Rayon yatsinze AS Kigali bigoranye, ku cyumweru izahura na APR FC
Mu mukino utarabereye igihe wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon Sports yatsinze bigoranye ikipe ya AS Kigali, ifite iki gikombe umwaka ushize , ibitego 3-2 ihita ikatisha itike yo kuzakina na mukeba APR FC muri ¼ cy’irangiza.
Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi yafunguye yaba Rayon sport ndetse na AS Kigali wabonaga ko buri ruhande rushaka igiteko, ni nako byagenze mu gice cya mbere ikipe ya Rayon Sports yaburagamo abakinnyi bayo igenderaho nka Makenzi, Hamiss Cedric wahanwe ndetse na Fuade Ndayisenga kapiteni wayo, ariko ntibyayibujije kuba ariyo ifungura amazamu ku munota wa 19 gusa w’umukino, ku ishoti rikomeye umukinnyi Uwambajimana Leon bita Kawunga ari nko muntambwe 28 yateye umuzamu Emery Mvuyekure ntiyamenya aho umupira unyuze, biba bibaye igitego 1-0.
Ibi byishimo by’aba-Rayon ntibyatinze, kuko nyuma y’iminota 4 gusa , ku makosa ya ba myugariro ba Rayon batumvikanaga rutahizamu wa AS Kigali Mico Justin yarobye umuzamu Bakame wari wasohotse nabi, maze ibintu bisubira urudubi biba 1-1.
Ku munota wa 32 w’igice cya mbere myugariro wa Rayon Sports Majyambere Alipe yaje gutega umukinnyi wa AS Kigali Mico Justin wari wasonze abinyuma ba Rayon sport bituma ikipe ya AS Kigali ibona penaliti yatwe neza na Tubane James maze ikipe ya As Kigali ibona igitego cyayo cya 2.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 by’AS Kigali kuri kimwe cya Rayon sport, mu gice cya kabiri Rayon yasimbuje ishyiramo kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga ishyiramo na Aphrodise Hategekimana baje gukosora byinshi mu ikipe yari yarushijwe hagati AS Kigali.
Mu minota ibanza y’igice cya kabiri Sibomana Abuba myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wa Rayon Sport yaje gufata icyemezo nkicyo yafashe ku mukino wabahuje na APR ubushize, avana umupira mu binyuma ku ruhande rw’ibumoso arekura ishoti ryiza hafi muri koroneri asa nukatiye bagenzi be umupira umunyezamu wa AS Kigali Mvuyekure Emery ahagaze nabi mu izamu uruhukira mu rushundura biba bibiri kuri bibiri.
Nubwo AS Kigali itigeze icika intege ariko abakinnyi b’ikipe ya Rayon sport bakomeje kotsa igitutu ba myugariro ba AS Kigali byanatumye ku mupira warukaswe neza na Arafat Serugendo kuruhande rw’iburyo myugariro wa AS Kigali Tubane James yitsinda igitego ubwo yarobaga n’umutwe umunyezamu Emery Mvuyekure igitego cy’intsinzi ya Rayon Sport y’ibitego 3-2 bya AS Kigali.
Thiery Hitima wari watoje uyu mukino nk’umutoza mukuru wa Rayon Sport yabwiye itangazamakuru ko kimwe mu byabafashije ari ukwitanga kuko ikipe ye itabonye imyitozo ihagije .
Thierry akomeza avuga ko bagiye kwitegura neza ikipe ya APR FC bazakina nayo ku cyumweru tariki ya 7 Kamena 2014 muri ¼ cy’irangiza muri iri rushanwa.
Casa Mbungo André utoza AS Kigali mu magambo macye yavuze ko bakoze amakosa kugeza ubwo bitsinda, Rayon Sports ikayakosora.
Gahunda y’igikomba cy’Amahoro uko iteganyijwe mu mpera ziki cy’umweru:
Ku wa Gatanu tariki ya 06.06.2014 Amagaju VS. SEC [MUHANGA]
Ku wa Gatandatu tariki ya 07.06.2014 Police VS. Musanze [KICUKIRO]
Ku Cyumweru tariki ya 08.06.2014 Rayon Sports VS APR FC [REGIONAL]
Kiyovu Sports VS. Espoir [MUHANGA]
Photos/ Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
NUBWO GASENYI YATSINZE NIHAHANDI HAYO NTIZARENGA UMUTARU.APR IZAYIKOSORA TU.
Oscar buriya rero bitapanzwe nti twakabaye tubona igikombe, ubu mu buyobozi hari uburyo turimo kureba uko twaha amabwiriza ba Arbitre kugirango ekipe yacu igere ku mukino w’igikombe cy’amahoro, kuko ikibuzemo afande yaduhagarika ku mirimo.
Kuki se wongeyeho ngo bigoranye !! iyo uvugako yayitsinze kandi ko yayirushaga ukirinda kongeraho ngo bigoranye ! Si uko bafana !
Wowe wiyise De guale…washyizeho izina ryawe ukareka kwiyita ayabandi!!! Kandi umenyenezako adakoreshwa nafande runaka..yariyamamaje arastinda ndibazako icyogihe nawe warufite uburenganzira byo kwiyamamaza kuki utangiye ngo umurushe!!! Hanyuma ngo utwereke ibyiza byawe!!??? Kuvugira ahomwicaye byo murabiziiii . Nagirango nkubgireko ahubwenge bwawe burangiriye ariho ubwumu yobizi wa Ferwafa butangiriye so tuza akoree akazike ureke kumugendaho nkaho wabuze umuhanda wokugendamo
Iminsi ibiri y’ikiruhuko kuri Rayon Sport ni mike cyane, umukino wari ukwiye kwigizwayo nibura ukaba nko kuwa gatatu kuko nitsindwa hazavugwa amagambo menshi y’uko bayikinishije inaniwe kandi icyo kibazo kirumvikana.
Comments are closed.