Digiqole ad

Igitekerezo cy’UMUSOMYI ku makuru hagati ya USA n’u Rwanda

IGITEKEREZO CYANJYE KU ITANGAZO RYASHYIZWE AHAGARAGARA NIBIRO BYA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA KU RWNDA

Mugire amahoro ,

Maze kumvano gusoma  Itangazo riturutse mu biro bishinzwe ububanyi n,amahanga bwa Leta zunze umwe z’ AMERIKA, ndetse nitangazo  risubiza rikanahakana ibikubiye mu iryo tangazo  ryaturutse muri Minisiteri y,ububanyi n,amahanga y,U RWANDA  mu ijwi rya minisitiri w,ububanyi namahanga. nifuje kugira kugira icyo ntangaza ndetse nkanasangiza abanyarwanda ibitekerezo byanjye .

Mu bikubiye mu itangazo ryatanzwe nibiro bya leta zunze ubumwe z’ AMERIKA, harimo ko icyo gihugu gihangayikishijwe bikomeye no kuburirwa irengero kwabanyarwanda ndetse nifungwa rinyuranije namategeko byagaragaye cyane muri aya mezi 2 ashize nkuko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

Leta y,u Rwanda mu ijwi rya minisitiri w’ububanyi n,amahanga  warwo, we yahakanye ayo makuru ndetse yemeze ibyakozwe  ari ukurengera ubusugire bwigihugu ndetse ko ibyo  Police yakoze byose bikurikije amategeko, yibutsa ko ari uguhangana no kuburizamo umugambi wa FDLR aho bamwe mu banyarwanda bagaragayeho  gukorana bya hafi nuwo mutwe ushinjwa na leta kuba warasize ukoze genocide mu 1994, ndetse aho bagifite uwo mugambi kugeza ubu, yibutsa ko hari ibikorwa bimaze iminsi bikorwa nuwo mutwe aho ndetse bakoresha abaturage guhungabanya umutekano; aho yatanze ingero zabantu basize ubuzima  muri ubwo bugizi bwa nabi .

Ibi nibyo byanteye gusubiza amaso inyuma mu myaka yashize , ndavuga 1996-2003. Muri icyo gihe nari muri aka karere k’uburengarazuba bw’amajyaruguru, aho ni mucyahoze cyitwa Gisenyi. Niho nabaye mubihe byari bigoranye by’abacengezi ndetse byangizeho ingaruka , nari umwana muto ariko wabonaga neza ibihe u Rwanda rwarimo,  ubu nkaba mpari mu rwego rw’akazi.

IMITERERE Y,AKARERE YOROHEREZA UMWANZI  KUGERA KUBANYARWANDA.

Abazi  iki gice cy’amajyaruguru, gihana imbibi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gice cyayo cy’uburasirazuba, aho ndetse umutwe wa FDLR ufite ibirindiro, ndetse banagerageza guhungabanya umutekano wigihugu, nakwibutsa mu mirwano iherutse aho leta ya Congo yarwanaga na M23 , FDLR yateye ibisasu birenga 35 ku butaka bw’u Rwanda, ndetse banagabye igitero mu kinigi ariko basubizwa inyuma ningabo z’u RWANDA.

Hari imigenderanire  ndetse urujya nuruza rwabantu bava cyangwa bajya muri muri Congo , gusurana, guhaha, ubucuruzi, ….ni muri irwo rwego byorohera umwanzi  kwinjiza amatwara ye mu banyarwanda, aho bamwe abasanga mugihugu, ndetse abandi bagahurira hakurya .. aho bizezwa imyanya ikomeye mugihe iguhugu cyaramuka gifashwe, amafaranga y’ishuli,  ndetse abandi bakabikora kuberako bafitanye amasano nabo muri FDLR. Aha twatanga ingero zabatuye mu karere ka Ngororero bagaragaweho gukorana na FDLR.

ICYO NTEKEREZA KU ITANGAZO RYA LETA YA AMERIKA KU BIREBANA NO KUBURIRWA IRENGERO KW’ABANTU BAMWE MU GIHUGU

Ibi bikaba byaratangiye kuvugwa mbere gato y,igikorwa kiba buri mwaka cyo kwibuka GENOCIDE yakorewe abatutsi mu 1994 aho mugihe u Rwanda rwiteguraga kwakira abashyitsi barimo abanyacyubahiro baturutse impande zose z,isi..byari ngombwa ko umutekano wongerwa , ni muri ibyo bihe bamwe mubanyarwanda barimo abazwi cyane nk’umuhanzi  KIZITO MIHIGO, ndetse numunyamakuru NTAMUHANGA Cassien. Batabwaga muri yombi bakorwaho iperereza ku isano yahafi bafitanye numwanzi mu kugambanira umukuru wigihugu, nabandi….bafashwe mbere na nyuma yaho  nyuma bikaza gutangazwa ko bari mu maboko ya police nkurwego rushinzwe gukurikirana ibyaha.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bari bafashwe , ndetse bemera ibyo bashinjwa bakabisabira imbabazi  , bavuzeko hari nabandi bari muri uwo mugambi mubisha wo kuvutsa umudendezo igihugu.nibwo bagiye batabwa muri yombi bakabazwa kubyo baregwa.

Aha rero niho ibitangazamakuru bimwe byatangiye kwandika no gukwirakwiza inkuru ivuga ko mu Rwanda hari ukuburirwa irengero guteye inkeke, ndetse bikemezwa nimwe mu miryango mpuzamahanga isanzwe itavuga neza urwanda nka HUMAN RIGHTS WATCH.

Aho mu itangazo yasohoye mu munsi yashize ryavugaga ko uhangayikishijwe ninyerezwa ryabanyarwanda benshi…

UKO IPEREREZA RIKORWA .

Mu bihugu byose byo kwisi, habamo inzego zishinwe iperereza, aho baba babungabuga umutekano numudendezo wigihugu kabone nubwo icyo gihugu cyaba kidafite abanzi kuburyo bugaragara.

Natanga urugero rwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) aho icyo gihugu gifite inzego zishinwe iperereza zisaga 38 hatabariwemo ingabo na police bisanzwe. Ni igihugu cya mbere kwisi  aho ndetse bakoresha uburyo bwose bushoboka mu kurinda ubusugire bwigihugu cyabo.

Aha ndavuga nkumunyamategeko, aho iperereza rikorwa nurwego rubishinzwe, cyane iyo ari ukurinda ubusugire bwigihugu  hazamo urwego rushinzwe iperereza rwa gisirikare, aho bahabwa ububasha n,amategeko mu gukurikirana no kubaza uwo ariwe wese washaka kuvutsa igihugu umudendezo. Kandi ibi byose bigakorwa mu ibanga kugira ngo iperereza ritagira uwaryangiza.hagira uwo bigaragara ko afite aho ahurira nibyo bikora bibi, agashyikirizwa inzego zubutabera ndetse bigatangarizwa abanyamakuru.

IKIBAZO CYA FDLR MURI IKI GICE CYAMAJYARUGURU.

Birazwi ko umutwe wa FDLR wananiwe urugamba rw’amasasu, aho ndetse abanyarwanda bamaze kuyitera umugongo kuko bazi ibyo uyu mutwe wabakoreye muri 1996-1998.. bashatse amayeri yo kwinjira mu mago yabaturage  bababwira ko bari hafi gufata igihugu bafashijwe na bimwe mubihugu duhana imbibe, bakabizeza imyanya ikomeye mu nzego za leta igihe igihugu cyaramuka gifashwe.ndatse urubyiruko rukizezwa kwishyurirwa ishuli  nibindi bitangaza. <<Uruguero rwa hafi ni aho vuba ha hari umwana wigaga mu mwaka wa gatatu wamashuli yisumbuye, agiye muri FDLR, abajijwe icyo yasezeranyijwe , asubiza ko yijejwe kuzahita aba dogiteri>>.

Nguko uko bamwe mu banyarwanda binjijwe mu bikorwa bibi byo kugambanira igihugu, ndetse bamwe bakaba bari imbere yubutabera aho abenshi bemeye uruhare rwabo bakanabisabira imbabazi. Nibutse ko aba bose bagiye batabwa muri yombi , ari kubufatanye natwe abaturage.aho ndetse mu mezi ashize hari aho abaturage batanze amakuru ya za grenade 6 mu murenge wa Kanama.. byose kubufatanye na police yacu.

Abanyarwanda twese tuzi  aho twavuye , tuzi aho tugeze, tuzi imbaraga byadutwaye ngo tugere aho tugeze ubu , ntidushobora kwemera ko hari uwaza gusenya ibyo tumaze kugeraho, ndetse bitangaza amahanga. Ibyo byose ni imbaraga zacu.  Ntituzihanganira uwo ariwe wese, aho yaba ava hose, icyo yaba aricyo cyose  uwo yaba afanije nawe wese, byashaka gusenya ibikorwa byamaboko yacu. Tuyobowe neza, dufite ibikorwa remezo bigenda byiyongera: amashuli( uburezi  kuri bose) amavuliro( ntawe ukigwa mu rugo ngo yabuze uko yivuza hari mutuelle, ….) imihanda, amashanyarazi, abikorera boroherejwe mu gushora imari  ndetse urwanda rukaba ruri mu bihugu byambere mu korohereza ishoramari.……..

NAWE HARI IBINDI BYINSHI UBONA AHO IWANYU BIKWEREKA ICYIZERE CY’EJO HAZAZA …..mucyo rero tubumbatire ibyo tumaze kugeraho  tubishimira IMANA ko ariyo iduha imbaraga.

Umusomyi w’Umuseke

0 Comment

  • Bla bla bla, what is this bullshit? Some people have to consider their readers as intelligent beings.

    • ????????????????????FREEDOM

  • Iyunkuru rwose ndayikunze cyane peee,gusa jyewe hari igihe njya nibaza uburyo abanyafrika duteye bikanyobera pee.Nibaza ukuntu umuntu yicara iwe cg aryamye agafata umwanye we munini apanga uko azasenya igihugu cye,akabuza umudendezo urwamubyaye bikanyobera rwose…..Ubu koko ninde ukeneye kuzinga ibirago ngo arahunga?aho gushaka imibereho,ugatunga abana bawe kubabafite,cg kwiyubaka…ariko ninde waturaze intambara?Abanyamerika ntabibazo bagira iwabo?ese ntibaheruka intambara yo muri 1783?Ubwongereza. naibindi bihugu…Hanyuma twebwe nitwe twarazwe kwisenyera hanyuma abazungu bakadutiza imihoro?Jye ibiiyo mbyibajijeho biransiga peeTwari tugeze aha ryoshye amahoro numutekano byinshi biduha ikizere cyejo,uwaburaye ashobora kugira ikirezere ko ejo azarya,ukora aho ashobora gutera imbere mubyo akora,none agatsiko kabantu bangahe bafite inyungu ninzara byubutegetsi bati turashaka gusenya,mwizina ryogukunda igihugu..harya ubwo biba bikitwa gukunda igihugu?Reka ngire icyo mbwira umuntu ugambirira kugirira nabi igihugu,kuba witwa umunyaRwanda bisobanuye kugirana igihango nuRwanda kubera amaraso yubunyarwanda ufite,igihe cyose ugambaniye cg ugambirira kugirira nabi abanyarwanda(uRwanda)numuvumo uba wikururiraho..kandi bizakugwa nabi…

  • america yivanga muri politike z’ibindi bihugu. yigize umujandarumwe w;isi ngo nuko ifite byinsi irusha ibihugu bikennye. kari ni agasuzuguro  kandi ntitugomba kubiha agaciro

Comments are closed.

en_USEnglish