Tags : Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bari inyuma y’ingabo zabo

0606/2014 – Mu muhango wo gusoza amasomo y’abasirikare bakuru mu buyobozi yaberaga i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Perezida Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bari kandi bazakomeza kuba inyuma y’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurinda umutekano. Yashimye kandi ingabo z’u Rwanda imikorere y’ubunyamwuga, ubwitange,  mu byo zikora byose.  Mu cyumweru gishize Sena y’u Rwanda yagaragaje […]Irambuye

Umukuru w’Abafana ba Rayon yitabye Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA

Kuri uyu wa 05 Kamena 2014 nibwo Claude Muhawenimana umuyobozi w’abafana b’ikipe ya Rayon Sports yitabye Akanama gashinzwe ubujurire muri FERWAFA ku myitwarire ye n’ibyo yashinjwe ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zikanganya Rayon ikahatakariza amahirwe yo gutwara igikombe, uyu mukino wakurikiwe n’imirwano ku kibuga. Muhawenimana yari yafatiwe ibihano na FERWAFA […]Irambuye

Abakobwa bane b’abanyarwanda batawe muri yombi muri Tanzania

Abakobwa bane b’abanyarwanda ikinyamakuru Mpekuzi cyo muri Tanzania kiravuga ko bafungiye mu mujyi wa Dodoma bashinjwa kwinjira muri Tanzania rwihishwa bakahakora imirimo y’uburaya. Abo bakobwa ni Umutoniwase w’imyaka 30, Abimana w’imyaka 25, Umutoni w’imyaka 28 na Uwase w’imyaka 28 we wafashwe mbere akaba afunze. Iki kinyamakuru kivuga ko atari ubwa mbere ahubwo ari inshuro ya […]Irambuye

Rayon yatsinze AS Kigali bigoranye, ku cyumweru izahura na APR

Mu mukino utarabereye igihe wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro  ikipe ya Rayon Sports yatsinze bigoranye ikipe ya AS Kigali, ifite iki gikombe umwaka ushize , ibitego 3-2 ihita ikatisha itike yo kuzakina na mukeba APR FC muri ¼ cy’irangiza. Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi yafunguye yaba Rayon sport ndetse na AS Kigali […]Irambuye

Kurwanya SIDA birashoboka bivuye ku bayanduye  

Urugaga nyarwanda rw’ababana n’agakoko ka virusi itera SIDA (RRP+)  ruritegura kuzuza imyaka icumi, abaruyoboye batanagje uyu munsi ko urugamba rwo kurwanya SIDA rugikomeye ariko rushoboka mu gihe cyose abanduye bahagaze bakavuga ububi bw’iki cyorezo bakakirinda abandi. SIDA nta muti uyikiza ifite, nta n’urukingo rwayo ruraboneka, hari imiti yorohereza gusa uwayanduye. Ni indwara igihangayikishije isi, cyane […]Irambuye

‘Weather radar’ nigera mu Rwanda nta muturage uzongera gukubitwa n’inkuba!

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kirateganya kuzana icyuma kabuhariwe mu gupima ibijyanye n’ibicu n’ibindi bipimo bijyanye n’iteganyagihe cyitwa ‘Weather radar’, ni kimara kuza ngo nta muturage uzongera gukubitwa n’inkuba kubera ko abaturage bazajya bamenyeshwa amakuru y’ahantu ishobora gukubita mbereho nibura amasaha atatu. Hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu bihe by’imvura, inkuba zikunze gukubita abantu bagahita […]Irambuye

Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze imiryango n’ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n’abantu bafatwa n’ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro. Mu ijambo yagejeje ku baturage bari yaje kumwakira, umukuru w’igihugu […]Irambuye

Muhanga: Abikorera mu gihombo kubera ibura ry’amashanyarazi

Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga, batangarije Umuseke ko bafite igihombo gikomeye bari guterwa n’ibura rya hato na hato ry’umuriro, rituma batabasha gukora cyane cyane mu masaha y’umugoroba, barasaba EWSA kugira icyo ibikoraho. Hashize ukwezi kurenga amashanyarazi muri uyu mujyi wa Muhanga ataboneka guhera saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba akagaruka ahagana saa ine za nijoro. […]Irambuye

Igitekerezo cy’UMUSOMYI ku makuru hagati ya USA n’u Rwanda

IGITEKEREZO CYANJYE KU ITANGAZO RYASHYIZWE AHAGARAGARA NIBIRO BYA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA KU RWNDA Mugire amahoro , Maze kumvano gusoma  Itangazo riturutse mu biro bishinzwe ububanyi n,amahanga bwa Leta zunze umwe z’ AMERIKA, ndetse nitangazo  risubiza rikanahakana ibikubiye mu iryo tangazo  ryaturutse muri Minisiteri y,ububanyi n,amahanga y,U RWANDA  mu ijwi rya minisitiri w,ububanyi namahanga. […]Irambuye

Umuraperi Bulldogg yongeye kwikoma mugenzi we P-Fla

Bulldogg, yongeye kwikoma Murerwa Amani Hakizimana uzwi nka P-Fla ku magambo amaze igihe atangaza mu bitangazamakuru avuga nabi itsinda yahozemo rya Tough Gangz. P-Fla amaze igihe agaragaza ko yaba Jay Polly, Bulldogg, Fireman na Green P bahoze mu itsinda rimwe, nta numwe umurusha gukora injyana ya HipHop. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Turiho kubera Imana’ […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish