Digiqole ad

Obama yohereje Erica Barks nka Ambasaderi mushya mu Rwanda

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika ry’impinduka mu bayobozi batandukanye mu by’ububanyi n’amahanga, hagaragayemo ambasaderi mushya w’u Rwanda. Uyu ni Erica J. Barks Ruggles.

Erica J. Barks-Ruggles
Erica J. Barks-Ruggles

Erica Barks  aje gusimbura ambasaderi Donald W. Koran wari muri uwo murimo kuva mu kwezi kwa munani 2011.

Usibye ambasaderi mushya mu Rwanda, Perezida Obama yohereje ba ambasaderi bashya mu bihugu bya Cabo Verde, Botswana na Slovenia.

Erica J.Barks woherejwe mu Rwanda nka Ambasaderi yari Consul General muri Consulat ya Amerika i Cape Town muri Africa y’Epfo kuva mu 2011.

Uyu mugore yoherejwe gukorera mu Rwanda mu gihe Amerika iherutse gushinja u Rwanda; kubura kw’abantu, gufunga binyuranyije n’amategeko abakekwaho ibyaha no kubangamira ubwisanzura bw’itangazamakuru, Leta y’u Rwanda ikaba ibi yarabihakanye mu itangazo yasohoye ivuga ko “Abakekwaho ibyaha babibazwa biciye mu nzira zagenwe naho ibivugwa byo ‘kubura’ (kw’abantu) atari ukuri.”

Erica Barks mu 2009 kugeza 2011 yari yungirije intumwa ya USA mu Muryango w’Abibumbye, yakoze kandi mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika akora no muri Ambasade ya Amerika i Oslo muri Norvege.

Mu 1994 kugeza mu 1996 yari umukozi mu biro bishinzwe ibirebana na Africa.

Muri Africa yagiye mu mirimo y’igihe gito mu bihugu bya Nigeria, Mali, Niger na Burkina Faso anakora nk’umukozi ushinzwe ibirebana n’ibi bihugu mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika. Yakoze kandi no mu Buhinde.

Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu binyabuzima n’ubuvanganzo bw’icyongereza. Avuka muri Leta ya Minnesota.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu niwe bohereje ngo azafatanye na south Africa kujujubya ubutegetsi buriho .Avuye South Africa !!! MUMWITONDERE

  • umuseke ndabakunda ariko mbonye inkuru mutatugejejeho kandi yariyo: nyikuye muri newtimesWhen you publicly say that you will not hesitate to shoot your enemies in broad daylight, you know very well what kind of response to expect…That is obvious. What I meant is that we never hesitate to act decisively and we have been acting in strict adherence of the rule of law. If this is not sufficient to convince enemies of our people to renounce terrorism, then we will move on to another much more serious stage. The opinion of observers or other governments is not what matters most.I find it quite astonishing that people, who practice executions and whose drone strikes have led multiple times to civilian deaths, feel that they have the right to criticise us on this point. Rwanda had the courage to abolish the death penalty to achieve reconciliation, while our prisons were full of genocidaires who would have deserved death.Wasn’t your speech also a form of warning to the people of this region: “If you help the FDLR [Democratic Forces for the Liberation of Rwanda], you will suffer the consequences”?What I made clear to the people that day is that they were also responsible for their own security. This of course means that they should in no way be associated with the killers, even if they are close relatives. A recent example is the person who tried to assassinate the Mayor of Musanze. He was an elected local leader of flawless reputation. The police investigation revealed that the man had acted on behalf of one of his brothers who is an active senior member of the FDLR, with whom he was secretly in contact.A warning, then…?So what? Everyone must understand that when it comes to terrorism, kinship does not apply. Nobody should accept to be used. If you lend a helping hand or turn a blind eye to infiltration of terrorists from across the border and these people indiscriminately throw grenades in markets in Kigali, do you really think they will first ensure that none of your loved ones will be among the victims? This is what I said in Nyabihu district: in the face of the fight against terrorism, family is not a consideration because the very people you are protecting might kill your own family.This is not a threat but a warning: do not stand idly by as if your indifference, or worse, your complicity has no consequences.At the end of the day, despite reports and critics: you feel it is your right to neutralise anyone you believe poses a threat to your security…We reserve the right to eliminate those who seek to kill us. When I say eliminate, I do not mean kill anyone, anywhere, indiscriminately without following any procedures. In Rwanda, as in Europe or America, there are laws that govern these extreme cases. So-called experts who clearly consider the Rwandan victims of terrorist attacks as collateral damage and thus legitimize such acts can continue to publish wrongly intentioned reports that lead to biased press statement. But our commitment to protecting our security will remain firm. By repeating this, I do not think I am teaching anything new to anyone. bitabangamiye itangaza makuru ryanyu numvise nayisangira nabasomyi

    • Bishyire mu Kinyarwanda wangu

  • uyu nigatumwa se??????????????????????????????

  • @julius: many thanks for sharing this statement, uwaturusha gukora neza translation mu kinyarwanda yabikora. Reka ariko twizere ko uyu ambasaderi mushya atariyo briefing yahawe otherwise nababazwa n’ibyishimo nagize Obama atorwa uretse ko yamaze kuntangaza ahatira Africa ubutinganyi.

  • reka rwose ntimumwikange , bacyekako baturusha byinshi ariko, baribeshya abanyarwanda twanyuze muri byinshi kuburyo rwose gutahiriza umugozi umwe ariyo ntwaro twitwaje ,  nahoabantu nkaba baba boherejwe wenda bafite ibindi bibagenza abayobozi bacu twizera nziko nabo baba babibonye cyera, rwose muhumure

Comments are closed.

en_USEnglish