Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika ry’impinduka mu bayobozi batandukanye mu by’ububanyi n’amahanga, hagaragayemo ambasaderi mushya w’u Rwanda. Uyu ni Erica J. Barks Ruggles. Erica Barks aje gusimbura ambasaderi Donald W. Koran wari muri uwo murimo kuva mu kwezi kwa munani 2011. Usibye ambasaderi mushya mu Rwanda, Perezida Obama yohereje […]Irambuye
Tags : Rwanda
Mu rubanza Urukiko Rukuru rubaranishamo Ubushinjacya na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, kuri uyu wa 16 Kamena uregwa yasabye urukiko kutarutisha amategeko y’igihugu ay’Imana bityo arusaba kuyagenderaho umutangabuhamya PMJ ntamushinje. Mbere y’isubukurwa ry’urubanza, Urukiko rwabanje kwisegura ku mpande zombi ku mpinduka zagaragaye kuri gahunda yari iteganyijwe dore ko iburanisha ryagombaga kubimburirwa n’isomwa […]Irambuye
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Anastase Murekezi uyu munsi yari imbere ya Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, aho yasobanuye ko Leta yashyizeho ingamba nyinshi zo kunoza itangwa ry’akazi no gucunga abakozi bayo. Ni nyuma y’ibyagaragajwe bikemanga imitangirwe y’akazi n’imikorere y’abakozi ba Leta. Iyi komisiyo yatumiye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu […]Irambuye
Primus Guma Guma Super Star kuri iyi nshuro ya kane abahanzi inyota yo kuryegukana ni yose, kuva aho ibintu bihindukiye aho hatarebwa ukunzwe gusa ahubwo hanarebwa ubuhanga bw’umuhanzi cyane mu kuririmba by’umwimerere, byatumye n’abahanzi batahabwaga amahirwe biyongerera icyizere. Amag the Black na Bruce Melodie nubwo ari ubwa mbere binjiye muri iri rushanwa ubu nabo ntibivana […]Irambuye
Kiliziya Gatulika yakunze gutungwa agatoki kuba itabyaza umusaruro ubutaka bunini ifite no kudasana inyubako zayo bigararagara ko zishaje. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize nyuma y’umwiherero wo mu muhezo wari wahuje Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda ( CEPR) na MINALOC; Musenyeri Smaragde Mbonyintege uhagarariye iyi nama akaba n’umuvuzi wayo yatangaje ko ibi biterwa no kuba […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena yarashe umusore witwa Hashakimana Eric w’imyaka 26 ahita apfa igihe yashakaga gutoroka. Uyu musore akaba yakorwagaho iperereza kubera gukekwaho kuroga abantu mu karere ka Gicumbi nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACPolice Damas Gatare yavuze […]Irambuye
Abaturage b’Akarere ka Bugesera bakunze kwibasirwa n’amapfa aturuka ku zuba ryinshi, aha mu Bugesera niho kuri uyu wa 13 Kamena 2013 hasorejwe ukwezi k’ubukangurambaka mu kwita ku mirire myiza,isuku n’isukura. Ministeri y’iterambere ry’umugore n’umuryango ku bufatanye n’ibindi bigo nibyo byasozaga uku kwezi kuri mu ntego y’imisi 1 000 yo kurwanya imirire mibi, iyi gahunda yabereye […]Irambuye
Ufashe umwanya wo kugendagenda ku kirwa cya Nkombo utungurwa cyane no kubona umubare munini cyane w’abana bari munsi y’imyaka 10. Bamwe mu batuye kuri iki kirwa baganiriye n’Umuseke bavuga ko bataboneza urubyaro ngo kuko abandi bababwira ko ubikoze yicwa na kanseri. Ikirwa cya Nkombo kiri mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwo Rwanda, abahatuye […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu gatanu tariki ya 13 Kamena Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko nta kibazo kizongera kubaho cy’imishinga ya Leta itinda kurangira ngo kuko hashyizweho uburyo bwo kuyikurikirana. Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Ministre Gatete atangarije Inteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 izatangira […]Irambuye
Imirwano ya hato na hato yabaye inshuro eshatu hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yatangiye kuwa gatatu yatumye benshi bibaza ko hashobora kuba intambara hagati y’ibihugu byombi. Ubunyamabanga bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda burasaba Leta y’u Rwanda gushaka inzira, zitari iz’imirwano, zo gukemura iki kibazo. Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki […]Irambuye