Digiqole ad

Muhanga: Abikorera mu gihombo kubera ibura ry’amashanyarazi

Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga, batangarije Umuseke ko bafite igihombo gikomeye bari guterwa n’ibura rya hato na hato ry’umuriro, rituma batabasha gukora cyane cyane mu masaha y’umugoroba, barasaba EWSA kugira icyo ibikoraho.

Mu mujyi wa Muhanga buri mugoroba ubu baba biteguye kwinjira mu kizima
Mu mujyi wa Muhanga buri mugoroba ubu baba biteguye kwinjira mu kizima

Hashize ukwezi kurenga amashanyarazi muri uyu mujyi wa Muhanga ataboneka guhera saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba akagaruka ahagana saa ine za nijoro.

Abacuruzi bafite bafite imashini bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro zikorana n’amashanyarazi, abafite inzu zicuruza interineti, salon zitunganya imisatsi, aho bafatira amafunguro n’abandi bacuruzi bakenera amashanyarazi bavuga ko iyo umugoroba ugeze batangira kubara igihombo kuko umuriro uhita ugenda.

Aba bacuruzi bavuga ko ibura ry’umuriro mu masaha y’umugoroba ngo byorohereza abajura kuko umuriro ushobora kumara amasaha menshi y’ijoro utaragaruka, umwijima waganje ahenshi mu mujyi no mu ngo z’abantu.

Nubwo aba bacuruzi bavuga ko bazi ikibazo cy’uko amashanyarazi ari macye mu gihugu ariko ko uburyo aburamo i Muhanga bukabije cyane kandi ingaruka zimaze kuba nyinshi kuri bo.

Mpaka Vincent Umuyobozi ushinzwe ishami ry’amashanyarazi, yavuze  mu bituma ibura ry’umuriro ribaho harimo imiyoboro ndetse n’inganda zirimo gusanwa, yongeraho ko umubare w’abafatabuguzi wiyongereye cyane ukaruta cyane ingufu z’amashanyarazi zihari,  bityo amashanyarazi ahari agasaranganywa hashingiye ku ngano yawo.

Uyu muyobozi yirinze kugira icyo atangaza kijyanye n’aya masaha umuriro uburiraho mu mujyi wa Muhanga, ndetse ntiyatangaje n’icyo bagiye gukora kugirango amasaha amashanyarazi aburiraho ahindurwe, yavuze gusa ko hari EWSA igiye kwihutisha imirimo yo gutunganya inganda nshya zizatanga  ingufu nyinshi z’amashanyarazi kuruta izihari ubu.

Mu rwego rwo gushakira igisubizo kirambye cy’ibura ry’umuriro harimo kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro muri aka karere ka Muhanga ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 28.

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • uwakwereka ukuntu abana bacu bamaze gupfa amaso kubera kwigira kuri buji ni ibibazo pe iyaba nibura bajyaga basimburanya amasaha umuriro uburiraho kuko bimaze kuba nk’akamenyero ko umuririo ugenda ku mugoroba ukagaruka mu gicuku ntanicyo uje kumara kuko abantu baba baryamye uretse abajura baba baca ibintu mu ma cartier

  • ahaaaaaa nimwirorerere muceceke ibyaho nta wakomeza kubivuga, umuriro,  abahekenya akarere, abarya
    imitungo y’abaturage, abayobozi bikubira ibirombe by’amabuye, imicanga,
    amatafari, intosho n’amafaranga yaza toilette z’abatishoboye
    barabyunyuguuuuuuje barahaze pe!!!!!!!!

  • Ikibabaje kuruta ibindi ni ukubera iki ari i Muhanga ubura buri munsi?????????? Niba ari ugusaranganya uwo dufite kuki batabikora mu turere twose ngo dusaranganye? Muri Kigali ahenshi ntibigera babura umuriro??Igitekerezo:Gusaranganya umuriro bakawukupa muri ubu buryo, kandi bakajya babisimburanya:1.  Kuwa mbere bagakupira Amajyepfo (Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamagabe, Kamonyi, Gisagara na Nyaruguru)2. Kuwa kabiri bagakupira Muhima hamwe n’ Amajyaruguru ( Rulindo, Gakenke, Musanze, Gicumbi, Burera)3. Kuwa Gatatu bagakupira Gatsata na Gisozi, n’ Uburengerazubakuwa (Rutsiro, Rubavu, Ngororero, Karongi, Nyamasheke, Nyabihu na Rusizi)4. Kuwa kane bagakupira Nyamirambo, na Gikondo5. Kuwa gatanu Gasabo muri za shifts hakurikijwe lines (Remera, Kimironko, Kacyiru,…)6. Kuwa gatandatu: Bagakupira Gasabo nabwo bakanyuranya bakurikije za lines (Gahanga, Niboyi….)Ku cyumweru bagakupa Uburasirazuba (Rwamagana, Bugesera, Gatsibo, Nyagatare, Kayonza, Kirehe, Ngoma)Ariko namwe mubyumve ko bibabaje guhora bakupira Muhanga buri munsi kuva 17h kugeza saa yine. Nta mwana ugikora Homework, ugera mu rugo uvuye ku kazi umwana yazana homework ntubashe kumufasha, umuriro ukagaruka yasinziye. Ntituzi amakuru kuri Television kuko buri gihe saa mbiri na saa tatu nta muriro. Ibintu byapfiriye muri firigo, yewe nako reka ndekere aho… EWSA mugire icyo mukora rwose.

  • Ibi birakabije mu karere ka Muhanga rwose, iri si iterambere !, rimwe turabaza impamvu bakatubwira ngo ntanganda tugira !! ibyo bikantangaza rwose!! nibura nabafite izo nganda bafite nubushobozi bwo kugura za generateur.., twarahombye ntitugikora kandi gusora byo nibihagarara, birababaje kubona umujyi nkuyu bawukora ibi abayobozi barebera, barangiza ngo bihangire imirimo!!, nagahinda nukuri.

  • Ibi bintu by’i Muhanga bimaze igihe kirekire cyane. Cya gihe hadukaga abantu batemana mu migoroba, twabanje kubisanisha kuko nabwo bitwikiraga ibura ry’umuriro rya baye akarande muri Muhanga, ukumva barakwashije. Naho bihoshereje nabwo, umuriro twarawubuze. Nta gihe tudatakamba ariko ntawutwumva. Uwo muntu wo muri EWSA mwabajije ndumva nawe atazi ibyo asobanura. Arahuzagurika rwose. Ntitwanze isarangaya kuko tuzi ubukene bw’igihugu cyacu. Ariko se; kuki buri gihe ari i Muhanga hagomba kubura umuriro?  Kuki se muwutwara musaha amwe y’umugoroba (igihe aribwo uba ukenewe na benshi), mukawugarura mu ma saa yine z’ijoro (abantu benshi bamaze kuryama)?Abatuye i Muhanga se bo bacumuye iki? Jye ngiye kwitabaza inkiko. Nzarega Meya, ubuyobozi bwa EWSA ndetse n’abagize Njyanama y’akarere ka Muhanga kuko ntacyo na bo batumariye. Ubu se ko RRA ko utakwibeshya ngo ubasigaremo na 1, mubona ko abantu basora batakoze? Ubu se abana bacu batagikora homeworks, abacoiffeurs batacyogosha kumugoroba kdi aribwo abakiriya baba babonye akanya ko kwiyogoshesha,….murabitekereza?

  • Ikimbabaje ni uko izi comentaires abayobozi b’i Muhanga wenda batazibona ngo bazisome ,jye nibaza icyo umuyobozi aba amaze igihe atareba inyungu z’abaturage ayobora ,inteko Ishinga amategeko ikwiye guhamagara umuyobozi w’Akarere ka Muhanga n’uwa EWSA bagasobanura ibibintu kuko babiziranyeho nti byumvikana iyo ubajije mu tundi turere kuko turabaza usanga batajya babura umuliro ku mugoroba ,kukise burigihe Muhanga ,Meya rwose azadukure mu rujijo adusobanurire ibibintu akomeza kurebera nako we se mama ko afite generateur hababaje ibyacu

  • Uyu munyamakuru ko mperuka aba i Muhanga we aziko  hashize  ukwezi kumwe umuriro ubura cyangwa ni ukuva muri janvier 2014? Erega bashahu ntaruvugiro? None se imyaka ishize ngo barimo gusana izo nganda n,imiyoboro ntbwo bijya birangira bihora bisanwa? Kuva hatangira kuvugwa iki kibazo abayobozi ba EWASA bisobanura bavuga ko ngo barimo gusana ntayindi ntero. Mbona uwatangira kubaka ibishya yazarangiza bo bagisana. Uko EWASA ihindura amazina niko irushaho kugira imikorere mibi. Ngaho ELECTROGAZ, Reco rwasco ewasa kandi ibyo byose byahindurwaga muri cadre ngo yo kurushaho gukora neza da. Twaguze za bougie amafaranga yadushizemo . None se ko mutavuga umuriro wirirwa waka kumanywa kumihanda wa kabgayi ujya i Butare? Babona ku i saa sita abaturage baba bakeneye urumuri? kuki badahera kuri uwo ngo bawuzigame?Ahaaaaa???????????

Comments are closed.

en_USEnglish