Nyabugogo: Abantu 4 bahise bitaba Imana mu mpanuka ikomeye y’ikamyo
Updated: 11.30PM: Byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, abantu bane nibo bahise bagwa mu mpanuka bagonzwe n’ikamyo yacitse feri ahagana saa tatu z’ijoro kuri uyu wa 25 Gicurasi mu muhanda wa Nyabugogo.
Chief Supt Ndushabandi Jean Marie Vianney umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, yatangarije ahabereye impanuka ko imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros ifite pulake RAC 194L yamanutse ku Muhima igacika feri, igeze iruhande rwa station ya essence ya SP nibwo yatangiye kugonga ibyo yari isanze mu muhanda.
Aha imbere ya station ya SP yagonze moto ebyiri abari baziriho barapfa irakomeza igenda igonga imodoka za Quaster na Minibus yasangaga mu nzira.
Chief Supt Ndushabandi avuga ko igeze muri za ‘feu-rouge’ ziri imbere yagonze icyuma cya feux rouge igakomeza imbere ikagonga imodoka ya Quaster yari iparitse ikaba ari nayo yayihagaritse.
Ndushabandi yemeje ko abantu bane bahise bitaba Imana naho umubare w’abakomeretse bakaba batababaze bose.
Ati “Ikihutirwaga kwari ugutabara abakomeretse no gukura imodoka mu nzira kugira ngo umuhanda ukomeze ukoreshwe n’izindi modoka. Imirambo yajyanywe ku Kacyiru.”
Abakomeretse bo ngo bagiye kuvurirwa ku bitaro by’ingabo z’u Rwanda i Kanombe ndetse no ku bitaro bya CHUK.
Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ivuga ko impanuka nk’izi ahanini ziterwa no kuba imodoka zitaragenzuwe ngo harebwe niba ari nzima (control technique) cyangwa se zigaterwa n’uburangare bw’abashoferi.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/ububiko.umusekehost.com
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana ibahe iruhuko ridashira. gusa izo camions zica imihanda minini ni ikibazo kigomba gusubirwamo kandi controle technique yizo rukururana igakazwa.
OMG
Seigneur Jesus! wakire aba bantu
Data weeeeeeeeeeeeeeeee
Ariko mwagiye mwandika inkuru mukayikorera post mwamaze kuyinononsora,aha muranyuranya amatariki,ubundi mukibeshya ku bwoko bw’imodoka yagonze,iriya ntabwo ari actros
Njye Nunva nakwisabira Police ayo ma camions akajya atunda ibitaka nyuma ya saa Sita z’ijoro Nta circulation nyinshi ikiri mu mihanda. Naho ubundi Aba bavandimwe Imana ibakire mu bayo. Families zabuze Abayo mukomeze kwihangana.
Imana ibakire, kandi imiryango y’ababuze ababo ikomeza kwihangana, Gusa police ibe maso kubera ko imodoka nyinashi zidafite cotrole techinique zirirwa zidegembya, zakora impanuka Police igatabara. Zimwe muri izo modoka zibonaka kuri lignes ya Gatsata, Kimisagara, Gacuriro, imodoka zishaje cyane ndetse zikora impanuka hafi ya buri munsi zibariwa RP- RWARUTABURA-MIDUHA-MAGERAGERE. Police izaze rimwe izarebe ko hari nimwe yasigara mu muhanda, Gusa ikibabaje ni uko Police iza ije gutabara, aho kuba yarakuye izo modoka zishaje mu muhanda zitarahitana inzirakarengane. police turatabaza Kabisa hano Rwarutabura imodoka zitumereye nabi Pe. Dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
REKA COMMENT YANJYE ITAMBUKE NI UBWA MBERE . Imana ibakire, kandi imiryango y’ababuze ababo ikomeza kwihangana, Gusa police ibe maso kubera ko imodoka nyinashi zidafite cotrole techinique zirirwa zidegembya, zakora impanuka Police igatabara. Zimwe muri izo modoka zibonaka kuri lignes ya Gatsata, Kimisagara, Gacuriro, imodoka zishaje cyane ndetse zikora impanuka hafi ya buri munsi zibariwa RP- RWARUTABURA-MIDUHA-MAGERAGERE. Police izaze rimwe izarebe ko hari nimwe yasigara mu muhanda, Gusa ikibabaje ni uko Police iza ije gutabara, aho kuba yarakuye izo modoka zishaje mu muhanda zitarahitana inzirakarengane. police turatabaza Kabisa hano Rwarutabura imodoka zitumereye nabi Pe. Dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
mubyukuri Imana ibakire mubayo kdi nihanganishije,imiryango yababuze,ababo
Imana ibahe iruhuko ridashira. Gusa muburyo bwo kwirinda imanuka nk’izi, Police yateganya uburyo bwo gufupmura amapine gutyo bikagabanya umuvuduko ndetse rimwe na rimwe ikanahagarara.
Ni gute imodoka yaturuga ku muhima ikagera chez manu itarahagarara no mu mukingo wenda?abashinzwe umutekano yo bayirasa amapine?
yooooo abo bagize ibyago bihangane. police ishyiremo agatege uwo muchoffeur ntawamenya wasanga yari yananyweye.
Comments are closed.