Digiqole ad

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Laurent Fabius w’Ubufaransa

Ntibiratangazwa icyo ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Laurent Fabius byibanzeho ubwo baganiraga ukwabo nyuma y’inama ya New York Forum Africa iri kubera i Libreville muri Gabon, aba bagabo bicaranye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi.

Laurent Fabius, Perezida Paul Kagame na Perezida Ali Bongo kuri uyu wa gatanu
Laurent Fabius, Perezida Paul Kagame na Perezida Ali Bongo kuri uyu wa gatanu/photo PPU

Inama ya New York Forum Africa ni inama iri kubera i Libreville ahaganirwa ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye mu bucuruzi, uburezi, ubugeni n’ibindi ku mugabane wa Africa.

Muri iyi nama hatangiwe ibiganiro ku makimbirane no guhosha intambara byatanzwe na Perezida Paul Kagame, Ali Bongo wa Gabon na Perezida Mme Catherine Samba Panza wa Centre Africa.

Muri iki gihe cy’iminsi 100 u Rwanda ruzirikana ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo bwa mbere Perezida Kagame abonanye n’umwe mu bayobozi bakuru mu Bufaransa, igihugu u Rwanda rutunga agatoki kugira uruhare muri Jenoside.

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ijambo rya Perezida Kagame ryumvikanyemo amagambo, ari no mu rurimi rw’igifaransa, yongera kwibutsa uruhare rw’Ubufaransa mu byabaye, nubwo iyi mihango nta ntumwa y’ubufaransa yari yayitabiriye.

Laurent Fabius na Paul Kagame baganiriye imbonankubone ariko kandi bicaranye kandi na Perezida Ali Bongo Ondimba.

Ubufaransa n’u Rwanda ububanyi bwabyo buhoramo igitotsi cy’amateka, Ubufaransa nk’igihugu gikomeye ntabwo bwemera uruhare ku buryo butaziguye mu byabaye mu Rwanda. Mu gihe u Rwanda ruhora rwibutsa iki gihugu ayo mateka mabi gifite mu Rwanda.

Laurent Fabius ufite se w’umuyahudi ni umuherwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni hafi 10$, yigeze kuba Ministre w’intebe (1984–1986) ku butegetsi bwa Perezida Francois Mitterand, mu mwaka wa 2000 yabaye Ministre w’Imari kuri guverinoma ya Lionel Jospin.

Uyu mugabo umaze imyaka ibiri asimbuye Allain Juppé utarigeze akorana neza na Leta y’u Rwanda, agifata uyu mwanya, avuga kuri Africa yagize ati “Tuzakorana n’inshuuti zose za Africa ku buryo buciye mu mucyo kandi bungana, bugamije iterambere”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish