Digiqole ad

Abakobwa bane b’abanyarwanda batawe muri yombi muri Tanzania

Abakobwa bane b’abanyarwanda ikinyamakuru Mpekuzi cyo muri Tanzania kiravuga ko bafungiye mu mujyi wa Dodoma bashinjwa kwinjira muri Tanzania rwihishwa bakahakora imirimo y’uburaya.

Abfashwe bemeza ko bagiye gushaka amafaranga mu buraya
Abfashwe bemeza ko bagiye gushaka amafaranga mu buraya

Abo bakobwa ni Umutoniwase w’imyaka 30, Abimana w’imyaka 25, Umutoni w’imyaka 28 na Uwase w’imyaka 28 we wafashwe mbere akaba afunze.

Iki kinyamakuru kivuga ko atari ubwa mbere ahubwo ari inshuro ya kabiri bafatiwe muri uwo mujyi baje kuhakora ubwo bucuruzi.

Inshuro ya mbere ngo bafashwe mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ari bane ariko batatu bagarurwa mu Rwanda bamaze gutanga ihazabu.

Proches Kuoko umuyobozi mu kigo cy’abinjira n’abasohoka i Dodoma yabwiye itangazamakuru ko undi wa kane wafashwe ari uwita Uwase w’imyaka 28 we ngo wakatiwe imyaka ine y’igifungo ubu akaba ari muri gereza ya Isanga aho Dodoma.

Aba bose ngo batawe muri yombi n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka nyuma yo kubona amakuru ko abo bakobwa bari kwicuruza ku mihanda ya Dodoma kandi bari muri Tanzania mu buryo butemewe n’amategeko.

Proches avuga ko aba bakobwa bafatiwe ku muhanda wa Bahi mu mujyi wa Dodoma bashakisha abaguzi bagasanga nta byangombwa by’inzira bafite cyangwa ibibemerera kuba muri Tanzania ubwo, kuko ibyo bari bafite ngo byarangije igihe.

Aba bakobwa ubwo bafatwaga ngo biyemereye ko nta kindi kibazana uretse kwishakira amafaranga mu buraya.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abadandazamagara rwose bafite ibibazo Na Tanzaniya ntiyorohera umunyarwanda imuhiga bukware bakwitonze bakarya make bo gakizwa

  • Yes! BARAGAKIZWA

  • ese utanakizwa ntiyarengera ubuzima bwe barabona abandi barabirukana ntanicyo bakoze none bo nibabafata bari kurya amafaranga yakariwe nabatanzaniya azamworohera abantu rimwe na rimwe bagashyize mu bwenge bakarengera ubuzima bwabo, ubundi uyu mwuga nyirawo ntiwamuhira niyo yatunga akarusha mirenge kuntenyo cg bill gates sha arakugaruka uko wagira kose

  • baba se ari abameneko bitwaza uburaya …ahaa

    • ariko se ziriya ndaya kumugani wawe zingana kuriya(mbega ibida!!)zabona ibyashara koko!!?? naho batazifunga hahahahaa

  • KARENZI, inzira yo kurengera amagara nimwe ni agakiza kabonerwa muri Yesu naho ibindi byose nabigereranya nikinya batera abantu kwa  muganga.

  • NIBABAREKE BICURURIZE WANA!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish