Digiqole ad

Mu ihuriro ry’amashyaka basanga Leta ikwiye kumvikana na Congo

Imirwano ya hato na hato yabaye inshuro eshatu hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yatangiye kuwa gatatu yatumye benshi bibaza ko hashobora kuba intambara hagati y’ibihugu byombi. Ubunyamabanga bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda burasaba Leta y’u Rwanda gushaka inzira, zitari iz’imirwano, zo gukemura iki kibazo.

Anaclet Kayigema mu kiganiro n'Umuseke kuri uyu wa 12 Kamena
Anicet Kayigema mu kiganiro n’Umuseke kuri uyu wa 12 Kamena

Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki 11 yemewe mu Rwanda yabwiye Umuseke kuri uyu wa kane ko nawe kimwe n’abandi banyarwanda bahangayikishijwe n’ibiri kuba.

Avuga ko n’ubwo habaho ubushotoranyi ariko u Rwanda rukwiye gushaka inzira y’amahoro yo gukemura ikibazo kuko ruzi neza ingaruka z’intambara ko ari ugusenya gusa.

Ati “Intambara ntabwo yubaka, ubu ibyiza biva ku mahoro abanyarwanda barabibonye, aho abantu bashobora kwiteza imbere, amahoro nibwo bukire burambye.

U Rwanda n’ibindi bihugu byo muri kano karere bigomba kumva akamaro k’amahoro, akamaro k’umutekano no gukorana, biriya ni ukwisekesha.”

Kayigema avuga ko ikibabaje cyane ari uko usanga ibihugu bishotorana bikanarwana kandi nta nyungu bibifitemo.

Yagize ati “Hari ubwo usanga inyungu z’ariya makimbirane atari inyungu z’abarwana ubwabo, ahubwo ari iz’abanyamahanga cyangwa abandi bantu baba bafite ibyo bashaka guhembera.”

Ku bijyanye n’ikibazo cy’imipaka Kayigema avuga ko imipaka yashyizweho n’abakoloni muri iki gihe yagakwiye gutuma abantu bahura bagakorana aho kubateranya kuko ngo hari n’aho abo bakoloni batagiye banashyira ibiranga urugabano.

Avuga ko inzira yo gukemura iki kibazo ari ugushyiraho imbago zigaragara aho zitari. Gusa ko abanyafrika bakwiye gutera imbere bakarenga imipaka, ibihugu bigakorana bititaye cyane ku mipaka, aho kubatanya ikabahuza.

Ati “ Kabone n’ubwo habaho ubushotoranyi buvuye mu baturanyi yizeye ko hari uzamutabara, ariko aba yirengagije ko umuntu wese uturutse kure agufasha kwisenyera atagufasha kubaka.

Anicet Kayigema avuga ko hari igihe ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda yatumiye Geverinoma baganira birambuye ku ikemurwa ry’amakimbirane mu karere, bakemeranya ko u Rwanda ruzajya rufata iya mbere mu gukemura amakumbirane mu mahoro.

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • intambara irasenya ntiyubaka ni muri uru rwego tutakwishimira intambara yakongera kuduhuza nuwo ari we wese . gusa kwirwanaho ntibibujijwe

  • Nayobewe ariko ibyo Bwana Kayigema muvuze ko yavuze. None se ubushize mu ntambara yabaye hagati ya MONUSCO-FIB na M23 ingabo za FIB zibifashijwemo na FDLR na FARDC (mubyukuri izi ibyeri zanyuma zivanze kuburyo zitagishobotse gutandukanya), ko twabonye FARDC-FDLR basuka ibisasu mu Rwanda bakica abanyarwanda bagakomeretsa abandi Loni ibirebera gusa cyangwa isa naho irinze cyangwa yigize ingabo za FARDC-FDLR kugirango RDF idasubiza hali icyo kutabarasa byatumariye. Ahubwo aho siyo mhamvu FARDC-FDLR bashyekewe bakumva bakomeza gutera u Rwanda bakanyaga umutungo w’abanyarwanda uko bishakiye nta ngaruka bibateye? Kwihangana ntusubize ugushotoye ni byiza. Ariko hali ubwo umushotozi, aho kumva wihanganye ngo utamena amavuta ku muriro, atekereza yuko wamutinye aho kubigabanya ahubwo akongeza ubushotozi. Abanyekongo ntibajya bamenya iyo wabihanganiye. Iyo utabashubije niho bongeza ubushotozi. Inshingano z’ingabo z’u Rwanda nukurengera u Rwanda, umutungo wabo n’ubusugire bw’igihugu kugirango amahanga yose amenye ko u Rwanda rutavogerwa. Ibyo Kaigema ashaka, aho kuzana amahoro, bizazana amakimbirane kuko abanyekongo bazatekereza ko tubatinya bongeze kudushotora. Nibakubitwa banze gutuza ngo duturane niho bazumva ko gushotorana nta nyungu babikuramo noneho batuze.

  • twumvikana iki? ko ahubwo agasuzuguro ka bakongomani

  • Uyu mugabo wa Forum ntacyo yavuze kabisa. None se umuntu yakurasa wowe ukarebera? Ntazi ko ushaka amahoro ategura intambara!

    • NGAHO YITEGURE UFITE GIHAMYA KO UZAYITSINDA.YAKUBWIYE IBIGASNIRO ARIBYO BIZANA AMAHORO.TANGA IGITEKEREZO.

      • @ MelodiGutsinda intambara byo ni cash yenda iyo uvuga ikiguzi cyayo. Ariko nabyo ntibyatuma u Rwanda rujya mu biganiro kuko ntacyo kuganira ndetse nta n’uwo kuganira nawe bihari! DRC na FDLR n’abandi bambari babo niba bashaka intambara bazayibona kandi niba bashaka amahoro bagomba kuyaduha kugira ngo nabo abagereho!

  • Imishyikirano niyo myiza ndetse bagahita banakemura ikibazocya FDLR burundu abanyarwanda tugatunga tugatunirwa iteka ryose

    • @ KazinaIyo abantu muvuga imishyikirano mujye munavuga abagomba gushyikirana abo aribo ndetse n’icyo bagomba gushyikiranaho. DRC icyo ipfa n’u Rwanda ni uko icumbikiye abajenosideri kandi ikanakorana nabo. Keretse habaye imishyikirano yo kumvikana uko babadusubiza!

  • noneho arasaba urwanda gutega umusaya kongo igakubita?????? Yibaye urwanda arirwo rwateye kongo ubiganiro byasabwa gkwiye ubu si uguhendahenda kongo ahubwo ni ukuyereka ko niyibeshya urwanda ruri tayari yuko narwro rwiteguye kurenga imipaka rukagera na masisi. NJYE NUKO MBIBONA KUKO GUHENDAHENDA UMWANZI BITUMA AGUKEKAMO INTEGE NKE, BRUMVIKANA KO INTAMBARA ARI MBI RWOSE ARIKO UYU NGO KAYIGEMA IBYO AVUA NTASHINGIRO BIFITE KUKO URWANDA NTABWO RWATERWA NGO NIRURANGIZA ABE ARINARWO RUSABA MBABAZI!!!!! keretse niba ashatse kuvugako ari urwanda rwatangije ibibazo, NJYEWE MURI EXPERIENCY MFITE NASANZE KO UMUNTU NAGUHOHOTERA UZAANGE ABAGABO ARIKO UZIRINDE KUMUCINYAHO INKORO KUKO BIMUHA URWAHO AKAKOGERAHO UBURIMIRO ,NTABWO DUSABA IGIHUGU CYACU GUSHOZA INTAMBARA ARIKO NIGITERWA NTAMPAMVU YOGUSABA IMBABAZI ABADUTERA AHUBWO TUGOMBA KUBASYA NTAMPUHWE NANKEYA KUBURYO NOMUNZOZI ZABO ABAKONGOMANI BATAZONGERA KUROTA BATERA URWANDA? NJYEWE IKINTU NGIRA NGO NISABIRE ABAYOBOZI BA GISIRKARI NIKIMWE GUSA: Urwanda rugomba kugura indege z’intambara ziezweho byaba ngombwa rugafata credit ariko rukagira indge za F16 nk”eshanu kuburyo fardc yibshye twahita turasa kinshasa muminota itarenze 15, naho twa kajugujugu wapi , murakoze, burya ibyo wakora byose ugatera imbere ariko iryo terambere rigomba kujyana nubushobozi bugezweho mukubirinda kandi byaragaragaye ko iyo mwanzi umurusha ingufu zo mukirere( smilitary airforce) uba umurusha ubushobozi, ikindi hagomba kugurwa za missile zo guhanura buriya bwakajugu jugu kongo kangisha. , urwanda rugomba nokugura za missiles zigera kure kuburyo twaba tri ikigali tkazohereza nka gisangani,MURAKOZE NIBA HARI ABAYOBOZI BINGABO BASOMA UM– USEKE MBASABYE KUGURA INDEGE ZA F16 KUKO NJYA MBONA ARI HATARI

  • Tuzaterwa niturangiza dupfukamire nabaduteye tubasaba ibiganiro???? none se uyu kaigema aravugako ingabo zurwanda zagombaga kureka kongo igafata kariya gace k’urwanda ikakagumana ngo nukugirango amahoro arambe????  Ingwe izakurira umwana aho kuyihiga uyigaburire???Ntawe uvuze ko urwanda rugomba gutera kongo ariko kongo nidutera ahubwo twagombye gufata umugi wose wa GOMA TUKAYISENYA TUKAYIHINDURA ITONGO KUBURYO KONGERA KUYUBAKA BIZASABA KONGO IMYAKA NKA 200 bityo ni ibyo bizatuma ntawe udushodoka,, mzarebe ukuntu abayahudi babigenza iyo hagize agahugu kabarabu kaboherezaho ikibombe kimwe, abayahudi bo basenya umugi wose wabarabu!!!!! nanjye nuko mbibona,NTAMPAMVU YUKO URWANDA RWASABA KONGO IMBABAZI KANDI ARIYO YIYENJE

  • Uyumugabo arashishoza.Intambara nimbi kuko igiringaruka kuribose.Ahubwo anashishikarize abandibayobozi mukureba ukuntu bashyikirana na Congo kugirango na Fdlr itahe

    • @ PeteroNta bushishozi mbonye aha! Ntacyo kuganira gihari, FDLR nitahe cg bagwe ishyanga!

  • Intambara si nziza kuri buri Muntu. Gusa uyu mugabo wa Forum yagiye kure mu bitekerezo cyane pe! None se Hari ikibazo RDC ifitanye n’u Rwanda? Icyo RDC ishaka ni kimwe na Tanzania, niko Urwanda rwunvikana na FDRL or ntibishoboka. Ariko se twunvikana dute na RDC ko ari Takataka ya Inchi. Igihari ni ukwihesha Agaciro gusa! Agaciro kacu niko kazubaka u Rwanda.

  • Intambara ni mbi ariko iyo bayigukuruyemo baguhohotera nta kabuza uyinjiramo wirwanaho.Nta kundi byagenda.Kongo niturasa natwe tuzirwanaho.Ntabwo ziriya nterahamwe zo muri FDRLzizongera gukora nk’ibyo zakoze muri 1994 ngo u Rwanda rwicecekere.Bararata ko bashyigikiwe n’ibihugu ngo bikomeye da!Muritonde burya si buno.Ivumbi rizatumuka mba ndi amacinya!

  • Ubu ninde usaba ubwumvikane? Ko ntacyo Urwanda rusaba kongo se ,akaba atari Urwanda  rutera kongo murumva ubu bwumvikane  busabwa nande? Mubwire kongo isobanure ikiyitera kurwana . Kwitabara watewe byo  ndumva  nta cyaha. Mana Data watwese  udukunda  uturinde  umubisha  aho yaba turutse hose. Rwanirira Urwanda  udutsindire umwanzi.Amen

  • none se iyo umuntu aguteye ujya kumusaba kumvikana nawe? twe ntacyo twishinja ahubwo dukwiye kwirwanaho tugakubita umukongomani akaza gusaba imbabazi

  • Nje ahubwo ndasaba urubyiruko rwose ko tugomba kuzaba nka ari shababu muri congo tukabakomesha nibakomeza kutuvogera!! aba bibirigi babahaye igihugu cyacu aho hose masisi su mwami Musinga waru hatuye barangiza ngo baraza kwiba n’inka zacu izo bwa sha ntacyo muzicuza mwaba congoman mwe. ntawe upfa kabiri kandi ntawenda kurama nka karisimbi, n’imutuze tubane cyangwa rimwe muzitwaza abo bafaransa na babirigi bazaza kuzimya umuriro umaze kubakongora. intambara zose uzitsinda n’ufite impanvu sufite ingufu. naho wowe nyakubahwa kayigema rwose ihungire niba ufite ubwoba

  • kugeza ubu sindumva icyo bakumvikana, nonese abantu bagenda  bahunahuna baje kwiba abaturage uragira bumvikane iki? umusirikari yinjira kabiri gatatu mugihugu kitari icye aje gushaka iki? buretse umwanduranyo, kumvikana birenze kudatera congo nibihe koko? ahubwo naho Presdient wacu aritonda kandi arashishoza rwose , kandi turabimushimira naho ubundi ubu intambara iba imeze nabi ahubwo, ibaze abantu binjira baje kwiba inka barangiza bakarasa kubasirikari bigihugu barimo no no no no no no! rimwe narimwe mujye mushyira mugaciro, kumwikana nabo barabikoze babahaye gasopo kandi congo ntizongera rwose ndabyizeye! naho Presdient wacu turamushimira kubushishozi bwe bwo kutaba nkabari banyecongo batekereza hafi, akabihorera 

    • Nta musirikare w’umunyamahanga winjira mu kindi gihugu kitali icye, ali mu uniform, afite intwaro, nta ruhusa yahawe n’ingabo n’inzego zibishinzwe z’igihugu yinjiyemo, watwarwa nkaho ali umugenzi uzanzwe; aba agabye igitero. Icyo gihe rero inzego zishinzwe gukuma umutekano n’ubusugire bw’igihugu yinjiyemo kitamuhaye uruhusa zifite inshingano zo gufata imyanzuro izo arizo zose zibona zikwiye gukuraho icyo kibazo. Tuzi kandi uko ingabo za Kongo zifata ku baturage babo. Ingabo zacu zidakoze ibikenewe byose ngo zirinde abanyarwanda hato amahano n’ibyamufurambi ingabo za Kongo zimenyereye gukorera abaturage bazo zitabikorera abacu. Hali umugore wa haliya Busasimana wavuze yuko icyo atinya kurusha ibindi bifatanye n’ingabo za Kongo zihura zimena zikinjira mu Rwanda nuko zamufata zikamukorera ibyamfurambi. Abo rero buva yuko twakwihanganira aba bahora bamena imipaka bakinjira mu Rwanda nkaho rutagira imbibi n’abayilinda, nibobashaka yuko ejo tuzabona iriya misega yayogoje abagore ba Minova n’ababyeyi, abagore, n’abana babakobwa bacu bibagendeye gutyo. Ebyo se nibyo Bwana Anaclet Kayigema yumva yifuza? Ngirango arabibonye yuko abandi banyarwanda hafi yatwese ibyo tubyamagana. Inshingano z’ingabo z’u Rwanda nukulinda imbibi z’u Rwanda, abanyarwanda, n’umutungu wabo, nti hagire utinyuka kuvogera urwa Gasabo. Izo nshingano kandi ingabo zacu zazubahirije, turanazishima byimazeyo. Nta ntambara izaba hagati yacu na Kongo icyo gihugu nikemenya kubaha u Rwanda ku buryo ingabo zacyo zirinda kuvogera icyacu. Naho ahasigaye, nta mhamvu natwe twagira zuko abanyarwanda bavogera imbibi za Kongo.

  • nonese ubu mwkogarira Imana mwe murashako ko bajya uri congo guhenda henda , ariko president wacu yagorwa nukuri, nukuri riwe na rimwe tujye f=dushyira mugaciro, ubuse niki atabakoreye koko, kutabatera ngo arwane nabo ibiganiro birenze ibyo nibihe koko? ubuse azubakire samusuzure ni imirizo yayo koko? oya rwose, ubushotoranyi nkaburiya wabuganira ute koko? icyo atakoze nigiki koko?

    • Ni ukuri ibyo avuga KAYIGEMA Anicet, intambara irasenya nti yubaka,ariko se?Ni iki Urwanda rutakoze aho baturashe tukabihorera tuzi ngo turabikorera abantu.Icyo byatanze se  ntukibona ? Ni tutirwanaho imbwa zizaturya.Izo nka se z’abaturage bazitwarira iki?Ibyo uvuga binyeretse ko Abanyekongo utabazi koko.Ikindi sinzi ko utabona ko hari ababyihishe inyuma ,uriya musirikare bishe mbere ,si umunyarwanda? Mugihe interahamwe zikiba ku mupaka ntankomyi kumwe nabababyaye muri batisimu ntamahoro tubatezeho ,urabona uko Israel ibayeho hagati y’abanzi,nibe natwe hari inshuti zitari nke  mu baturanyi.Ndabona akagasuzuguro kabo gakabije ahobwo mugihe batitandukanyije na ziriya nterahamwe reka n’abana bacu bose tuzabashyire mu gisirikare.maze tuza rebane nabo.   Abafaransa baravuga ngo la patience a ses limites.

  • nyakubahwa bwana kayigema niba wishwe nubwoba bwira leta iguhsakire ubuhungiro naho twebwe twiteguye kurwanira igihugu cyacu kandi byaba ngombwa tukanagipfira. None umujura zaza kukwiba narangiza akurase nuko wongereho nokumupfukamira umusaba imishikirano??????? wamusaza we ubanza uri bwoba!!!!! kuba kongo ishigikiwe na tanzania ntibibatere ubwoba njye aho ndi hano canada niteguye kuereka imirimo yanjye njaza kururwanira bibaye ngombwa kandi ndi umusore w’imyaka 30 NTAMPAMVU YOGUPFUKAMIRA KONGO ICYO CYABA ARI IGITUTSI NIGISEBO BITIGEZE BIBA MURWANDA? UBWO SE URWANDA NIRUSABA KONGO IMISHIKIRANO NKUKO UBIVUGA NONEHO KONGO IKABWIRA URWANDA ITI KUGIRANGO TUBABABARIRE NIMUFATE CHEF WA FDLR MUMUGIRE PEREZIDA IBYO NABYO UZABYEMERA NGO NUKUGIRANGO KONGO ITADUTERA??? SHA NAKWMERA NKIYAHURA WAMUGANI WA M– USEVENI AHO KUGIRA NGO NSABE UWANGABYEHO IBITERO IMBABAZI, AHUBWO KONGO NIYONGERA UMUJYI WA GOMA WOSE RDF IZAWUGIRE AMATAONGO NIBWO BAZABONA KO TUTARI AGAFU KIMVUGWARIMWE, AMAHORO

  • ariko amahanga yo arabivugaho iki koko baradutereranye murwanda haba jenocide none barashakako ngera  gus abanyarwandabose birabababaje cyanee kandi biteguye guhangana nuwariwewese uzaza kuduhungabanyiriza umutekano uzaza ntaza subira muri kongo amahoro kuko abanyarwanda mirongo 89/100 byarabarakaje cyanee kuko babonye intambara ntibifuza kubona indi ukundi ndabwira FDRL kuko turabizineza ibyo inkorer abakongomani kubica urwagashinyaguro nibindi bibi byose turayamaganye

  • Anicet?  ! Arashaka ko humvikanwa ku biki? Ni bande bumvikana? Gute se ahubwo? uyu mugabo niyegure yavuze ibidakwiye! Ngaho natange impamvu. Keretse niba numvishe nabi.Nasabe Congo yubahirize ubusugire bw’igihugu kigenga! Kandi ibyo ni ibisanzwe!

Comments are closed.

en_USEnglish