Digiqole ad

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bari inyuma y’ingabo zabo

0606/2014 – Mu muhango wo gusoza amasomo y’abasirikare bakuru mu buyobozi yaberaga i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Perezida Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bari kandi bazakomeza kuba inyuma y’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurinda umutekano. Yashimye kandi ingabo z’u Rwanda imikorere y’ubunyamwuga, ubwitange,  mu byo zikora byose. 

Perezida Kagame hamwe n'abayobozi b'ingabo na polisi n'abashyitsi i Nyakinama uyu munsi
Perezida Kagame hamwe n’abayobozi b’ingabo na polisi n’abashyitsi i Nyakinama uyu munsi

Mu cyumweru gishize Sena y’u Rwanda yagaragaje ubushakashatsi bugaragaza ko mu nzego zizewe cyane igisirikare cy’u Rwanda kiza imbere ku ijanisha rya 96,2%, Abanyarwanda ngo bakaba bizera ingabo kuko bafite umutekano usesuye.

Muri iri ishuri rikuru ryigisha abasirikare bakuru (Rwanda Defence Force Command and Staff College) uyu munsi hashoje icyiciro cya kabiri cy’abasirikare 48, barimo 2 b’ingabo za Tanzaniya, 2 b’ingabo za Uganda, 2 b’ingabo z’u Burundi na 2 b’ingabo za Kenya.

Mu ijambo rye risoza ku mugaragaro aya masomo, Perezida Kagame yagarutse ku bufatanye bw’ingabo mu karere aho yagize ati “ Ibibazo bihungabanya umutekano ntabwo byita ku mipaka. Niyo mpamvu hagomba kubaho ubufatanye mu kwirinda. Nizeye ko ubufatanye mu kwirinda buherutse gushyirwaho umukono buzatangira gukora vuba.”

Imbere y’abasirikare bakuru n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda numuyobozi wa Polisi y’igihugu, Perezida Kagame yashimye imikorere y’ingabo z’u Rwanda mu mirimo yazo. Imirimo ngo zikorana ubwitange, imyitwarire myiza, ubunyamwuga n’ubudahemuka bituma zigirirwa ikizere no mu mahanga.

Mu ijambo rye kandi Perezida Paul Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ingabo z’u Rwanda hamwe n’abaturage bazabanyomoza.

Ati “ Nk’uko nabivuze, twitaye cyane ku mutekano w’abanyarwanda. Nta gushidikanya ku ngabo ziwurinda ko zishoboye, gusa kurinda umutekano ni uguhozaho niyo mpamvu amasomo nk’aya ategurwa.”

Yasabye abarangije amasomo kugaragaza mu kazi ubushobozi bungukiye mu ishuri barangije, asaba kandi ubufatanye bw’ibihugu byo mu Karere mu kwirindira umutekano ko ari ibintu byagirwa iby’ibanze.

Umunyeshuri wahembewe kwitwara neza kurusha muri ayo masomo ni Major Ezra Kakundako wo mu ngabo za Uganda washyikirijwe igihembo na Perezida Kagame.

Iki ni icyiciro cya kabiri cy’abasirikare bakuru barangije amasomo ku buyobozi mu bya gisirikare muri iri shuri riri mu Karere ka Musanze ryatangiye muri Werurwe, 2012.

Asoza yagize ati “mugire icyizere ko umutekano w’igihugu n’abagituye uracunzwe

Abarangije ababigishije abayobozi b'ingabo na polisi mu muhango wa none
Abarangije, ababigishije, abayobozi b’ingabo na polisi mu muhango wa none
Hamwe n'abayobozi b'ingabo na bamwe mu barangije aya masomo
Hamwe n’abayobozi b’ingabo na bamwe mu barangije aya masomo
Ifoto hamwe n'abayobozi b'ingabo na polisi n'abarangije amasomo
Ifoto hamwe n’abayobozi b’ingabo na polisi n’abarangije amasomo

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • RDF we trust you guys, it is true

    • Ingabo z’urwanda nti mukagwabire ,mukomeze mube kw’isonga imyaka igihumbi,gatsinda mufite umutoza ubi kamiritse.Turi kumwe twese uru Rwanda tuzarugira PARADIS.

  • ngabo zacu  turabashyigikiye, president wacu turagushyigikye kandi ntituzabatenguha kuko aho mutugejeje harashimishije

  • nibyo turazishyigikiye kuko ziturindira umutekano kandi ntizigoheka mubyo zikora byose ziritanga, turabemera kandi dushima ubutwari bwanyu

  • Turaryama tugasinzira nk’imhinja kuko tuzi yuko mwe, ingabo z’u Rwanda, muli maso mutulinze. Muragahorana ishya n’umutima wo gukunda urwatubyaye, no gukomeza kurubera ingabo!

    • Kandi FDLR niyibeshya tuzayirasa

  • UMUSAZA NZAKUGWA INYUMA MWADUKUYE AHAKOMEYE NABO MWAEI MUFATANYIJE NDABEMERA

  • Turagukunda our President,kandi n,Imana iragukunda kuko ikunda abafite umutima w,urukundo kuko nayo ari Urukundo.Nitwe twakwitoreye ntagahato urara udasinzira ukirirwa ukora ngo tugire amahoro,umutekano n,ubuzima bwiza.Turabifite ababituvutsa birabareba Imana ntizabareka ngo bagere ku migambi mibisha.Ni wowe nta wundi muyobozi ubereye u Rwanda.Turagushyigikiyeeeeeee kuko watumye tugira ijambo,tubona igihugu,twihesha agaciro,abatumva bazabyishyure.Uragahorana Imana n,abanyarwanda.

  • Turagukunda our President,kandi n,Imana iragukunda kuko ikunda abafite umutima w,urukundo kuko nayo ari Urukundo.Nitwe twakwitoreye ntagahato urara udasinzira ukirirwa ukora ngo tugire amahoro,umutekano n,ubuzima bwiza.Turabifite ababituvutsa birabareba Imana ntizabareka ngo bagere ku migambi mibisha.Ni wowe nta wundi muyobozi ubereye u Rwanda.Turagushyigikiyeeeeeee kuko watumye tugira ijambo,tubona igihugu,twihesha agaciro,abatumva bazabyishyure.Uragahorana Imana n,abanyarwanda.

  • RDF murabambere mukarere muribyose MUZEHEWACU TARAMWERA.

  • Muzehe we are together all Rwandans

  • ngabo zacu turabakunda kandi turabashyigikye kuko aho mutugejeje mu mutekano ni aho kwishimirwa

    • RDF oyee! Abibwira ko u Rwanda ruzongera kubuzwa amahoro n’abicanyi baribeshya kuko buri gihe icyiza gitsinda ikibi. Benshi mu banyarwanda bakwiye gukora ingendoshuri bakabona uburyo ibihugu byinshi tubirusha umutekano no kurwanya akarengane.Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.

      • Our President, mvuge iki ndeke iki? Gusa iyo numvise izina ryawe numva ntuje nka kumwe umwana yumva ijwi rya nyina yariraga agahita agira amahoro. Imana ikudukomereze kandi ikomeze igushoboze. Uragahorana Imigisha y’Imana yacu, Imana y’Abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish