Digiqole ad

Perezida Kagame yatangije kumugaragaro inama ya BAD mu Rwanda

Kuri uyu wa 22 Gicurasi imbere y’abayobozi b’ibihugu barimo uwa Mauritania, Gabon, Uganda na Senegal, abayobozi b’amabanki akomeye, abayobozi b’ibigo by’imari binini, umuyobozi wa African Union n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Tanzania na Africa y’Epfo, nibwo ku mugaragaro Inama nkuru ya Banki Nyafrika itsura amajyambere yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Kagame atangiza iyi nama ku mugaragaro
Perezida Kagame atangiza iyi nama ku mugaragaro

Dr Kaberuka Donald umuyobozi wa Banki nyafrika itsura amajyambere niwe watangiye ahabwa umwanya, mu ijambo rye kuri uyu munsi yavuze ko mu gihe hizihizwa imyaka 50 y’iyi banki ari ibyishimo ko ihesha Africa isura nziza mu ruhando rw’amahanga kandi ikaba iri no gukora ibintu bigaragara mu guhindura ubuzima bw’abanyafrica.

Yavuze ko ubu Banki ayoboye ikomeye kuko ubu ihagaze ku mari shingiro irenga miliyari ijana (100bn $) z’amadorari, mu 2003 imari shingiro y’iyi banki yari miliyari 32$.

Dr Kaberuka wahoze ari Ministre w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda (1997 – 2005), yavuze ko ayoboye banki ikomeye kandi ifite icyo ivuze ku banyafrika no ku Isi kuko ibihugu by’amahanga bikomeje kwifuza kuba abanyamuryango bayo kubera uburyo ihagaze.

Ati “ mu minsi ishize nibwo twasinye kwakira igihugu cya Luxembourg nk’umunyamuryango mushya ndetse n’ugihagarariye uyu munsi ari hano.”

Dr Kaberuka watangiye kuyobora iyi Banki muri Nzeri 2005, yatangaje ko igishimishije ari ukuba ibihugu biri mu nzira y’amajyambere biri kugaragaza ubushobozi bwo kwishyura neza inguzanyo byahawe ndetse kurusha bimwe mu bihugu bikomeye bagurije.

Yafashe umwanya asobanura aho banki nyafrika yavuye n’aho igeze uyu munsi ko hashimishije n’ubwo yagiye ihura n’imbogamizi zitandukanye.

Mu ngorane yavuze; mu 2003 habayeho kwimura huti huti ikicaro cya Banki cyari i Abidjan muri Cote d’Ivoire kijyanwa i Tunis muri Tunisia kubera ibibazo by’intambara, avuga ko kandi Banki yagize ikibazo kidasanzwe cyo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu riherutse kwibasira isi cyane mu bihugu bikize. Aho yasobanuye ko babyitwayemo neza kurusha ibindi bigo by’imari bikomeye byinshi ku isi. Kuri izi mbogamizi ngo hiyongereho gukorera hagati mu gihe cya ‘revolution’ muri Tunisia aho bari bimukiye.

Ati “Ibi byose Banki yagerageje kubirenga ikomeza gutera imbere no guhindura ibintu neza mu buzima bw’abatuye umugabane wa Africa

Dr Kaberuka ukomoka mu karere ka Nyagatare, yavuze ko mu byagezweho harimo kuba imibare y’abikorera batanga umusaruro ufatika yarazamutse ku kigero cya 30% mu myaka 10 ishize, hakiriwe banki nyinshi nshya z’abanyamuryango ba BAD n’ibindi.

Ati “ Nimugoroba uyu munsi turasinya amasezerano afite agaciro ka miliyari ebyiri z’amadolari n’umuyobozi wa Banki nkuru y’Ubushinwa nawe uri hano muri iyi nama. Ubu icyerekezo gishya cya Banki yacu ni ukubaka ibikorwa remezo muri Africa kugirango abanyafrica bagire iby’ibanze bakeneye.”

Dr Kaberuka yavuze ko umugabane wa Africa ufite umutungo kamere uhagije, ko mu gihe Africa yahagurukiye ku wucunga neza uzateza imbere uyu mugabane.

Avuga ko mu myaka 50 ishize hari kubaho guhinduka kw’ibihugu bikomeye mu bukungu bw’isi (economic Powers), ko ubu ibice byose by’isi; amajyaruguru, uburengerazuba n’uburasirazuba hose hari ibi bihugu bikomeye cyane mu bukungu bw’isi, avuga ko ubu Africa nayo iri guhagurukira kwinjiza amajyepfo mu ruhando rw’ahari ibihugu bikize cyane ku Isi.

Dr Kaberuka yatangaje ko mu kwezi kwa gatanu umwaka utaha inama nk’iyi ya BAD izabera i Abidjan aho ikicaro cy’iyi Banki kizahita gisubira aho cyahoze.

Asoza ijambo rye Kaberuka yavuze ko mu myaka hafi 10 agiye kumara ku buyobozi bw’iyi Banki yashimishijwe cyane n’umurimo yakoze ndetse n’ibyo Banki yagezeho.

Yashimiye cyane ikizere yahawe n’u Rwanda ndetse n’ikizere yahawe n’abanyamuryango ba BAD bamutoreye kubayobora, avuga icyo kizere abona ataragikoresheje nabi.

u Rwanda na Africa bitewe ishema nawe – Paul Kagame

Mu nama yatangije iyi nama ku mugaragaro
Mu nama yatangije iyi nama ku mugaragaro

Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi w’igihugu cyakiriye iyi nama ahawe umwanya ngo atangize iyi nama ku mugaragaro, yafashe umwanya muto abanza kuvuga ku byo Africa ikeneye ngo ive aho iri.

Imbogamizi za Africa zirimo kutagira ingufu (energy) zihagije, igiciro cy’ubwikorezi, kubeshwaho n’iby’ibanze bivuye ku bandi biri mu bibangamiye iterambere rya Africa nkuko Paul Kagame yabivuze, gusa atangaza ikizere kuko ngo mu myaka igera kuri 20 ishize ibihugu bya Africa biri kugaragaza ubushake mu kwikemurira ibibazo no kubaka umusingi wo kwibeshaho mu gihe kiri imbere.

Ati “Kwishyira hamwe ni kimwe mu biri gukorwa, twese hamwe twatera imbere byoroshye ariko kandi twarohama nanone. Africa yahagurukiye kwikemurira ibibazo by’intambara biciye mu miryango iduhuza mu turere no muryango uduhuza twese wa African union, guhashya amakimbirane hakiri kare nibyo bikwiye kujya bikorwa hakiri kare.”

Perezida Kagame yasabye Africa guha umwanya , cyane cyane abakiri bato, wo kubona ko hari byinshi byo gukora kugirango Africa itere imbere.

Avuga ko abikorera ku giti cyabo aribo bagomba guhagurukana imishinga n’imitekerereze mishya yo gukora itanga imirimo kuri benshi.

Avuga ko ubufatanye bw’ibihugu ari ngombwa mu kuzamura ubukungu no koroshya ubucuruzi. Ubufatanye hagati ya Kenya, Uganda n’u Rwanda buri ku ntango ni urugero yavuze ko ruzafasha koroshya business mu karere.

Ati “Amahoro, iterambere n’amahirwe nibyo abanyafrica dushaka ariko ntibizagerwaho nta muhate wa buri mu nyafrika cyane cyane ubuyobozi

Asoza yabwiye Dr Kaberuka ko yareba inyuma mu bikorwa yakoze mu myaka 10 ishize, akamenya ko u Rwanda by’umwihariko, na Africa bitewe ishema n’ibyo yakoze.

Abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gutangiza iyi nama ku mugaragaro
Abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gutangiza iyi nama ku mugaragaro

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Dr KABERUKA Imana ikomeze umunjye imbere nimba byashobokaga ngo yongere akore iyindi 5ans

  • Hoya naze ayobore u Rwanda muri manda itaha

  • Wel done Dr KABERUKA, aba nibo BAGABO dukeneye gufasha President wacyu gutez’ igihugu imbere naho babandi ba gisenya nti turikumwe

  • ntababeshye uyu mugabo Kaberuka ndabona ubutaha nyuma y’umusaza wacu twemere ntacyo byaba bitwaye

Comments are closed.

en_USEnglish