Digiqole ad

Ni inde ukwiye guhagararira u Rwanda muri Big Brother Africa?

Mu Rwanda, abakunzi b’imyidagaduro cyane cyane abazi irushanwa rya Big Brother Africa bashimishijwe no kumva ko u Rwanda ku nshuro ya mbere rugiye kwitabira iri rushanwa. Gusa haribazwa ni inde ukwiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ribera muri Africa y’Epfo.

Anita, Frank Joe, Arthur na Tino, bamwe mu bari kuvugwa. Ni inde wahagararira u Rwanda muri Big Brother Africa
Anita, Frank Joe, Arthur na Tino, bamwe mu bari kuvugwa. Ni inde wahagararira u Rwanda muri Big Brother Africa

Abategura iri rushanwa batangaje ko bari gushakisha abantu bazaryitabira, mu bigenderwaho harimo kuba uri umuntu ushoboye gususurutsa abandi (entertaining), ukaba ukunda iri rushanwa rya Big Brother Africa kandi uvuga neza icyongereza, urengeje imyaka 21. Iri rushanwa ku nshuro ya cyenda rizaba muri Nzeri uyu mwaka.

Mu banyarwanda bari kunugwanugwa ko bujuje bimwe mu bisabwa byo kuba bakwitabira iri rushanwa bane nibo bavugwa cyane; abo ni MC Tino, Frank Joe, Arthur Nkusi na Anita Pendo.

By’umwihariko Tino nk’umwe mu bantu bazwiho gususurutsa abantu cyane, ari mu bari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ko afite amahirwe yo kuryitabira. Nubwo hari abari kubyemeza, we yabwiye Umuseke ko nta kiremezwa n’ababishinzwe.

Frank Joe umunyarwanda uba muri Canada agakora ibijyanye no kumurika imideri no gukina filimi, ni umwe mu bantu bazwiho cyane ubuhanga mu gususurutsa imbaga n’imibanire myiza, nawe akaba ari mu bujuje ibisabwa.

Nkusi Arthur we azwiho cyane gususurutsa abantu aganisha mu kubasetsa kimwe n’umukobwa Anita Pendo nawe umaze kubaka izina mu gususurutsa abantu. Aba ni bamwe mu banyarwanda bujuje bimwe mu bisabwa by’ibanze.

Abatoranywa bashyirwa mu nzu imwe aho batabonana n’abantu bo hanze ukundi mu gihe cy’iminsi 96, iyo nzu ikaba irimo za camera ahantu hose zigaragaza imibanire yabo n’ibyo bakora byose.

Nyuma y’iminsi micye batangira kugenda bavanamo ababanira abandi nabi. Buri umwe mu bari mu iyo nzu, mu buryo abandi bari mu nzu batamenya, ajya mu cyumba agatangaza uwo yumva udakwiye kugumana n’abandi.

Abakurikirana iri rushanwa kuri za televiziyo, riba rica amasaha 24/24 kuri M-Net Africa TV, nabo bashobora gutanga uwo babona witwara nabi, babicishije mu butumwa bugufi cyangwa kuri Internet, akaba yasohorwa mu nzu.

Usigaye wenyine ku munsi wa nyuma niwe wegukana igihembo. Dillish Pearl Mathews wo muri Namibia uherutse kwegukana iri rushanwa umwaka ushize yahawe igihembo cya 300 000USD (asaga miliyoni 200 y’u Rwanda).

Abitabiriye, by’umwihariko n’abegukana iri rushanwa bahita bamenyekana cyane kurushaho mu bihugu byabo no mu karere biba biherereyemo muri rusange.

Mc Tino, Frank Joe, Nkusi Arthur, Anita Pendo n’abandi wumva bashoboye wavuga…ni inde ubona wahagararira u Rwanda?

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Frank Joe merits
    kanzi ziriya cash ni nyinshi yemeye akaza yazirya

  • if its a chance to Rwandese, let it be Rwandese!! ubwo umwe avuyemo. again Communication skills undi ntacyongereza azi( sorry to mention ariko ni ngoimbwa) ahasigaye babiri mareba mo umwe

    • @Kayonga nakubaza nti, muri aba ni inde utazi icyongereza?
      Ni inde utari umunyarwanda?
      Ndumva kubavuga ntacyo bitwaye

  • Mc Tino is more social than all of them

  • Arthur niwe muntu waha amahirwe kuko uretse gusetsa afite umuco kdi azi kubana nabantu peeee….ndamuzi twarabanye mungando he is a very humble and nice person wabana nabantu….i wish him all the best.

    • Arthur is young he cant huddle BBA

  • Ariko se singirango Faycal Ngeruka yigeze kurijyamo ra? Ariko Frank yaba arusha aba bose.. wenda hagakurikiraho Arthur…

  • Frank Joe merite ca!!!

    • @FIJO, Hagati ya joe na arthur abo bagerageza

      • Kayonga muri abo bose nta numwe urusha Tino. Frank joe ese azava muri Canada ngo BBA. Anitha na Arthur nabwo n’abana kuri Tino

  •  Mc Tino niwe mbona ufite qualities zose.. Ewana agezeyo yagera kure.

  • Kay Martin A.K.A Mc Tino

  • nimba dushaka kugarukana igihembo, twahagararirwa na frank joe na arthur rutura. nabo babishobora

  • Hagati ya Frank joe Na Mc Tino

  • Ahubwo kwiyandikisha ntibiratangira namwe ngo muravuga

  • mana yanjye  people dont confuse this with tusker project!!!! noooo ntanaho bihuriye, ndacyibanda kuri communication skills arinazo zihatse ibindi byose bikorerwayo!!!! nyamara harimo utazi INGIRISH and we leave other factors constant

    • INGRISH nyine!hahahahahahahahah

  • Eh eh, we need somebody who speaks good english rwose ntabyo kujya kudusebya. am so excited.

  • NINJEWE UWKWIRIYE GUHAGARARIRA URWANDA MURI BBA

    • I
      can’t wait for this show to start. However, I’m crossing my fingers and
      praying really hard, becouse  we need someone of integrity and with brains
      and well- mannered to represent Rwanda. Now let the count down start.musenge cyanee ahubwo guyz ntibyoroshye urwanda tugiye kugaragara.

  • I
    can’t wait for this show to start. However, I’m crossing my fingers and
    praying really hard, b’se we need someone of integrity and with brains
    and well- mannered to represent Rwanda. Now let the count down start.

  • Frank Joe

  • Artuur arabikwiye 

  • Arikose tutabeshyanye nk’abantu bakurikirana showbiz mu Rwanda, mwari mwumva Anita pendo avuga ijambo na rimwe ry’icyongereza? yewe na Mc Tino byaramunaniye, bavuga cyakindi cyo kwiyaranja cya Uganda, ninayo mpamvu mu birori bisaba urundi rurimi, hakunze kwiyambazwa Mc Lion Manzi kuko ariwe ubasha kuvuga icyongereza neza. rero ntitukagire sentiments ngo dukabye, Mc Tino na Anita nago babishobora.Kurundi ruhande Arthur yabishobora kuko nigeze kumukurikirana ari gukora show yo gusetsa mu cyongereza, ndetse abamuzi bemeza ko azi kubana, cyane cyane ko abantu bamukundira ko aba abasetsa ntawe bajya bagirana beef.kuri Flanky joe, we ntacyo narenzaho, arabyujuje byose, doreko ageze ku rwego rwo gukina ama films muri hollywood, gusa sinzi niba azaza kuko big brother bisaba kumarayo 3 months, kandi we afite ama projects ya film atararangiza sinzi niba yabona akanya, so banyarwanda banyarwandakazi, dushyigikire Arthur (aka RUTURA) yabishobora vraiment. Flanky Joe abonetse ntamatora yaba agikenewe yahita aduhagararira.Bosco, Goeteng South Africa

    • Wowe ngo ni bosco kuba utazi abantu neza nibivuze ko badashoboye. Kuko abazi Mc Tino neza nabop bavuga ko nta nuwamurusha gusetsa abantu muri abo bose bavuze ruguru. Ikindi, icyongereza kukivuga ntibisaba dictionary. If you cant speak good English, Tino can speak good English. So gabanya ibigambo byawe. Tino niwe ushoboye. Kuko abo bose ninde uzi BBA Neza?

  • Erega ubwo mwatangiye kunoma (nomer) abo mwumva mwifuza… ese BBA yo ntabantu bayo igira bazaza gutora ubyujuje… kuba abo mwavuze aribo bazwi hano iwacu ni za kata nyine… none se Joel, kuba uri umunyamakuru ntago bivuzeko utora abajya muri BBA… kuko aribo wifuza wabivuga neza cg se hagati yanyu mwe muba mu mbere ya entertainment mwumvikanye abo mushaka kurangaza imbere kuko aribo mushaka.Iyo uvuze ngo abari kunuganurwa… uba uvuze iki? ni bande bari kubanuganuga? kuri iyi nkuru yawe wongereho ko ari ikifuzo cyawe…

  • aka Rutura ndawundi mbona washobora kabsa.

  • Ruthura man!!!

Comments are closed.

en_USEnglish