Digiqole ad

Kurwanya SIDA birashoboka bivuye ku bayanduye  

Urugaga nyarwanda rw’ababana n’agakoko ka virusi itera SIDA (RRP+)  ruritegura kuzuza imyaka icumi, abaruyoboye batanagje uyu munsi ko urugamba rwo kurwanya SIDA rugikomeye ariko rushoboka mu gihe cyose abanduye bahagaze bakavuga ububi bw’iki cyorezo bakakirinda abandi.

Kagoyire, umuyobozi wa RRP+ mu Rwanda
Kagoyire, umuyobozi wa RRP+ mu Rwanda

SIDA nta muti uyikiza ifite, nta n’urukingo rwayo ruraboneka, hari imiti yorohereza gusa uwayanduye. Ni indwara igihangayikishije isi, cyane cyane umugabane wa Africa u Rwanda ruriho.

RRP+ bavuga ko bashimira Leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu kurwanya SIDA kuva yamenyekana ko yageze mu Rwanda. Hari mu 1981 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu bitaro bya Kigali CHUK, bamusanzemo Virus itera SIDA.

Umurwayi wa mbere w’iyi Virus yabonetse i Los Angels muri uwo mwaka, bivugwa ko yari umutinganyi kuko ibyuririzi bya mbere ari bo byagaragayeho.

Kuva icyo gihe indwara z’ibyuririzi zatangiye guhitana abafashwe na SIDA mu Rwanda, uwayanduye akabimenya byari nka sakirirego kubivuga, uwayanduraga yameraga nk’uwakoze ishyano, abenshi bishwe n’iyi ndwara batanazi ko ari yo.

Kagoyire Beatrice Urugaga nyarwanda rw’ababana n’agakoko ka virusi itera SIDA avuga ko urugamba rwo kurwanya SIDA mu Rwanda rwageze kuri byinshi nyuma y’uko abantu batangiye kwipimisha ku bwinshi bakamenya uko bahagaze bagatangira kwirinda no kurinda abandi kwandura.

Mu 1987 nibwo Leta y’u Rwanda hashyizweho gahunda y’igihugu yo ku rwanya Sida (PNLS) Nyuma yaje guhinduka Komisiyo y’igihugu yo ku rwanya Sida (CNLS) n’ibindi bigo bitandukanye bigamije gutanga ubufasha kuri SIDA no kuyirwanya.

Mu 1995 Kagoyire Beatrice avuga ko aribwo umuti  wa mbere witwa “Zidovudine(AZT)” washyizwe ku isoko ariko wagurwaga n’abishoboye kuko wari uhenze cyane, kandi nawo kimwe n’iriho ubu ntabwo ivura SIDA.

Mu gihe kwandura SIDA byafatwaga nko gupfa, ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga na Leta abantu baripimisha kugera aho bumva ko SIDA uyanduye bidasobanuye ko apfuye, ashobora kwirinda kongera ubwandu no kubaho ubuzima busanzwe.

Kagoyire yemeza ko iyi ari intambwe ikomeye cyane yagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Mu gihe kwandura Virus itera SIDA ngo byari nko gupfa mu myaka ishize kuko hari n’abiyahuraga, mu Rwanda ubu abanduye SIDA baba bafite icyizere cyo kubaho kubera ko imibare y’abandu ku kigero cya 93% bahabwa imiti igabanya ubukana ku buntu muri porogramu  za Ministeri y’ubuzima.

Bamwe mu baganga baganiriye n’Umuseke ku bwandu bwa SIDA mu minsi ishize bavuga ko kurwanya SIDA mu Rwanda mu myaka ishize byatanze umusaruro cyane, kugeza ubwo abantu birara kuko bemeza ko imibare y’abandura yongeye kuzamuka.

Aba baganga bavuga ko uburyo bwo kwirinda bwo gukoresha agakingirizo butagikoreshwa cyane, abanduye benshi nabo bakaba nyuma yo gusubirana imbaraga kubera imiti barongeye kwishora mu mibonano mpuzabitsina kenshi idakingiye bakanduza abandi benshi imibare y’abanduye yongera kuzamuka ityo.

SIDA iracyahari kandi nta muti nta n’urukiko abantu bakwiye gukomeza kwirinda.

Daddy Sadiki RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish