Tags : Rwanda

Updated: Imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda na Congo yongeye

Updated 05:00PM: Imirwano yahagaze Ingabo za Congo zasubiye mu birindiro byazo, abaturage bari bahunze nabo bagarutse mu byabo. 03.00PM:  Imirwano hagati y’ingabo za Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda yongeye kubura kuri iki gicamunsi, imbunda ziremereye zirumvakana mu mirwano  iri kuba ubu. Umunyamakuru w’Umuseke uri i Busasamana aremeza ko amasasu yongeye kumvikana ari menshi ahagana saa munani n’igice. Ahitwa […]Irambuye

Tour du Rwanda ya 2014 izatwara agera kuri miliyoni 400

Kuri uyu wa kabiri nimugoroba, mu kiganiro n’abanyamakuru ku mutegurire ya Tour du Rwanda 2014 izaba mu kwezi kwa 11, Aimable Bayingana umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare yatangaje ko iri rushanwa uyu mwaka rizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 400 cyangwa irengaho macye . Tour du Rwanda iheruka yatwaye amafaranga miliyoni 370 y’u Rwanda. Iri […]Irambuye

Umuyobozi w’Abafana ba Rayon yakuriweho ibihano BYOSE yari yafatiwe

Kuri uyu wa 10 Kamena nibwo Claude Muhawenimana uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu nibwo yahawe ibaruwa imumenyesha ko yavaniweho ibihano byose yari yafatiwe kubera imirwano yakurikiye umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wabaye mu kwezi kwa kane. Claude yari yafatiwe ni ukumara imyaka ibiri atagera ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda […]Irambuye

Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Israel aragenzwa n’iki mu Rwanda?

Avigdor Liberman Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Israel araba ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, ibiro bye byasohoye itangazo rivuga ko aje gutsura no gukomeza umubano Israel ifitanye na Africa, umubano ngo ugomba kurushaho gushingira ku bukungu, umutekano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Liberman si mu Rwanda aje gusa kuko mu rugendo rw’iminsi 10 ajemo […]Irambuye

Mashami niwe wagizwe Ass. Coach mu Amavubi. Ariko ntarabibwirwa

10/06/2014 – Mashami Vincent usanzwe  utoza ikipe ya APR FC niwe FERWAFA yemeje ko aba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko ubuyobozi bwa FERWAFA bwabitangarije Umuseke. Uyu mutoza ariko we yatubwiye ko atarabimenyeshwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Kayiranga Vedaste visi perezida akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko nyuma yo […]Irambuye

Abanyarwanda 6 batoranyijwe muri gahunda ya Obama bagiye kujya muri

Abanyarwanda batandatu bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko batoranyijwe muri gahunda ya Perezida Barack Obama izwi nka “Young African Leaders Initiative (YALI)” baraye bakiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mbere yo gufata indege mu mpera z’iki cyumweru berekeza muri Amerika gukurikira amasomo y’ibyumweru bitandatu ajyanye no guteza imbere ibyo bakora. Gahunda ya YALI […]Irambuye

Iturufu isigaye yo gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho ni FDLR

Muri iyi week end ishize abanrwanyi 84 bo mu nyeshyamba za FDLR n’ababana nabo 225 bageze ahitwa Kitogo muri Congo baje kurambika intwaro zabo hasi bagasubira mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa bya FDLR Ministre w’Ingabo w’u Rwanda avuga ko abona ari umukino wa Politiki uri gukinwa na FDLR n’ibihugu biyoshya. Itsinda rya MONUSCO rishinzwe ibyo […]Irambuye

APACOPE yibutse abasaga 255 bazize Jenoside

APACOPE, kimwe mu bigo byashinzwe n’ umugabo witwa Shamukiga Charles, agamije cyane cyane kugeza ku burezi abana b’abatutsi babuzwaga amahirwe yo kwiga kubera ubwoko. Jenoside yatwaye abantu basaga 255 bigaga n’abakoraga kuri iki kigo, kuwa gatandatu tarki 07 Kamena barabibutse. Mazimpaka Jean Claude umwe mu barerewe muri APACOPE warokotse yabwiye Umuseke ko bibukaga ku nshuro […]Irambuye

Ku myaka 13 yifuza ko imyambaro yamwitiriwe irenga u Rwanda

Shema Arnold umwana uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Babou, afite intego yo guteza imbere imyambaro ifite ikirango yise “Bright-Show (B-Show)” kugeza aho izajya icuruzwa ku rwego mpuzamahanga. Kuva umwaka ushize, Babou yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitaramo no itangazamakuru kubera ko yariho yitegura ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, ahitamo kuba agabanyije iby’ubuhanzi. […]Irambuye

Nyaruguru: Ishuri ribanza rya Mukuge, imyaka ibaye 78 nta mpinduka

Nyaruguru – Mu 1936 nibwo ryatangijwe n’abapadiri b’ahitwa i Nyumba, iri shuri ribanza ryareze benshi bagiriye u Rwanda akamaro, abapadiri, abarimu, abaganga ndetse n’abayobozi batandukanye bahavomye ubumenyi bw’ibanze. Gusa uko bahize hameze niko hakimeze muri iyo myaka yose. Ryubatse mu kagali ka Mukuge, Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, amashuri ashaje atanateye akarangi, amategura ashaje […]Irambuye

en_USEnglish