Digiqole ad

Umukuru w’Abafana ba Rayon yitabye Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA

Kuri uyu wa 05 Kamena 2014 nibwo Claude Muhawenimana umuyobozi w’abafana b’ikipe ya Rayon Sports yitabye Akanama gashinzwe ubujurire muri FERWAFA ku myitwarire ye n’ibyo yashinjwe ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zikanganya Rayon ikahatakariza amahirwe yo gutwara igikombe, uyu mukino wakurikiwe n’imirwano ku kibuga. Muhawenimana yari yafatiwe ibihano na FERWAFA ndetse yatawe muri yombi na polisi iminsi micye nyuma.

Claude Muhawenimana yitabye komisiyo y'ubujurire ya FERWAFA/Photo/ Ngendahimana S
Claude Muhawenimana yitabye komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA/Photo/ Ngendahimana S

Nyuma yo gushyikirizwa ibihano yafatiwe  bijyendanye n’imyitwarire ye ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali, Muhawenimana J.Claude yarabijuririye, kuri uyu wa kane nibwo yitabye komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA, imubwira ko imyanzuro y’ibizava mu bujirire bwe ayihabwa mu masaha 48 uvuye kuri uyu wa kane ku gicamunsi.

Muhawenimana kuri uyu wa kane yari yahamagajwe ngo atange ibisobanuro kubujurire yatanze .

Muhawenimana Claude nyuma yo gutabwa muri yombi akanagezwa imbere y’inkiko nyuma y’uyu mukino, yagizwe umwere n’inkiko ku byaha yaregwaga birimo kugumura no gushishikariza abafana b’ikipe ya Rayon Sports gutera amabuye mu kibuga no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ahamagajwe n’iyo komisiyo ya FERWAFA kuri uyu wa kane, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko kuri uyu wa kane uyu mugabo  yatanze ibimenyetso birimo amashusho yerekana ko kuri uriya mukino atigeze agira uruhare urwo ari rwo rwose mu byabaye.

Uyu   muyobozi w’abafana ba Rayon ku rwego rw’igihugu, FERWAFA  iracyamukurikiranywho icyaha cyo gukangurira abafana ayoboye kwanga  umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita de Gaule.

Mbere yo kujurira, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikaba ryari   ryaramuhanishije kumara  imyaka ibiri atagera ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda no gutanga ihazabu  y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (500 000Rwf.)

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bafana ndetse na rayon yose tukuri inyuma naho de Goule we
    tumwanga twese buri wese ku giti cye niba
    ari ugufunga abamwanga bagure gereza kandi bakagombye kumuheraho kuko we yanga
    2/3 by, abanyarwanda bose ndavuga aba rayons yangira igikundiro twigirira
    ahubwo Natwe FERWAFA iratugomba million nyinshi z’uburyo de Gaule yatubujije
    uburyo mumpande zose ahubwo de Gaule azirinde kugaruka ku kibuga guteza ibibazo
    turamuwira mumukino utaha kuko ibyo yazateza yazabyirengera ab rayons twese
    tuzitwaza twa camera twacu tufate amafoto ndetse n’amaterefone ndaburira
    abasifuzi kutazibeshya  kuko burya
    ubushize twarize

    • degaule  ntakigenda cye  umuyobozi  ubogama kuriya  hoshi nagende 

  • Va kuri uriya mugabo wize kuroba, abamushyizeho bamujyanye muri Minagri agakurira uburobyi sport ko nta mpano afite.

  • Aliko se ubu de gaule ashobora kuvuga ko nta makosa akomeye yakoreye Rayon Sport yarangiza ngo Rayon Sport iramwanga uragirango igukundire se yagusabye kwimurira umukino wayo kuri stade amahoro, urabyanga ubonye ikipe yawe igize ibibazo by’imvune kubera umutoza utarabashije gucunga imvune, uti match yimurwe nzayishyiriraho umunsi mwubuze forme apr imeze neza gusa hariya wagaragaje guhuzagurika bitabaho, usigara ucungira kuri arbitre aliko se mbaze ntago iyo arbitre asifuye match aller ku makipe amwe ikavugwamo ikibazo cy’imisifurire umuhemba ku mugarura agasifura retour, warangiza ngo bakwangishije abafana erega umuntu akundirwa ibyiza ntago akundirwa ibibi. Amaherezo iyo Manda izarangira kandi erega kwanga Rayon si ikintu ugomba kubanza kubitekerezaho ntawugusabye kuyikunda aliko ruriya rwango rurakabije. 

Comments are closed.

en_USEnglish