Digiqole ad

Umuraperi Bulldogg yongeye kwikoma mugenzi we P-Fla

Bulldogg, yongeye kwikoma Murerwa Amani Hakizimana uzwi nka P-Fla ku magambo amaze igihe atangaza mu bitangazamakuru avuga nabi itsinda yahozemo rya Tough Gangz.

Bulldogg yikomye P-Fla
Bulldogg yikomye P-Fla

P-Fla amaze igihe agaragaza ko yaba Jay Polly, Bulldogg, Fireman na Green P bahoze mu itsinda rimwe, nta numwe umurusha gukora injyana ya HipHop. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Turiho kubera Imana’ avuga ko Jay Polly yitabye Imana.

Ndayishimiye Bertrand (Bulldog) umwe mu bagize Tough Gangz, abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook yanditse amagambo yikoma P-Fla kuri ibyo bikorwa bye.

Yagize ati ”Kuba umuraperi wa hatari ntabwo ari ugutukana, kwambara ipantalo ngo uyigushe uyigeze hasi, kugenda ufite isigara mu muhanda uyitumura cyangwa wambare amaherena menshi.

Ibyo byose ntabwo aribyo bishobora kugaragaraza ko uri Hip Hop! Niba ugiye gutanga ubutumwa ku bantu benshi menya ngo kubera akantu kamwe gusa cyangwa na twinshi hari abantu ushobora gukura ahantu habi nta muntu mwiza ubaho, gusa niba ngira amabi nkora ngerageza no gukora ibyo byiza abantu bakunda, ariko we kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma n’ibibazo na bantu, ibitutsi.

Rap ye ntabwo ari iya feke ni rap nziza ariko ntabwo mu by’ukuri twagiye kumenyekana cyangwa tumenywe n’abantu batuzi aruko ntabwenge dufite. Niba nta mpinduka azahora hahandi, nta terambere wageraho udafite abantu.

Ikindi ave muri monde y’abantu bamushuka nibyo bamushukisha byose ashake ibindi bintu bimufitiye akamaro, tugende dufate amasupana dukanike cyangwa se dushake ikindi dukora tureke ibintu byo kwicara duterana amagambo ma nigga?.

Ashaka kwerekana ko ari umurara wasaze ariko ni umuntu ufite mu mutwe habara gake cyane nk’abana bato. Nta muntu umuhambiriye muri rap game niba bitari gucamo yashaka n’izindi jobs kugirango bintu bizacemo.”

Ubu nibwo butumwa Bulldogg yatambukije kuri facebook bunenga ibikorwa by’umuhanzi mugenzi we P-Fla.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish