, Christopher, Dream Boys, Teta Diana, Jules Sentore, Sendeli, Jay Polly, Bruce Melodie, Active na Young Grace baraheruka.
Amag Yatangiranye ingufu kuri StageYishimiwe cyane n’abafana b’i ngomaChristopher ni umuhanzi ukunzwe cyane n’urubyirukoChristopher anezezwa cyane no kuririmbana n’abakunzi beUmwe mu bayobozi muri BRALIRWA bashinzwe iri rushanwa bakurikiranye uko biri kugendaPlatini wa Dream Boys n’abafana ba Dream BoysTMC wa Dream Boys nawe yashimishije abantu cyaneDream Boys bagaragaje ingufu nyinshi kuri stageInzoga ya Primus yitiriwe iri rushanwa yiganje hano, ariko ntihirengangijwe n’abanywa izidasembuyePierro wa Bralirwa n’umuyobozi mukuru wabo baganira ku migendekere y’igitaramoTeta yinjiye kuri Stage mu majwi yaririmbye muri Fata fataUmuhanzikazi w’ijwi ridasanzweDJ Bisoso mu kaziJules Sentore yinjiranye imbaraga nyinshi kuri stage mu njyana ya Gakondo no mu ijwi rye ritagira amakarazaJules Sentore aririmbira abafana i NgomaSi urubyiruko gusa, abagabo basheshe imvi nabo baza kwihera ijishoUyu musaza waje yitwaje umuduri we, ashobora kuba yaje nawe ari tayali kuririmbaSenderi yinjira kuri Stage mu myambarire nk’iy’abasiganwa ku magareSenderi yagaragaje ko i Ngoma ari iwaboJay Polly yinjiranye imbaraga zirenze izo asanzwe yinjirana kuri stageJay Polly aracyagaragaza ko akunzwe cyaneAbafana buzuye impande zose ba “Zakayo” (abagufi) burira ibiti ngo bakurikirane nezaBarakurikirana neza ibyo aba bahanzi baba bakora imbereAba bo nitbigoranye kureba neza kuko bihagarariye ku rukuta rwo mu rugo. Amarushanwa yabasanze iwaboMu mashami y’ibitiBruce Melodie yinjira mu ijwi rye rikunzwe cyaneMelodie yanejeje abakunzi be cyaneActive yagaragaje ubuhanga mu kubyina ndetse no kuririmba muri iki gitaramoOlivis wa ActiveTizzo wa ActiveDerrek, aba basore bararirimba bagaceza bigacikaYoung Grace niwe muhanzi wasoje igitaramo cyaberaga i NgomaYoung Grace imbere y’abakunzi bamuzika yambaye ikabutura n’inkweto zikoze mu bitenge
Ibi bitaramo bya PGGSS IV, biteganyijwe ko bizakomereza mu Karere ka Rwamagana n’ubundi mu Ntara y’Iburasirazuba tariki ya 31 Gicurasi 2014.
Photo/ M. Plaisir
Roger Marc Ruti & Joel Rutaganda ububiko.umusekehost.com
Cristofer yambaye nezaaaaaa weeee much love hano India turi kubakurikira thanks mutugezeho uko bikurikirana cristofer keep going…….and young grace lv uu
0 Comment
Cristofer yambaye nezaaaaaa weeee much love hano India turi kubakurikira thanks mutugezeho uko bikurikirana cristofer keep going…….and young grace lv uu
thx to tate! so couarage !
thx to hit senderi! so couarage !
Senderi aracyari uwa 1 muri byose:udushya,umuziki,Courageeeeee!!!